Gor Mahia ifite igikombe cya Shampionat muri Kenya ubu ngo yaba yaratangiye kwegera ikipe ya AS Kigali mu buryo busanzwe ngo ibe yabaguranira ku mukinnyi Ernest Sugira mu kwezi kwa gatandatu. Lordvick Aduda ukora ibyo kwitegereza, kugura no kugurisha abakinnyi ngo yaba ari we watangiye kwinjira muri uyu mugambi. Uyu mugabo akaba ari nawe wakoze […]Irambuye
Mu gihe hari abasore bahagarariye u Rwanda muri ‘Grand Tour d’Algerie’, bagenzi babo batandatu na bo bagiye kwerekeza muri Tour du Cameroon. Guhera tariki 04 kugeza 28 Werurwe 2016, hakomeje amasiganwa yo kuzenguruka igihugu cya Algeria. Kuri iki cyumweru, hakinwaga agace kitwa ‘Tour Internationale d’Oranie’. Areruya Joseph wabaye uwa gatandatu, ni we Munyarwanda waje hafi. […]Irambuye
U Rwanda nirwo ruzakira shampiyona ya Africa yo gusiganwa ku magare mu 2018, ni ku nshuro ya kabiri kuko na 2010 Daniel Teklehaimanot yayitwariye i Kigali. Imyiteguro y’iri rushanwa ngo yatangiye. Mu 2010 nabwo iri rushanwa mpuzamahanga ryabereye mu Rwanda, ryegukanwa na kabuhariwe Daniel Teklehaimanot wo muri Eritrea. Icyo gihe umunyaRwanda wari waje hafi yari […]Irambuye
Amatorora y’ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports ya Rayon Sports yari ateganyijwe kuri iki cyumweru yongeye gusubikwa bwa gatatu ngo kuko 2/3 by’umubare w’abanyamuryango utari wuzuye. Mu cyumba yari agiye kuberamo habanje kubaho kutumvikana ku gusubika aya amtora. Byari biteganyijwe ko inama y’inteko rusange y’umuryango wa Rayon sports itangira saa ine 10:00, ariko bitewe no gutinda kuhagera kw’abayobozi […]Irambuye
Mu buryo bumeze nko kwigaragambya, bamwe mu bafana ba Rayon Sports bari ku mukino wayihuje n’ikipe ya Espoir FC bikanganya 1 -1 bagaragaje uburakari budasanzwe bavuga amagambo n’indirimbo byamagana ubuyobozi bw’ikipe ndetse bamwe banafite ibyapa biriho amagambo bivuga ko ikipe yabo icunzwe nabi. Mu butumwa bwari ku byapa byabo bavugaga ko bakeneye guhabwa agaciro muri […]Irambuye
Umukino wo ku munsi wa 13 wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali, Rayon sports inganyijemo na Espoir FC igitego 1-1, uyu mukino wari uwa mbere ku mutoza Masudi Juma mushya muri Rayon Sports. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, kihariwe cyane na Rayon sports. Nshuti D. Savio, Devis Kasirye na Kwizera Pierrot […]Irambuye
Mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona wakinirwaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Police FC ibashije gutsinda Musanze FC ibitego 2-1. Igitego cya Songa Isaie ku munota wa 23′ n’icya Nshuti Idresbald ku munota wa 32′ byafashije Police FC y’umutoza Cassa Mbungo Andre kubona amanota atatu. Renzaho Hussein niwe watsinze igitego rukumbi cya Musanze […]Irambuye
*Masudi Juma niwe mutoza mushya wa Rayon Sports *Niyo kipe nkuru ya mbere atoje *Yayibereye Kapiteni anayihesha igikombe mu 2004 *Aturutse i Burundi aho yari umutoza wungirije mu Intamba ku rugamba y’abato Rayon sports ifite umutoza mushya. Nubwo ataragira inarararibonye mu gutoza amakipe makuru, Masudi Djuma ahawe inshingano zo gutoza Rayon Sports nk’umutoza mukuru asimbuye […]Irambuye
Nyuma yo gutsinda Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino wa Shampiyona, umutoza wa APR FC Rubona Emmanuel ngo birimo kumufasha kwitegura Young Africans bazakina mu mikino nyafurika “CAF Champions League”. APR FC yaraye itsinze Amagaju 2-1, ibitego bibiri byatinzwe na Ntamuhanga Tumaine ‘Tity’ ndetse na Nkinzingabo Fiston, mu gihe kimwe cy’Amagaju FA cyatsinzwe na Munezero […]Irambuye
Kuri iki cyumweru tariki 06 Werurwe 2016, hateganyijwe amatora y’ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports, uyu muryango ukaba ariwo uyobora Rayon Sports FC na Rayon Sports VC. Mu bazatorwa harimo Perezida, Visi-Perezida ushinzwe ubutegetsi n’amategeko, Visi-Perezida w’imari, Umunyamabanga n’Umubitsi, basimbura Komite yari isanzweho iyoborwa na Ngarambe Charles. Abayobozi bazatorwa, bazahabwa inshingano yo gushaka imibereho myiza kandi […]Irambuye