Digiqole ad

Amagare: Abakinnyi 6 ba Team Rwanda bagiye muri Tour du Cameroun

 Amagare: Abakinnyi 6 ba Team Rwanda bagiye muri Tour du Cameroun

Team Rwanda bamwe bagiye muri Algeria abandi bagiye muri Cameroon

Mu gihe hari abasore bahagarariye u Rwanda muri ‘Grand Tour d’Algerie’, bagenzi babo batandatu na bo bagiye kwerekeza muri Tour du Cameroon.

 Team Rwanda bamwe bagiye muri Algeria abandi bagiye muri Cameroon
Team Rwanda bamwe bagiye muri Algeria abandi bagiye muri Cameroon

Guhera tariki 04 kugeza 28 Werurwe 2016, hakomeje amasiganwa yo kuzenguruka igihugu cya Algeria.

Kuri iki cyumweru, hakinwaga agace kitwa ‘Tour Internationale d’Oranie’. Areruya Joseph wabaye uwa gatandatu, ni we Munyarwanda waje hafi.

Mu gihe aba bari muri Algeria, bagenzi babo, bagiye kwerekeza muri Cameroon, mu isiganwa rizenguruka iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Iri siganwa rizatangira tariki 12 risozwe 20 Werurwe 2016.

Sempoma Felix ni we uzaba ayoboye abasore ba Team Rwanda bazajya muri Cameroon. Ytangarije Umuseke ko imyiteguro bayigeze kure, ariko ngo ntabwo yakwizeza Abanyarwanda umwenda w’umuhondo (maillot jaune), ngo kuko ajyanye ikipe yiganjemo abakinnyi bashya.

Sempoma yagize ati: “Intego tujyanye ni iyo gutsinda. Ariko nibidashoboka tuzahatanira imyanya myiza. Sinakwizeza Abanyarwanda ibitangaza, kuko njyanye abakinnyi batatu bashya, Tour du Cameroun izaba ariryo siganwa ryabo rya mbere.”

Yakomeje avuga ko amakipe bazahangana bafashe umwanya wo kuyiga.

Ati “Amakipe ya Afurika menshi ndayazi. Bishobotse tukambara ‘maillot jaune’, kuyidukuramo byazagorana. Bitanashobotse, ariko abasore bashya baba bakomeje kubona ‘experience’.”

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri iri siganwa ni: Hakuzimana Camera, Tuyishimire Ephrem, Ruhumuriza Abraham, Gasore Hategeka, Twizerane Matthieu na Nduwayo Eric. Umutoza Sempoma Felix

Tour du Cameroun iheruka 2015, Emile Bintunimana yari yabaye uwa gatatu ku rutonde rusanjye.

Camera Hakuzimana yari yabaye uwa gatatu mu batarenge imyaka 23, mu gihe Team Rwanda yari yabaye iya mbere mu makipe yose yari yitabiriye iri siganwa.

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish