Jay Z na Beyoncé bakoze Concert basaba abaje gutora Clinton
Mu gihe habura iminsi ine ngo amatora abe, mu mujyi wa Cleveland muri Leta ya Ohio Hilary Clinton yasabye ibihumbi birenga 10 byari bihakoraniye kumutora. Aba bari bitabiriye concert y’ubuntu ya Jay Z n’umugore we Beyoncé waje abatunguye.
Muri iki gitaramo harimo n’abashyigikira Donald Trump bari baje kwirebera aba banyamuzika.
Beyoncé waje abatunguye yagize ati “Aya ni amateka. Hari igihe ibitekerezo by’umugore bitari bifite icyo bivuze. Nimurebe aho tuvuye tutagira ijambo kugera aho turi bugufi gukora amateka.”
Clinton ari kugerageza kwigarurira abatora muri Leta ya Ohio aho ari inyuma gato mu mahirwe hagati ye na Trump, nubwo mu zindi Leta zimwe Clinton amuri imbere cyane. Bituma bishoboka ko yatsindwa muri Ohio ariko agatsinda amatora, byaba ari ubwa mbere bibaye kuva mu 1960.
Amasaha macye mbere y’iyi Concert, Trump nawe yariho yiyamamariza ahitwa Wilmington mu majyepfo ya Ohio nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru US Today.
Adrienne Burroughs, 36,umwe mu baje mu gitaramo ati “Iyaba nashoboraga kongera Barack Obama indi myaka ine, nayimuha.” Gusa avuga ko nibura ubu azatora Clinton. Ati “Nibura we afite gahunda. Ariko uriya mugabo nta gahunda, nta na kimwe afite.”
Ku cyumweru, Clinton arasubira muri Cleveland aho ateganya kwiyamamaza ari kumwe na Lebron James umukinnyi wa Basketball ukunzwe cyane muri Ohio iwabo kandi unashyigikiye Clinton.
UM– USEKE.RW
4 Comments
None se Umuseke.com murimo kwamamaza Hilaria!!! Umva ye US President ni umunyamerika utitaye kuri Afurika niyo yaba umwirabura!! Ntimwabyiboneye kuri Barack Hussein Obama. Yaba Trump yaba Clinton,bose babona Afiricans nka trashes!! Ariko Donald ni umugabo kuko urugo ruvuze umugore ruvuzwa ingongo y’umuhoro!!! Believe That!
Trump ni umugabo ni gute washyira igihugu ku muntu wicishije Kadhafi,agatuma amabanga y’igihugu afata.
Ese ubundi ntiyabaye First lady,buriya atsinzi Clinton yaba first man,buriya niwe waba First lady?
Ntacyo bibwiye nanicyo yamarira uzajyaho wese biramureba abazungu ni bay,
hirary afite imigambi myiza , kandi america ifite uruhare mumibereho y’ibihugu byinshi kwisi , bityo iyobowe nabi ubukungu bw’ibihugu byinshi burahungabana.