Umurundikazi ashobora kugirwa icyamamare ku isi na Lil Wayne
Umunyeshuri w’Umurundikazi wagiye agaragara ku mbuga nkoranyambaga nyinshi aririmba indirimbo ya Beyoncé Knowless yitwa ‘Helo’, ashobora kugirwa icyamamare na Lil Wayne ku bw’ubuhanga yamubonyemo.
Uwo mwana yitwa Iteriteka Audrey. Uretse gusa kubona amashusho ‘videos’ atambuka hirya no hino kuri facebook na Instagram nta yindi ndirimbo ye izwi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane saa sita ’00:00’ zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nibwo icyamamare Lil Wayne yashyize ifoto y’uwo mwana w’umukobwa kuri facebook ye.
Amwe mu gambo yavuze, ni uko ngo uwo mwana muto w’imyaka 18 indirimbo yasubiye ya Beyoncé ‘Helo’ ishobora kumugira icyamamare ku isi.
Benshi mu bakurikirana uyu muraperi ku rubuga rwe rwa facebook, bakomeje kugenda bamushimira uburyo yafashe umwanya we akareba ako ka video k’uwo mwana aririmba.
Bamwe banavuga ko bishoboka cyane ko uwo mukobwa yajyanwa muri Amerika ku bw’impano ye yo kuririmba akaba yanarushaho kunoza imiririmbire ye.
Beyoncé Giselle Knowles yakoze iyo ndirimbo yise ‘Hello’ mu Ukwakira muri 2009. Imaze gusurwa n’abantu bagera kuri 363 275 791 ‘Miliyoni magana atatu mirongo itandatu n’eshatu, n’ibihumbi Magana abiri na mirongo irindwi na bitanu, Magana arindwi mirongo icyenda n’umwe’.
Reba uwo mwana aririmba
https://www.youtube.com/watch?v=pBTRkUrcY9c
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
5 Comments
Uwo mwana ndabona yitwa Audrey ITERITEKA
congx bb
Ntamahirwe araho, kwinjiramuri ILLUMINATI (666)
nagende umusambanye, amwizizenikuzimu
Iyi ndirimbo yasubiwemo nabana benshi mwibwirako biyonce yabyitaho
Comments are closed.