Kuki tudaha agaciro abantu b’indashyikirwa?- Ally Soudi
Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe facebook, Ally Soudi yibajije impamvu mu Rwanda hari ibikorwa byinshi bitiririrwa abantu b’indashyikirwa cyangwa se ‘Intwari’. Ahubwo ugasanga byitiriwe agace runaka.
Ibi rero kuri we, asanga hari igihe kizagera bene gukora ibyo bikorwa ntibazabe bakivugwa ndetse ngo n’urubyiruko ruto nti rube rwamenya amwe mu mateka yabo kandi baba baraharaniye guteza imbere igihugu.
Uwizeye Ally Soudi ni umunyamakuru bagize uruhare runini mu iterambere rya muzika mu Rwanda akaba n’umwe mu bashyushyabirori ‘Mc’ kuri ubu wibera muri Amerika.
Mu gitekerezo cye yatambukije yagize ati “Ariko hari abo tujya duhuza mu gutekereza kuri ibi bintu? Kubera iki iwacu tudaha agaciro abantu b’intwari cyangwa abantu ntagereranywa mu kintu runaka?.
Nabonye izina rya stade nshya igiye kuzubakwa, Gahanga Olympic Stadium bituma nibaza nti: Kuki ibikorwa remezo byacu twe tutabyitirira abantu bagize amateka meza, ubutwari n’ubudashyikirwa ku gihugu cyacu?
Uzasanga iwacu legends cyangwa indashyikirwa nta agaciro bafite n’abagafite iyo batakiriho bibagirana vuba cyangwa bakaguma mu magambo gusa”.
Avuga ko ari hake cyangwa ntanaho uzasanga hitirirwa abantu runaka bakoze ibikorwa byindashyikirwa cyangwa se abantu bafite amateka mu bintu bitandukanye.
Urugero atanga, avuga ko hari ibintu byakabaye byitirirwa abantu nkaho wavuga nka Rudahingwa National Airport, Rwigema International Airport, Gatete Jimmy Avenue, Muvara National Park, Katauti Hamad Footbal Academy, Ndabaga Women Center, Kayirebwa Street, Ruganzu Boulevard, Abana b’i Nyange Central Museum, Kagame Alex Library, Kagame Paul Legacy Center, Dr Kaberuka Room (Muri National University),Agathe Uwilingiyimana Olympic Stadium, Rugamba hall of fame, Gicanda, Rwubusisi n’ayandi menshi yafasha urubyiruko n’abandi kumenya amateka y’igihugu no gukunda igihugu.
Gushaka no kugira umutima wo gukora nkabo bantu baba baratubanjirije, ibi ari nabyo akenshi bifasha abandi kugira umutima wo guharanira gukora neza no kuba intwari n’indashyikirwa.
Asoza ubwo butumwa, yavuze ko abona ababifite mu nshingano zabo bazabitekerezahoaka kantu bagatekerezaho kuko hari abantu bitanze bakanubaka amateka. Ko byari bikwiye ko babyubahirwa.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
NSHUTI ALLY IGITEKEREZO CYAWE NI CYIZA.Nakwibutsa ko Mu Rwanda rwacu dukunda atariko abantu twese twumva ibintu kimwe.harabemera Aba abandi bakera Aba.Urugero:nkubu ubajije Abo kungoma ya Kayibanda bakubwirako yari Intwari kandi twese tuzi neza ibye.Ikindi kungoma ya Habyara nabo bakubwirako nawe yari Intwari kandi tuzi uko yategetse.Ibyo rero wifuza bizaba umunsi abanyarwanda tuzumva ibintu kimwe.
Atagiye kure se; kugeza ubu amateka y’u Rwanda ahera 1994. Nawe ubyibaze.
Comments are closed.