Amarira The Ben yaririye mu Bubiligi afite icyo amwibutsa mu Rwanda
Ubwo yamurikaga album ye yise ‘Ko nahindutse’ mu Bubiligi, The Ben yasutse amarira menshi ku rubyiniro ‘stage’ bituma na bamwe mu baje kumureba barira kandi batazi ikimurijije.
Byaje gutuma aririmba zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda mu myaka ishize zirimo, Wigenda, Rwanda uri nziza, n’izindi.
Izi ndirimbo akaba yaraziririmbanaga n’abafana bari baje muri icyo gitaramo kubera ko abenshi muri bo bavuye mu Rwanda arizo zikigezweho.
Mu kiganiro The Ben yagiranye na Umuseke, yavuze ko amarira yaririye kuri stage atari uko yari yishimye cyane. Ahubwo yabonye umubare w’abantu bamuri imbere bimwibutsa byinshi icyo yakoreye mu Rwanda mu myaka irindwi ishize.
Yagize ati “Byarananiye kwihangana. Kuko narebye umubare w’abantu ingeri zose baje kureba igitaramo cyanjye numva sinzi icyo nakora.
Byanyibukije igitaramo nakoze cyo kumurika album yanjye ya mbere nakoreye mu Rwanda nise ‘Amahirwe ya nyuma’ kikaza guhagarikwa na Polisi kitarangiye nta naririmbye uko nabyifuzaga”.
Akomeza avuga ko igitaramo yakoreye mu Bubiligi ku itariki ya 05 Werurwe 2016 cyatumye mu mutima we aruhuka ideni yumvaga afite ryo kuzataramira umubare w’abanyarwanda benshi.
The Ben azasubira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Werurwe 2016 kuko ari naho anatuye.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW