Kuri uyu wa gatandatu umuryango wa gikristu ,Rabagirana ministries nibwo watangije ku mugaragaro inyigisho z’isanamitima n’ubwiyunge mu banyarwanda. Ubusanzwe bikaba byari bifitwe na Mercy Ministries International nawo ukaba umuryango Mpuzamahanga wa gikristu usangiye intego zimwe na Rabagirana Ministries ariko wo ukaba warafunze. Ibirori byo gutangiza kumugaragaro ibikorwa bya Rabagirana Ministries by’isanamitima byahuriranye no gutanga impamyabumenyi […]Irambuye
Amikoro adahagije y’abahanzi , kutagenda neza kw’ibitaramo bya bamwe mu bahanzi kubera ubushobozi, gukora amashusho y’indirimbo ari ku rwego rwo hasi kuri bamwe n’ibindi, Nibyo Nasson abona ishoramari ryaza rigafasha abahanzi mu kuzamura umuziki wabo ku rwego rwo hejuru. Nasson yamenyekanye cyane muri muzika nk’umuhanzi ndetse akaba na Producer ‘utunganya indirimbo’ mu buryo bw’amajwi ‘Audio’. […]Irambuye
Candy Moon ni umwe mu baraperikazi bahoze mu itsinda rya Imperial Mafia Land ryabarizwagamo P-Fla na El Poeta. Nyuma y’aho aviriye muri Kenya aho yigaga ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo, ngo yasanze mu Rwanda nta muraperikazi ukihaba. Mu myaka ine ari muri Kenya, avuga ko yakomeje gukurikirana umuziki w’u Rwanda. Icyo yakomeje kubona ni uko mu baraperikazi […]Irambuye
Kutabaha umwanya ngo bagaragaze impano bafite, kubagirira impungenge z’ibyo bahuriramo nabyo, ndetse no kumva ko umukobwa ari uwo gukora akazi ko mu rugo gusa ubundi akaguma aho, ibyo byose nibyo Jody avuga ko ababyeyi bagifite iyo myumvire bagomba kuyireka hanyuma bagaha umwanya abakobwa bafite impano bakazigaragaza nka basaza babo . Jody Phibi ni umwe mu […]Irambuye
Mu gihe habura iminsi ine ngo amatora abe, mu mujyi wa Cleveland muri Leta ya Ohio Hilary Clinton yasabye ibihumbi birenga 10 byari bihakoraniye kumutora. Aba bari bitabiriye concert y’ubuntu ya Jay Z n’umugore we Beyoncé waje abatunguye. Muri iki gitaramo harimo n’abashyigikira Donald Trump bari baje kwirebera aba banyamuzika. Beyoncé waje abatunguye yagize ati […]Irambuye
Antoine Christophe Agbepa Mumba wamamaye nka Koffi Olomide ku mugabane w’Afurika, agiye kuza gukorera igitaramo mu Rwanda nubwo hataramenyekana ugiye kumuzana. Mu mashusho (Video) yashyize hanze, yashimangiye ko tariki ya 03 Ukuboza 2016 azataramira abanyarwanda i Kigali. Ati “Muraho neza banyarwanda, muraho ab’i Kigali, ni Koffi Olomide, nishimiye kuzasusurukana namwe tariki 03 Ukuboza ku mpera […]Irambuye
Amag The Black ni umwe mu baraperi bakomeye mu muziki w’u Rwanda. Kuri we asanga kuba ururimi rw’ikinyarwanda rurimbwamo ataribyo nzitizi. Ahubwo uburyo umuziki wamamajwemo aricyo kibazo. Avuga ko usanga hari abavuga ko impamvu umuziki nyarwanda utamamara ku ruhando mpuzamahanga aruko benshi bawukora mu Kinyarwanda. Ariko kuri we ntiyemeranywa n’abavuga batyo kuko ngo nabo kuririmba […]Irambuye
Gukora indirimbo abazumvise bakazigereranya n’iz’abandi bahanzi bo hanze, kuba hari bamwe mu ba producers bifuza gukorera abahanzi bamenyekanye (Stars) gusa abataramenyekana ntibahabwe agaciro, ibi byose ngo biri mu mbogamizi aba producers bo mu Rwanda bahura nazo. Nshuti Peter uzwi nka Trackslayer umwe mu batunganya umuziki w’abahanzi mu buryo bw’amajwi ‘Audio’ ukorera mu nzu ya Touch […]Irambuye
Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2016, yasinyanye imihigo n’Abayobozi b’Ingaga zose zigize Inama y’Igihugu y’Abahanzi (Rwanda Art Council). Imihigo yashyizweho umukono ni iyo abahanzi bahigiye mu Itorero ry’Indatabigwi II riherutse kubera i Nkumba mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru. Ku ruhande rwa RALC, Imihigo yasinywe n’Umunyamabanga […]Irambuye
Bruce Melodie umuhanzi umaze kugira izina rikomeye cyane mu muziki w’u Rwanda mu njyana ya RnB, kuba yaragize amahirwe yo guhura na Mimi la Rose waririmbaga muri Orchestre Impala ngo n’inzozi atigeze yibaza ko yazazikabya. Avuga ko abahanzi bato bafite amahirwe menshi yo kugira ibyo yigira ku bantu nk’aba. Bitari ukumva ko bashaka kwamamara by’igihe […]Irambuye