Digiqole ad

Amatorora y’ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports yongeye gusubikwa

 Amatorora y’ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports yongeye gusubikwa

Abanyamuryango bari bitabiriye, ariko ngo ntibuzuye 2/3 by’abo basanganywe

Amatorora y’ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports ya Rayon Sports yari ateganyijwe kuri iki cyumweru yongeye gusubikwa bwa gatatu ngo kuko 2/3 by’umubare w’abanyamuryango utari wuzuye. Mu cyumba yari agiye kuberamo habanje kubaho kutumvikana ku gusubika aya amtora.

Abanyamuryango bari bitabiriye, ariko ngo ntibuzuye 2,3 by'abo basanganywe
Abanyamuryango bari bitabiriye, ariko ngo ntibuzuye 2/3 by’abo basanganywe

Byari biteganyijwe ko inama y’inteko rusange y’umuryango wa Rayon sports itangira saa ine 10:00, ariko bitewe no gutinda kuhagera kw’abayobozi bacyuye igihe (bivugwa ko babanje kwiherera), inama yatangiye saa 12:20.

Nyuma y’imyaka itatu ayobora umuryango wa Rayons sports, Ngarambe Charles niwe watangije inama yo gushaka uzamusimbura. Yabwiye abanyamuryango b’iyi kipe ko bagomba gushishoza, bagatora uzageza uyu muryango ku iterambere rirambye.

Nyuma y’iri jambo ry’ikaze, uwari wahawe inshingano zo kubara abari basanzwe ari abanyamuryango ba Rayon sports, yahise atangaza ko abona amatora ashobora kutaza kuba, ngo kuko abari basanzwe ari abanyamuryango baje muri iyi nama y’inteko rusange batageze kuri 2/3 by’abanyamuryango bose.

Kandi ngo itegeko rigenga amatora muri uyu muryango rikaba rivuga ko iyo 2/3 by’abanyamuryango bose, (ni ukuvuga abanyamuryango nibura  200), amatora adashobora gukorwa.

Uyu mwanzuro wateje urusaku mu cyumba cy’inama, kuko byagaragaraga ko abari muri iki cyumba, barenze kure abantu 200.

Ubwo izi mpaka zatangiraga, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise busaba  abanyamakuru bari aho, gusohoka, nubwo bwose aba bayobozi aribo bari babitumiriye.

Nyuma y’impaka ndende, abanyamuryango ba Rayon sports babwiwe ko amatora yimuriwe ku cyumweru gita tariki 13 Werurwe 2016 kandi ho ngo uko umubare w’abazitabira inama uzaba ungana kose amatora azakorwa.

Aya matora bwa mbere yasubitswe mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 kuko manda y’imyaka ibiri y’aba bayobozi yari irangiye, ashyirwa mu kwa 11/2015 arasubikwa kuko ngo hari hagiye kuba Referendum, iyi ni inshuro ya gatatu asubitswe.

Abari basanzwe ari abayobozi b’umuryango wa Rayon sports ni Charles Ngarambe wari Perezida, Visi Pezida wa mbere Ntampaka Theogene, Visi Pezida wa kabiri Kimenyi Vedaste, umubitsi Ndazigaruye Theogene na Kanyandekwe Eugene wari umunyamabanga.

Gakwaya Olivier wayoboye iyi nama
Gakwaya Olivier wayoboye iyi nama
Ngarambe Charles niwe muyobozi ucyuye igihe mu muryango wa Rayon sports
Ngarambe Charles niwe muyobozi ucyuye igihe mu muryango wa Rayon sports

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • RWOSE NGARAMBE,GACINYA ba MUDAHERANWA MWARAKOZE KUYOBORA RAYON SPORTS,
    ARIKO IGIHE NIKI M– USEZERE EQUIPE IYOBORWE NABANDI,
    MURAYIGUNDIRA RAYON SPORTS NIKIGEGA CYANYU?
    UBU MWAVUGAKO MUYIMARIYIKI KO AKAKAVUYO KOSE ARI IMIYOBORERE MIBI.
    SINEMERANYWA NABABYITA AMIKORO ,KUKO IZINA RAYON SPORTS RYAKWITUNGA NEZA CYANE ,
    HABUZE UYIFATANA URUKUNDO,
    NUMUTOZA YARABIVUZE KO MUTAZI IBIBERA MURI EQUIPE.

Comments are closed.

en_USEnglish