Iyo umuntu yumvishe indirimbo yitwa ‘Araje’ ikunze gukoreshwa mu bukwe bwose bwabaye, ahita yumva Massamba. Niyo ndirimbo ukurikiranye neza wasanga yumvwa ahantu henshi hatandukanye mu Rwanda. Gukora ikintu nk’icyo kizahoraho imyaka n’imyaka, ngo rimwe na rimwe bigusaba gucira bugufi abakuruta ukumva inama zabo ko burya kenshi iyo wumva vuba ugira ibyo uvanamo. Intore Massamba ni […]Irambuye
Kayiranga Benjamin cyangwa se Ben Kayiranga izina rizwi cyane mu muziki w’u Rwanda. Ngo mu gihe azaba yuzuza imyaka 50 y’amavuko azahita ahagarika umuziki burundu ahubwo yinjire mu yindi mirimo itandukanye n’ubuhanzi. Mu myaka igera kuri 30 amaze mu muziki, afatwa nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha muzika y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe […]Irambuye
Derek, Tizzo na Olivis bagize itsinda rya Active, ngo kuba barihurije bagakora itsinda si uko bashakaga kurushaho kumenyekana. Ahubwo ni ugukora ibyo bamwe mu bahanzi babanjirije batagezeho. Ni nyuma y’aho bashyiriye hanze amashusho y’indirimbo bise ‘Amafiyeri’ bakoranye n’umu- Tanzaniya witwa Barnaba Classic ukunzwe cyane muri icyo gihugu. Itsinda rya Active rimaze imyaka igera kuri ibiri […]Irambuye
Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe facebook, Ally Soudi yibajije impamvu mu Rwanda hari ibikorwa byinshi bitiririrwa abantu b’indashyikirwa cyangwa se ‘Intwari’. Ahubwo ugasanga byitiriwe agace runaka. Ibi rero kuri we, asanga hari igihe kizagera bene gukora ibyo bikorwa ntibazabe bakivugwa ndetse ngo n’urubyiruko ruto nti rube rwamenya amwe mu mateka yabo kandi baba […]Irambuye
Uwihanganye Selemani ukorera ibikorwa bye bya muzika mu gihugu cy’u Bubiligi, asanga gushyira hamwe hagati y’abahanzi n’abo bakorera ibihangano byabo aribo banyarwanda, aricyo cyonyine cyatuma muzika nyarwanda igira indi sura mu ruhando rw’ibindi bihugu birimo gutera imbere ku isi. Avuga ko nta munyamahanga uzakunda umuhanzi w’Umunyarwanda cyangwa igihangano cye atamukundishijwe n’umunyarwanda ubwe nk’umwene gihugu. Uretse […]Irambuye
Ubwo yamurikaga album ye yise ‘Ko nahindutse’ mu Bubiligi, The Ben yasutse amarira menshi ku rubyiniro ‘stage’ bituma na bamwe mu baje kumureba barira kandi batazi ikimurijije. Byaje gutuma aririmba zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda mu myaka ishize zirimo, Wigenda, Rwanda uri nziza, n’izindi. Izi ndirimbo akaba yaraziririmbanaga n’abafana bari baje muri icyo […]Irambuye
Umunyeshuri w’Umurundikazi wagiye agaragara ku mbuga nkoranyambaga nyinshi aririmba indirimbo ya Beyoncé Knowless yitwa ‘Helo’, ashobora kugirwa icyamamare na Lil Wayne ku bw’ubuhanga yamubonyemo. Uwo mwana yitwa Iteriteka Audrey. Uretse gusa kubona amashusho ‘videos’ atambuka hirya no hino kuri facebook na Instagram nta yindi ndirimbo ye izwi. Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane saa […]Irambuye
Umuhoza Sharifa wari uhagarariye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2016, yagizwe ambasaderi w’ibikorwa bitadukanye by’iterambere muri iyo Ntara. Miss Sharifa niwe mukobwa wegukanye ikamba rirenze rimwe muri iri rushanwa rya nyampinga w’u Rwanda ryarimo abakobwa barihatanira bagera kuri 15. Yegukanye ikamba rya nyampinga ukunzwe cyane ‘Miss Popularity’, yegukana n’iryo kuba ari igisonga […]Irambuye
Social Mula na Gisa Cy’Inganzo mu minsi ishize nti bari babanye neza ku bw’indirimbo bise ‘Umuturanyi’ buri umwe yita iye. Ibi rero byaje gutuma Social anayikorera amashusho anashimangira ko ari iye. Ibyagiye bitangazwa nyuma y’uko abo bahanzi bombi bashyiriye hanze rimwe indirimbo imeze kimwe, ni uko iyo ndirimbo yari iya Gisa Cy’Inganzo yagombaga kuzakorana na […]Irambuye
Munyemana Albert, umuhanzi ushushanya ‘tableau’, za portrait n’ibibumbano ‘status’ avuga ko nk’abahanzi bashyira imbaraga nyinshi mu kuzamura ubuhanzi bwabo ariko ngo ntabwo Abanyarwanda barabuha agaciro bukwiye. Munyemana Albert ukora ‘tableau’ ziryoheye ijisho zizwi nka “tableau relief 3D”, akoresha ibikoresho Nyafurika cyane cyane ibikuze nk’ibiti, n’ibindi. Ibi, ngo abikoresha kugira ngo yerekane ko ibikoresho by’ibinyafurika, […]Irambuye