Digiqole ad

Volleyball: Misiri yasubiriye u Rwanda ku mukino wa kabiri

Update: Ku mukino wo kuri uyu wa 26 Nyakanga, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball yongeye gutsindwa na Mirisiri amaseti atatu noneho kuri imwe. Amavubi yabashije gutsinda iseti ya mbere (25 – 21), izindi azitsindwa kuri (21 – 25, 23 – 25 na 18 – 25 ya Misiri). Misiri niyo izahagararira akarere ka Gatanu mu mikino nyafrica.

Kigali – Mu irushanwa ryo mu karere ka gatanu (Zone V) ryatangiye none rihuza Misiri n’u Rwanda gusa, iyi kipe yo mu majyaruguru ya Africa yatsinze u Rwanda ku buryo bwabaye nk’ubutunguranye, ku bari bahari, amaseti atatu ku busa.

Abasore b'u Rwanda bamaze gusuherwa kubera umurindi wa Misiri mu iseti ya kabiri. Imbere hari Nsabimana Eric bita Machine (3) na Mutabazi Elia uzwi nka Giti (15)
Abasore b’u Rwanda bamaze gusuherwa kubera umurindi wa Misiri mu iseti ya kabiri. Imbere hari Nsabimana Eric bita Machine (3) na Mutabazi Elia uzwi nka Giti (15)

Ntibitangaje kumva ko Misiri yatsinze u Rwanda muri Volleyball, ariko ku wari kuri stade nto i Remera mukanya gashize, yatangajwe no kubona abasore b’u Rwanda batsindwa nyamara babaga babanje kuganza Misiri kuri buri seti.

Iseti ya mbere abasore b’u Rwanda bayitangiranye amashagaga n’ishyaka ryinshi, Amavubi yegeze ku manota 17 Misiri ifite 14, amahirwe yari ku Rwanda.

Abahungu barebare ba Misiri ntibemeye kuko bigaranzuye Seti ya mbere irangira ari amanora 25 kuri 23 y’u Rwanda, ibintu byatunguye abafana benshi cyane bari buzuye stade.

Iseti ya kabiri byagaragaraga ko u Rwanda rutongeye gukora udukosa duto duto rwayishyura nta kabuza.

Abasore nkaba Yakana Laurence, Mukunzi (Giba) na Libero wabo Mutabazi Bosco bakoze iyo bwabaga bageza ku manota 23 kuri 18 ya Misiri, seti ya kabiri bamwe bari bayibaze. Ku bazi ibya Volley ariko biba bitararangira.

Abahungu bitwa Hossam Youssef na Hassan Omar babereye u Rwanda ibamba ku biro bikomeye, banga ko bageza kuri bale (24) babashyiramo amanota ane batabonyemo na rimwe maze abahungu b’u Rwanda bata umutwe.

Bakomeje guhanyanyaza kuri aba banyamisiri bari babasumbirije ariko biranga iyi seti nayo bayitakaza ku manota 28 ya Misiri kuri 26 y’u Rwanda maze stade yose igwa mu kantu kubera akumiro.

Ako mu mikino ariko bamwe bakavuga bati ‘u Rwanda ruratsinda iya gatatu bakine Seoul’ basubira mu kibuga ngo bakine iya gatatu.

Iyi seti yageze ku manota 17 y’u Rwanda Misiri ifite gusa 11, abantu bati ni ‘Seoul’ baza gukina byanga byakunda.

Aya mavubi yaje kugeza kuri sous-bale (23) ariko kurangiza seti birananirana, abarabu barasara, barazamuka barabashyikira, urugamba rurakomera umwe atsinda undi atsinda rubura gica.

Babiri baburana rero ntihabura utsindwa, seti ya nyuma yarangiye Misiri y’abasore b’inararibonye itangaje batsinze amanota 31 kuri 29 y’u Rwanda abantu barikubura barataha bati ‘Misiri nubwo iri mu ntambara ya Morsi, iraturusha ubunararibonye Volley yo ntiturusha cyane’

Kuri uyu mukino wariho imbaga y’abantu, hari abanyacyubahiro bazwiho gukunda no gukina umukino wa Volleyball nka Dr Ryambabaje Alexandre (ibiro bye ngo byamenaga imipira mu Byimana), Byabagamba Robert nawe wabaye umukinnyi ukomeye hambere, ndetse na Senateri Bernard Makuza waba nawe yikundira cyane Volleyball.

Umutoza w’u Rwanda Paul Bitok nyuma y’umukino yemeje ko Misiri imurusha utuntu duke atabashije kudomaho urutoki, ati “ reka turebe icyo twakora mbere y’undi mukino uri ejo, tuzigaranzure birashoboka.”

Ejo kuwa 26 Nyakanga saa kumi n’ebyiri aya makipe yongeye kwesurana i Remera, Misiri yongera kugaragaza ubukuru kuri seti eshatu kuri imwe.

Ayandi makipe y’ibihugu yo muri Zone V (Ethiopie, Sudan) ntizigeze zitabira.

Kagimbura Hervé (10) na Mutabazi Elia (15) aba 'passeurs' beza ubu bahari mu Amavubi
Kagimbura Hervé (10) na Mutabazi Elia (15) aba ‘passeurs’ beza ubu bahari mu Amavubi
IMG_3657
Abasore b’u Rwanda mbere y’umukino
IMG_3659
Nsabimana Eric umwe mu bakuru muri bo
IMG_3666
Mukuru wabo Muatabazi Elia
IMG_3690
Batangiye neza cyane

 

IMG_3756
Buri seti bayitangiranaga imbaraga
IMG_3844
Christophe Mukunzi (Giba) umusore wagize Volleyball umwuga ukina mu bwarabu muri Aziya yakinnye neza cyane
IMG_4008
Stade yari yakubise yuzuye

 

IMG_3928
Abasore ba Misiri batangiye gushyiraho za ‘block’ zikomeye ibintu birahinduka
IMG_3826
Sen Makuza nuko bitashobokaga wabonaga yasimbuka akabafasha
IMG_3828
Dr Ryambabaje we wayikinnye cyane yasaga nureba aho bipfira

 

IMG_3848
Umutoza Bitok atangiye kuganzwa n’abanyamisiri
IMG_3942
Abahungu b’abasimbura hano ku iseti ya gatatu hagati barereka umunyamakuru w’Umuseke bati “Turabatera eshatu nziza ku busa”
IMG_3752
umukinnyi Mutoni Adolphe iyo ataba Ivi ryabuze kuvuza ubu nawe aba afasha bagenzi be, aha yari yumiwe abona uko ibintu biri guhinduka

 

IMG_4032
Abanyamirisi bamaze gutsinda eshatu zabo bunamye bashima Allah
IMG_4046
Bati n’ahejo ku mugoroba nanone tukipima

Photos/JD Nsengiyumva 

JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Umuseke namwe babareke muri serieux

  • aba bahungu b’umuseke barahatubera vraiement

  • Bundi buhe se u Rwanda rwatsinze Misiri ryari yaba no muri football?!

  • Uyu mukenya utoza u Rwanda niwe ubizambya! ko nta bahashyi barimo (usibye Yakana Laurence) ubundi dutozwa n’umunyamahanga gute muri Volley babirekeye FERWAFA ko ariyo ibarana nabo icya 10

    • Ubwo se nkawe uvuze iki?

      • Ahubwo Bigoga niwe uvuze ikintu, nonse umunyaKenya atoza u Rwanda ate ubundi? ko abatoza ba Volley bahari kandi babizi (ba Nyirimana n’abandi) uyu BITOKI Paul atoza abahungu, agatoza abakobwa, agatoza za Junior umenya atoza n’iz’uturere! kubera iki se?
        Ahubwo aho bukera nabo turaza kubakeka ko abaha 10% kuri salaires ze aho hose!

        • Ariko abanyarwanda inzango zo kwanga abanyamahanga muzihembera kubera iki?
          Abamuhisemo ngo atoze se bakubwiye ko ari ruswa yabahaye ngo akunde aze?
          Ba nyirimana se ubundi bushobozi bafite butari uko bageze mu kibuga ni ubuhe?
          Tujye tuvana amarangamutima aho.

  • UM– USEKE ndabemera abandi ubu nahejo bose! mwe muturaje kuri habari zenyewe

  • UZIKO BURYA NUBWO MU MISIRI HARIYO AKAVUYO BATOROSHYE ???
    UBWO NTACYO TUZARWARIZA KU MAZI YA RWA RUZI (NTAVUZE)….

  • Courage basore naho ababaca intege mubihorere nuko batari bahari ngobarebe uko mwakoze

  • Nta gitangaza gutsindwa na Egypte.
    Ariko rero abo basore nimubagurire inkweto ndetse n’amasogisi

  • Iyi nkuru yanyu yandikanye ubuhanga. Big up umuseke, ni uku mwahoze ni uko mujya muvangirwa gake ariko

Comments are closed.

en_USEnglish