Mbanje kubasuhuza no kubashimira ku bitekerezo muha abandikira uru rubuga. Nanjye nanditse nsaba inama y”icyo nakora ku burwayi bw’akayi maranye igihe. Nivuje ahantu hatandukanye mu b’abaganga bo mu muhogo (ORL) bakambira ko ari allergie, abandi baganga bakambwira ko biterwa na acide ituruka mu gifu, nkoresha imiti ya allergie nkaruhukaho gato ariko nyuma y’iminsi mike kakagaruka. […]Irambuye
Maze gusoma ingingo (topics) zitandukanye, nsanga nanjye mbifashishije, byampa gutuza kuko burya umutwe umwe wifasha gusara kandi ngo ahari abantu ntihapfa abandi. Sindibujye mu mateka nanyuzemo kuko sinabona aho nkwiza iyi nyandiko yanjye. Ndagenzwa hano no kubasaba inkunga ngo mbashe kwikura mu bwigunge. Ikibazo cyanjye rero giteye gucya Ndi umugore ukuze, sinigeze nshaka, (ibi byo nta […]Irambuye
Bavandimwe ba Umuseke, mfite ikibazo gikomeye nifuza ko mwamfasha mukampa inama kuko jewe ubwanjye gufata umwanzuro w’igisubizo byananiye. Muri make ndi umusore mfite akazi keza mu kigo kimwe hano mu Rwanda, mpembwa neza nkaba nsenga cyane. Ikibazo cyanjye rero giteye gitwa : umwe mu bantu dusengana w’umugore, aherutse kuza ambwira ko ngo Imana yamweretse ko ari […]Irambuye
Muraho neza, Ku bantu benshi mbona basura uru rubuga nashimye cyane inama mugenda mugira abantu, ariko nkifata kenshi simbashe kugisha inama nanjye ikibazo mfite ngo mube mwamfasha kuko kwa muganga ho twagiye henshi. Inama mbagisha ni ku kibazo cy’umugabo wanjye, we aba ahuze cyane ntabwo nibaza ko anasoma internet. Ndi umugore ubyaye kabiri, ndasatira imyaka […]Irambuye
Ndagisha inama! Rwose ndakuze sindashaka umugore. Ubu mfite ikibazo cyo gukunda kwikinisha. Ndi umusore . Numva ntagikunda abakobwa,ngo numve nshaka ko twabonana. Ndabasaba ko mwambwira umuti wavura kwikinisha jye byangize imbata. Iyo ntabikoze nibura 3 mw’ijoro rimwe sinsinzira. Nimungire inama ndabinginze! Murakoze. ububiko.umusekehost.comIrambuye
Mwaramutse bavandi? Mbandikiye mbagisha inama z’icyo nakora kubera ko mbona ko ikibazo cyanjye kimaze kundemerera. Mu muryango wacu tugira isoni yaba Papa na Mama ni ba bantu mudashobora guhuza amaso iyo muvugana, ni ba bantu no kwirenganura iyo barengana bigora sana. Barumuna banjye hafi yabose ni uko. Bapfiramo ubundi bakicwa n’umujinya n’agahinda. Nanjye rero n’uko, […]Irambuye
Bavandimwe musoma iki kinyamakuru cyane cyane abize iby’ubuganga cyangwa abahuye n’ikibazo nk’icyo mfite, mbasabye nkomeje ko mwangira inama kuko mfite ikibazo maranye imyaka myinshi. Muri 2009, niyogoshesheje urwembe mu kwaha. Nyuma y’iminsi mike natangiye kumva mbabara mu kwaha. Ntangira kuhashima kubera ko harimo uduheri. Uko nashimashimaga ni nako hakomeza kundya. Kugeza ubu hanze gukira kuko utwo […]Irambuye
Bavandimwe ba Umuseke mbanje kubaramutsa, ikibazo cyanjye giye gitya. Ndubatse ndi umugore, uwo twashakanye dufitanye abana babiri ntwite uwa gatatu. Ubu inda yange imaze kugeza amezi atandatu, nagiye kwipimisha kwa muganga bwa mbere inda ifite amezi atatu, uwo twashakanye aramperekeza dusanga nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina dufite twembi. Namwe murabyumva twatashye ibyishimo ari byose, […]Irambuye
Bavandimwe, nshuti b’uru rubuga, mu muco mwiza musanganywe mungire inama. Ndi umusore w’imyaka 30, hashize imyaka ibiri ndangije, ndigisha, nkibona akazi nahise mfata inguzanyo ngura inzu. Nakundanye n’umukobwa kuva tukiri abana, kugeza na n’ubu, mpembwa make k’uburyo ambeshaho gusa nkabona ukwezi kurangira, uyu mukobwa aransaba kumurongora bitarenze uyu mwaka. Ariga, bakambwira ko azakomeza kwiga, nkariha kuko yiga muri privet(kaminuza),papa […]Irambuye
Mbanje kubasuhuza mwese duhurira kuri uru rubuga, nkaba mfite ikibazo cy’”Umugabo ampoza ku nkeke ambwira ko azaduta n’abana akigendera”. Nashimishijwe no kubona hari abantu bagira inama nziza kuri uru rubuga, bishobora gutuma hahinduka byinshi mu mibanire y’ingo z’iki gihe, kuko hari n’igihe imiryango itakigira icyo ivuga bitewe n’ibyo babona biba byarabarenze tugahitamo kuza hano. Kubwanjye […]Irambuye