Digiqole ad

Umuryango wa Rayon Sports ugiye kubona abayobozi bashya

 Umuryango wa Rayon Sports ugiye kubona abayobozi bashya

Umuryango wa Rayon Sports ugiye kubona abayobozi bashya.

Kuri iki cyumweru tariki 06 Werurwe 2016, hateganyijwe amatora y’ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports, uyu muryango ukaba ariwo uyobora Rayon Sports FC na Rayon Sports VC.

Umuryango wa Rayon Sports ugiye kubona abayobozi bashya.
Umuryango wa Rayon Sports ugiye kubona abayobozi bashya.

Mu bazatorwa harimo Perezida, Visi-Perezida ushinzwe ubutegetsi n’amategeko, Visi-Perezida w’imari, Umunyamabanga n’Umubitsi, basimbura Komite yari isanzweho iyoborwa na Ngarambe Charles.

Abayobozi bazatorwa, bazahabwa inshingano yo gushaka imibereho myiza kandi irambye ku makipe atandukanye ya Rayon Sports, (Umupira w’amaguru na Volleyball).

Uwari umuyobozi wungirije w’uyu muryango, Kimenyi Vedaste aganira n’UM– USEKE yatubwiye ko intego y’aya matora, ari ugutuma abagenerwabikorwa (abakunzi ba Rayon Sports) bamenya gutandukanya ‘umuryango wa Rayon Sports (Rayon Sports Association), n’inama y’ubuyobozi (Executive board).

Yagize ati “Twifuza ko habaho kumenya umuryango wa Rayon Sports n’abayobozi bawo, n’abayobozi b’inama y’ubuyobozi (board members) ku buryo abantu basobanukirwa umuryango wa Rayon Sports kuko ntabwo ari umupira w’amaguru gusa cyangwa se Volleyball kuko tugizwe n’impande nyinshi.”

Kimenyi Vedaste
Kimenyi Vedaste

Kimenyi avuga ko bashaka kubaka inzego z’umuryango nk’uko amategeko shingiro abiteganya, kandi ngo hazabaho gushaka abafatanyabikorwa ndetse n’abaterankunga mu kubaka umuryango.

Kimenyi ati “Muri iki gihe tukaba duharanira kubaka umuryango ukomeye mu bukungu ndetse no buryo bw’amategeko, bityo bigafasha mu kubaka ibikorwa by’umuryango mu buryo burambye (Rayon Sports FC, Rayon Sport VC) hamwe n’indi mishinga ibyara inyungu.”

Kimenyi avuga ko kugeza ubu abanyamuryango bemewe muri Rayon Sports ari 300, ariko bakaba bashobora kwiyongera ku cyumweru mu nama rusange y’umuryango.

Kanda HANO usome “Uburyo rukumbi bwakura Rayon Sports mu kuzimu imazemo igihe“.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ntacyo bazakora na kimwe keretse APR itakiri mu Rwanda.
    Tuzabatobera mpaka mumenye ko mwana jeshi afite imbaraga.
    Comite se idakorerwamo n’abinyenyeri mubona mwayikura he
    ko muri absivili.

    • @ Ngabo

      Abantu batekereza nkawe bakwiye kuba barajyanye na Pantheres Noirs na Kinani kuko mutekereza kijinga! None se abo wanajeshi uvuga si Abanyarwanda? Abanyarwanda se hari ikipe babujijwe gukunda no gushyigikira? Ese wari uzi ko abasirikare benshi ba RDF atari abakunda APR FC ahubwo bakunda Rayon Sports iyo ukerensa?

  • Nanjye nzkekaga KO APRr iri mû bituma rayon idatera imbere ariko nasanze ikibazo Kiri mû buryo iteye. Kuba ifite abafana benshi biyigira uruganda Rukira amafranga, bityo uyiyoboye bimufasha gukira vuba kuko nta audit ishoboka keretse ikozwe na L’ETA yanga KO abaturage bakomeza kwibwa, Ibi rero bituma abafite zgatuza aribo bishyira imbere bakabeshya KO ari aba Rayon, ariko mû byukuri ari ibisambo bishaka kuyirya nta gahunda yo kuyifasha bifite. Kugirango babigereho bashinze agatsiko kabitoramo abayiyobora ariko baziranye.ingaruka ziba nyine izi mubona. Kubona habura 200000 frw yo kwishyura restaurent ku ikipe n’a rayon ishobora kwinjiza miliyoni 30 frw kuri match imwe mubona bidzteye ubwoba. Abafana bafite uburyo bazarwa’ire kwugizayo abo bamunga ikipi bakabuza abanyarwanda benshi ibyishimo.

  • Amakipe yagizwe nl’amashyaka. Rayons sport ntitegereze kwishyira ukizana.

  • bisaba iki ngo umuntu Abe yaba umunyamuryango? ?

  • Abayobozi bazajyaho ducyeneye nabakorana na bakunzi ba rayon batazongera kugira rayon akarima kabo si numva ukuntu waba uri umunyamuryango ukaba ubona inama utaratumiwe mo ako nicyimwe ibibazo bisigaye bikabije muri rayon pe dushaka ko birangira igihe twabeshyewe ni cyinini pe

  • yewe ntagacinya ntadegore Bose nibobatuma Ruhango yurwanda idaterimbere kbsa inda zabo nizobimirizimbere

    valens

Comments are closed.

en_USEnglish