Arashaka ko dukora ubukwe kandi nta bushobozi mfite
Bavandimwe, nshuti b’uru rubuga, mu muco mwiza musanganywe mungire inama. Ndi umusore w’imyaka 30, hashize imyaka ibiri ndangije, ndigisha, nkibona akazi nahise mfata inguzanyo ngura inzu.
Nakundanye n’umukobwa kuva tukiri abana, kugeza na n’ubu, mpembwa make k’uburyo ambeshaho gusa nkabona ukwezi kurangira, uyu mukobwa aransaba kumurongora bitarenze uyu mwaka.
Ariga, bakambwira ko azakomeza kwiga, nkariha kuko yiga muri privet(kaminuza),papa we twari tuziranye nk’umuryango batarajya mu Mujyi, none byarancanze, gusa ndamukunda.
Iyo mfashe gahunda yo kumukatira ndara ntasinziye abandi ni ko bamuhamagara bashaka ko babana
bigatuma anyotsa igitutu ngo dukore ubukwe,mu rugo nti twifashije cyane k’uburyo byacamo .
Abandi baba bampamagara bambwiza ukuri ko twabana nta kibazo , none umwanzuro wanjye wa naniye pe. Muzane ave mu
ishuri ibizaba bizabe? Ngurishe inzu naguze? nzane undi uhembwa?
Mungire inama, murakoze.
Umusomyi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Urukundo rwa hutihuti sirwiza itonde ukore gahunda zawe uko wazipanze mubuzima ibyo akubwira ngo abandi baramujyanye mureke agende wese arajya kurongorwa nabotaziranye nabo ? Nge namubwira inti tegereza gahunda yange cg niba wihuta genda bakurongore abagore beza baruzuye bumutima muge mwitonda mugushaka cg uzahora ugisha inama numara no kumurongora itonde .
Nzana undi uhembwa man ibihe byarahinduste.
umva wa musore we, niba umukobwa akubwira ko hari abandi bamushaka, mureke bamujyane ! ntuzabura undi none se niba agukunda akaba yiga, arabona muzabaho mute ? nugurisha inzu yawe se kubona indi urabona bitazakugora ? ? oya njye ndumva uwo mukobwa asa n’utangiye guhindura umutima akotsa igitutu, niba ashaka niyemere aze mubane nta bukwe bubaye kugeza igihe muzabona ubushobozi mugakora ubukwe ! ibyo byose akubwira se azi ko ufite ubushobozi ?? oya ihangane ufunge umwuka wikomereze gahunda uko wazipanze nashaka kugenda umureke agende arongorwe n’abandi !
Zana umwana ukorera Cash banaaaa
yewe nshuti yabagabo umuntu utinyuka akakubwirango nutamurongora ngo abandi baramujyana zinukwa niyo yagera murugo yajya akubwira ati “kora iki niwanga abandi barakinkorera”!!! ihe gahunda yawe ubanze ubitekerezeho ntuzahubuke
inzu ntuyigurishe niba yemera ko mwajya mumurenge gusa mwabikora maze mukaba muri kumwe ntimuhite mubyara.ibigutunga byabatuga muri babiri
Ntihazagire ugushyiraho igitutu ngo umurongore wana!Yasanze abo bandi se agukangisha: Hari itariki ntarengwa yo kuba yarongowe ngo yenda tuvuge ko nigera azafata abakurikiye? Kandi niba ashobora guhitamo abandi, ni uko afite imibare mu mibanire yanyu kuburyo utavuga ko agukunda.
Itonde utazicuza sha!Niyihangane,yekugukangisha abandi! ese ubundi iyo comparison nibwoko ki?Abafite muri benshi ku rwego rumwe.
Urugo ni plan si huti huti.
umva mwana niba utabitemo gahunda bireke ntakaguhate ibitakurimo ………menyako ISI IRUZUYE ABAKOBWA kandi umunyarwanda yaravuzengo iyihuse yabyaye igihumye
reka rero nkumbwire wamusore we. jye nahuye n’icyo kibazo nakundanye n’umukobwa maze umwaka ntangiye akazi hashize amezi atandatu dukundana arambwira ngo arashaka ko tubana kandi akansaba kuva aho nakoraga ngo negere aho yigaga cyane ko kuhabona akazi byashobokaga, hashize iminsi mike arambwira ngo arumva iby’urukundo twabihagarika kuko yemeye ko dukundana bitamuzamo neza none akaba yarategereje ko bimuzamo agaheba kandi ubwo yari yaranzengurikije mu miryango ye yose ariko jye nanga kumujyana mumuryango wanjye. nyuma yaho twaratandukanye hashize amezi abiri ararongorwa byumvikana ko yari afite undi uretse ko nanjye naje kubona umoza marira kuko uwo nashatse niwe nakunze mbere y’uwo ariko hari hashize igihe tutabonana urumva ko imana yahambereye. wa musore we rero ndakugira inama yo gufata icyemezo hamagara umukobwa umubwire ko ntabushobozi urabona gusa umuhe igihe ubushobozi wumva bwabonekera nabyemera abyemere nabyanga abyange kuko kubaka ntabwo ari ugukina ntadashobora kwihangana umureke agende kandi ntabwo azaba agufitiye urukundo kuko urukundo ubundi rurihangana.nashaka kandi abandi umureke nawe uzabona undi kuko uwo siwe kampara.fata icyemezo rero
ISI YUZUYE ABAKOBWA kd iyihuse yabyaye igihumye
Ariko njyewe abantu bitwa igitsinagore nayobewe ahantu bakura confidence kweli…..
ko nshimye ko wowe uvuga ko warangije kwiga ukaba ufite akazi nubwo wenda kadahemba neza nkuko ubyifuza, ukaba wariguriye inzu yo kubamo kandi ndetse Imana ikaba izakomeza no kugufasha ukagera no kubindi,
rwose nkuko mwana w’umukobwa harya we arakotsa igitutu gutyo we akangisha iki koko…… akabuno gusa nako yenda kamazwe na kagungu nkimwe imunga imigozi y’ibijumba??????
Hahahhaaaaa….. va kw’ishyano ryigutesha umutwe sha, itonde ahubwo ukomereze aho wowe wipangire gahunda zawe zo kwiteza imbere naho, uzabona umugore ukwizihiye kandi ukubaha utagutesha umutwe.
Ubwo se akokumiro ko gatangiye kugutesha umutwe katararukndagiramo, noneho umunsi karugezemo ntikazajya kakunyara ku mutwe????
Inama naguha muhe carton rouge yihutirwa naho iryo terabwoba rye mubwire ngo ntaho ritarema, kandi uwicaye nabi ababaza imbere ye azashyira abone ari i rwanda.
Basore,”ndongora” z’abakobwa mujye muzitondera
byitondere kuko wabigwamo bivuze ko wareba ubushobozi bwawe yaba ntabwo ukabishingukamo mwana wanjye.
let notcontinue putting you over pressure,some one who is your destiny can not put you over that pressure.what i can advise you in your love is think of some who can be your destiny. but fist of all understand what a DESTINY is.thx
Icecere ruri hose,gewe niganyu n’umusore kaminuza ndangije mbona akazi mbere ye nemera kumufasha kuko namukundaga.nyuma akajya ajya mutwana twa secondaire nabimubaza ngo erega hari benshi bamushaka!!!!
Naramuretse kurangiza biramugora ansaba imbabazi ndamureka. Ubu ndubatse nuwo duhuje ibitekerezo unyubaha nkamwubahisha tubyaye 3 kd urugo rwacu rurifashije naho undi aracyari insoresore akorera cash ariko umusatsi wamwereye ho.
Ihangane uzabona undi jya usenga ubundi ukore gusa.
reka nkwibwirire nshuti nta rukundo inzara igutema amara niba wumva uzamuzana kurya ,kumwambika , kumuvuza no kurera uwo muzabyarana bizakubera ikibazo nakugira inama yo kubireka kuko numuzana bikakunanira kumutunga nubundi ntimuzabana uzicuza impitagihe gusa uzazirikane ko nari nabikubwiye niba abishaka nawe nahaguruke ashake kashi akubwira ati dufashanye naho kuza gusa ateze ko byose ari wowe ndumva bigoye umubwire ko bidashoboka natabyumva uzage wirinda kumubona ushake nibiguhuza bizajya bituma utamutekereza . ubundi usabe Imana izamugukuramo kuko inkundo niko zimera iyo umuntu akundanye nundi kumwikuramo biragora ariko igihe kiragera akakuvamo si wowe wenyine biba kuri benshi .
Mubwire agutegereze ubone ubushobozi cyangwa se mujye mumurenge ibindi muzabikore ubushobozi bwabonetse.
Njyewe ndumva wabyitondera kuko hari aho wavuze ko hari abandi bamushaka bigatuma akwotsa igitutu,byaterwa rero n’uko muganira niba kandi akigufitiye urukundo akaba ari ntawundi wakuvanyemo,niba hari uwakuvanyemo rero byakugora kubigorora,sesengura rero witonze urebe ko akigukunda.
Yaretse ukaba ushakisha nawe akaba yiga se nyakuvun’umuheto!ibyo babyita amananiza aragirango abone impanvu umuveho ntabwo akigukunda nuko amaso akunda atabona neza wakabaye ubibona.ngaho ibeshye umuzane nugira ka crise urebe ngo arakuzazanya ukabura byose ubitewe n’imibare mike,mujye mureba kure ntimugategekwe n’urukundo burya ngo rwitwa impumyi bifite icyo bisobanuye.
Musore unva,
AKARAMATA ni jambo rito ariko iyo uryinjiyemo nabi ushobora kubihirwa n’ubuzima bwose bwo kubaho kwawe niyo mpanvu usabwa:
1) Muvandi akaramata ugatekerezaho utarakinjiramo kuko iyo winjiye gusohoka biragorana ugize neza kugisha inama.
2)Urugo habamo inshingano nyinshi cyane iyo utararongora cyangwa ngo urongorwe ntubimenya peterori,umunyu washize,isabune,amazi,cash pawer,ibirayi,igitoko,ibijumba,inyanya,inyama,indagara,omo,ibitunguru,kudwara,amakara,amavuta yo kurya, ayo kwisiga,amajyane,ifu y’igikoma,amadeni,abashyitsi,imyenda ya madamu,imyenda y’abana,kubyara,minerval n’ibindi…… byose ni wowe mugabo ugomba kuzana amafaranga bigakorwa.
2)Umufiance wawe mu bwize ukuri ko ubona ubushobozi bwawe utazabasha ku murihira kubera ideni ufite na salaire nto uhembwa niba azaba ahagaritse kwiga ukabanza ukarangiza ideni ntakibazo cyangwa niba iwabo bazakomeza bakamurihira ntakibazo
3) Mwarimu waguze inzu wayigurisha ukabaho ute ? ukodesha hanyuma ukazigurira indi ryari uzaba waratangiye kubyara ?
4) Mwicaze muganire kurugo rwanyu umwereka ayo uhembwa umwereke uko uyakoresha cyangwa icyo mwayamaza wenda ashobora guhitamo guhita ashaka akazi.
5) ibyu bukwe sinabitindaho mushobora gusezerana mu murenge gusa nabyo uzabimubwire ubundi mukabana ubuzima bugakomeza.
6)Ubundi amafaranga ntabwo ariyo yubaka urugo, gusa bamwarimu bararongora bakanabyara kandi ukabona abana babo bariga rero urukundo ruzira uburyarya,ruzira kwirarira rubwizanya ukuri,urukundo rwihangana nirwo rwubaka!! nu bikora nkuko nkubwiye ntacyo umubeshye umwiyeretse wese ntuzamwirarireho uramenye kandi ntuzirye ngo wimare kubera ubukwe cyangwa umukobwa byose bishirana nagahararo.
7) Niba agukunda azemera ubwo buzima mububanemo musangire akabisi nagahiye ariko niba rwajegajega uzaba ugize amahirwe umukize ashake abandi.
8) Ntuzarongore ngo ushimishe umuntu cyangwa abantu kuko ingaruka uzagira mu rugo niwowe wenyine uzarara udasinziriye abandi bagona wowe uzarongore kuko wunva ubishatse bikurimo kandi ubikunze wunva kuri wowe igihe kigeze.
-mu bisanzwe impamvu utanga zituma udashaka ntizifashe kuko nta gihe na kimwe uzagira ibyo wita ubushobozi buhagije.kuba kandi ufite inzu yawe ubundi uba uhagaze neza kandi kirazira no gutekereza kuyigurisha.kandi ubundi uwo uzashaka yitwa umufasha nawe hari icyo yazana mu rugo nubwo byatangira ntacyo afite ariko wizera ko atariko bizahora.gusa ikibazo ufite njye mbona nuko utizeye uwo wakarongoye.
uwo mukobwa uzamuhamagare muganire neza ku ngingo 2(sinzi niba musanzwe muganira ku ntego yurukundo rwanyu cg se nibamuri aho mukundana gusaaaa):
– uko abona mwabaho muramutse mukoze ubwo bukwe ubu nyine igihe abishakira.umwereke ibyo ufite cyane ko we ntacyo azaba atanga kuri ubu, umubwire uti ngaho bigabe nawe umbwire.muri make umuhe urugari mupange nkabantu baba bitegura kurushinga umenye imitekerereze ye ku byerekeranye no ku gera umutungo wo mu rugo.ubundi cyane kuri ubu ni ikintu cyingenzi abantu bagomba kuganiraho mbere yo kujya gusinya muri cya gitabo.kuko hari ubwo waba wibwira ko abona ibibazo ufite kandi atabibona. kuba atabibona ariko akabyumva ubisobanuye si ikibazo nkuko yaba abibona akaba atabyitayeho. ukeneye rero kumenya ko yavamo umugore umenya umutungo wurugo uko ungana.
-ibyo akubwira ko abandi bamushaka hari ubwo byaba aribyo cg se atari byo abivuga yibwira ko bituma ugira vuba na bwangu.uzamubaze ukuri kwabyo kandi umusabe ko akubwiza ukuri.
nataguha igisubizo gihamye cg se nabitsimbararaho ubwo agatima ke kazaba karatangiye kurehareha.nawe uzamubwire ko amagambo nkayo agayitse mu bakundana ukaba umuhaye rugari akazahitamo icyo ashaka.uzamuhe igihe gito atekereze akubwire.hanyuma nawe kuva ubu umugenzure witonze mu kinyabupfura umenye ibyo abamo.niba inshuti ze usanzwe uzizi urebe ko nta bashyashya bajemo akaba aribo batangiye kumubwira menshi.
mbere yuko ufata umwanzuro wo kumureka muhe amahirwe ya nyuma noneho umwige nkumuntu mwabana hapana nkumukunzi gutya gusa.ubwo nawe nturi umwana uzafata icyemezo kandi nawe azaba akwereka ko wibeshye cg se utibeshye.
Niba ushaka umufasha mwiza kandi ntiwibagirwe ko atangwa n’Imana. Jya ku mavi rero.
umva muvandimwe ndagirango nkumenyeshe ko ugomba kumurongora kuko duke ufite aratwemera kuki agusabako mubana aragukunda. kandi murazizanye kuva mubwanana bwanyu. ikindi kuba wigisha harabafite akazi nkako kandi biga amashuri yisumbuye bishaka impamvu umwana aragukunda. ushaka kuvugako atabiganiriye niwabo bazabafasha bazabashyigikira. wagize amahirwe obona umukobwa ukubwira ko agukunda mushake iby Imana birizana.
muvandimwe niba umukunda kdi nawe agukunda ukabibona mushyire mumago kuko cash cyo zubaka gusa> na care ubwayo yubaka urugo
listen mu brother, kugisha abantu inama si bibi. ariko ntiwirengagize ko buri wese yifitiye ibikomere bye yagiye ahura nabyo mubuzima. so, bivuze ko buri wese yakugira inama bitewe nuko yi yumva cg yibuka ibyamubayeho. icyo nakubwira ni kimwe: umujyanama wa mbere ni UMUTIMA WAWE BWITE. kuko choice yundi nuyigeza mu rugo uzicuza. ariko your own choice, you will always love it.
NB: FOLLOW YOUR HEART!!!!
ERNE Inama umugiriye ndemeranywa nawe asome ibyumubwiye birahagije urumuntu usobanutse Imana iguhe umugisha kubwinama utanze.
Musore wange urambabaje untera kugutekerezaho ariko utiyibagije ko umukobwa 90% afite kuba agukunda kandi icyo agukundira sicyo udafite mushake hubaka urukundo ntihubaka amafaranga urakoze kandi.
umunyarwanda aca umugani ngo ukozehasi akwibutsa ibuye
dore nage ikibazo mfite mungire inama yabagabo,mfite umukobwa nakunze kuburyo iyonamutekereje cg nkabona ifoto ye mara nkibyumweru andimumutwe ariko umukobwa arandutaho nkimwaka 2-3 ariko numva mubuzima nintamushaka nzagira icyibazo ntazagirira igisubizo umukobwa arankunda ariko bisanzwe sindamubwira ko mukunda kandi mbona mbimubwiye anteye akadobo nampa mwobavandimwemwe mungire inama.
urugo ruhire
Comments are closed.