Digiqole ad

Kayonza: Ngo bahawe imbuto mbi y’ibigori none bararumbije

 Kayonza: Ngo bahawe imbuto mbi y’ibigori none bararumbije

Abatuye Kabarondo baravuga ko bahawe imbuto mbi y’ibigori ikarumba bakajya mu kaga

Iburasirazuba – Abahinzi mu murenge wa Kabarondo baravuga ko rwiyemezamirimo yabahaye imbuto mbi y’ibigori itera bikabatera kurumbya bikomeye n’igihombo. Amakosa abaturage bayashyira ku buyobozi bw’Umurenge ngo kuko ari bwo bwategetse kugura iyi mbuto yarumbye. Ubuyobozi bw’Umurenge ariko bwo buravuga ko umusaruro utabuze kubera imbuto mbi ahubwo kubera izuba ryinshi ryavuye rituma imyaka itamera.

Abatuye Kabarondo baravuga ko bahawe imbuto mbi y'ibigori ikarumba bakajya mu kaga
Abatuye Kabarondo baravuga ko bahawe imbuto mbi y’ibigori ikarumba bakajya mu kaga

Aba baturage batunzwe n’ubuhinzi bavuga ko iyo barumbije baba bari mu kaga, iyo ubasuye mu mirima y’ibigori bakwereka akaga bahuye nako ko kurumbya bikomeye ibigori, bo bakavuga ko byatewe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabarondo.

Ladislas Gasana umwe mu bahinzi ba hano ati” Iki gihembwe cy’ihinga batuzaniye ibigori bitamera kandi bizanwa n’Agronome w’Umurenge none murabona imirima ibereye aho kandi abaturage bayiguze (imbuto) amafaranga, ubwo murumva ko twahombye”.

Consolee Mujawimana nawe wahinze ibigori muri uyu murenge yabwiye Umuseke ko imbuto yahawe itigeze imera.
Ati “Narahombye cyane, sinzi niba iki gihombo twagize tuzanarenganurwa. Biratubabaje.”

Marie Chantal Muhinkindi umukozi ushinzwe irangamimere n’inyandiko mpamo mu murenge wa Kabarondo, mu izina ry’umuyobozi w’uyu murenge, avuga ko ikibazo cyidakwiye kwitirirwa Umurenge gusa.

Gusa yemera ko bafite inshingano zo gukurikirana itangwa ry’imbuto akaba ari naho ahera avuga ko ikibazo atari imbuto mbi ngo ahubwo byatewe n’izuba ryinshi ryatse ryica imyaka mu mirima.

Muhinkindi ati “Ubundi Umurenge siwo ubaha imbuto bikorwa na rwiyemezamirimo gusa nk’ubuyobozi tugomba gukurikirana buri kibazo gishobora kuvuka, Gusa ntabwo byatewe n’imbuto mbi ahubwo ikibazo cyatewe n’izuba ryinshi ryatse imyaka ntiyamera”.

Muhinkindi akomeza avuga ko nk’ubuyobozi bagiye gukurikirana iki kibazo ngo kuko iyi ar’imyumvire mibi iri mu baturage.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish