Hashize imyaka icyena ikipe y’igihugu Amavubi bwa mbere mu mateka yayo yitabiriye irushanwa rikomeye mu mupira, igikombe cy’afurika cy’ibihugu cyahakiniwe muri Tuniziya mu mwaka wa 2004. Kuva icyo gihe nta yandi mahirwe yo gusubira mu cyiciro cya nyuma cya CAN araboneka. Ese abakinnyi 22 bari mu ikipe y’igihugu icyo gihe ubu bri he? 1.NKUNZINGOMA Ramadhani: […]Irambuye
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryemereye ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro ko igiye kwishyura amafaranga ibarimo angana na miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’amezi 15. Umuyobozi wa FERWAFA, Ntagungira Celestin yatangarije TimesSport agira ati “Ubwo twageraga ku buyobozi mu mwaka wa 2011 twasanze FERWAFA ifitiye RRA(Rwanda Revenue Authority) umwenda ungana na Millioni […]Irambuye
Abaterankunga bavuye mu budage bemeranyije ko bazaha Rayon Sports inkunga babemereye ari uko iyi kipe y’i Nyanza ifite ubuzima gatozi. Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sport Murenzi Abdallah ubwo yagiranaga ibiganiro n’aba baterankunga mu budage bari bemeye ko bazajya baha inkunga ingana na 227 000 Euro agera muri million 200 z’amanyarwanda. Aba baterankunga ariko nyuma yo […]Irambuye
Update: Ku mukino wo kuri uyu wa 26 Nyakanga, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball yongeye gutsindwa na Mirisiri amaseti atatu noneho kuri imwe. Amavubi yabashije gutsinda iseti ya mbere (25 – 21), izindi azitsindwa kuri (21 – 25, 23 – 25 na 18 – 25 ya Misiri). Misiri niyo izahagararira akarere ka Gatanu mu […]Irambuye
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Didier Gomes Da Rosa mu biruhuko arimo ikinyamakuru cy’iwabo mu Bufaransa cyaramwegereye kimubaza uko yasanze umupira mu Rwanda uhagaze, abajije niba aticuza kuba yarataye iki ya AS Cannes yakoragamo, avuga ko ikipe yagiye gutoza ikunzwe kandi yabashije kuyihesha igikombe cya Shapiyona abakunzi bayo bari bakumbuye. Uko ikiganiro Gomes yagiranye n’urubuga Actufoot06.com giteye […]Irambuye
APR Handball Club ikipe y’ingabo z’Igihugu zikina umukino wa Handball yashinzwe mu mpera z’umwaka wa 2007, itangira kwitabira amarushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amaboko wa Handball ku rwego rw’Igihugu mu mwaka wa 2008. Uko yagiye itera imbere ni nako yagiye itwara ibikombe bitandukanye harimo igikombe kiruta ibindi mu gihugu kizwi ku izina rya super coupe, ibikombe […]Irambuye
Mu mpera z’iki cyumweru kuwa gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2013 kuri Stade Regional i Nyamirambo, hazabera umukino wo kwishyura mw’irushanwa ryo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’amakipe y’ibihugu agizwe n’abakinnyi bakine imbere mu gihugu (CHAN) izabera muri Afrika y’Epfo mu mwaka 2014. Umukino ugomba guhuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda (AMAVUBI) n’ikipe […]Irambuye
Radamel Falcao Garcia Zarate rutahizamu ubu ubarizwa mu ikipe ya AS Monaco itangazamakuru ryo muri Colombia mu gihugu avukamo ryavumbuye ko yabeshye imyaka y’amavuko ye. Radamel Falcao byanditse ko yavutse taliki 10 Gashyantare 1986 i Santa Marta muri Colombie. Bivuze ubu afite imyaka 27 y’amavuko. Ikinyamakuru cyo muri Colombia Noticias Uno cyatangaje ko uyu mukinnyi […]Irambuye
Abaterankunga batatu bavuye mu ikipe ya Augusburg yo mu cyiciro cya mbere mu Budage bayobowe na Charles Mamisch, baje gusinyana amasezerano n’ikipe ya Rayon sports yo kuyitera inkunga y’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 200 z’amanyarwanda buri mwaka. Charles Mamisch, uyoboye aba bagabo yatangarije RayonSports.net ko bagiye kujya batera inkunga Rayon buri mwaka ndetse bagiye no gufasha […]Irambuye
Umukinnyi Yair Jose Clavijo Panta w’imyaka 18 wo mu gihugu cya Peru yitabye Imana aguye mu kibuga ku cyumweru ubwo ikipe akinira ya Sporting Cristal yakinaga umukino wa shampiona na Real Garcilaso ku kibuga cya Cuzco, aya makipe yombi abarizwa mu kiciro cya mbere cya shampionat y’umupira w’amaguru yaho. Yair Jose Clavijo Panta yagize ikibazo […]Irambuye