18 Mata – Urukiko rukuru kuri uyu wa gatatu rwasomye imyanzuro ku cyufuzo cyari cyatanzwe n’ubushinjacyaha cyo gushakira Ingabire Victoire undi mwunganizi, runamutegeka kuzajya agaragara mu rubanza n’ubwo atagira icyo atangaza. Kugaragara cyangwa kutagaragara mu rubanza rwe ngo ni uburenganzira bwa Ingabire nkuko byemejwe n’urukiko, urukiko rwanzuye ko rudashobora kumushakira umwunganizi kuko bidateganywa n’amategeko y’u […]Irambuye
Igipolisi cy’u Rwanda cyataye muri yombi uwitwa William Sano ashinjwa kwiyitirira ko akorera polisi y’u Rwanda maze akarya amafaranga arenga 120 000 ya Meddy Kitanywa. Police itangaza ko Kitanywa yandikiye uwitwa Faustin Rwamakuba amubwira ko azamwica kuko amurongorera umugore. Rwamakuba yagishije inama inshuti ye yitwa Lucien Mutabazi wahise amurangira uwo yita umupolisi Sano William uvuga […]Irambuye
17 Mata – Madamu Nirere Madeleine niwe warahiriye imbere y’urukiko rw’Ikirenga nka Prezida wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. Agaruka ku nshingano zahawe uyu mutegarugiro, Prof Sam Rugege umukuru w’urukiko rw’Ikirenga yamwibukije ko inshingano ze ari ukugendera mu nzira u Rwanda rwiyemeje aho umuntu agira uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we, kandi bose bakangana […]Irambuye
Ku myaka 12 gusa, Nshumbusho Mutabazi wo mu murenge wa Nyabimata muri Nyaruguru aremera ko yishe barumunabe babiri Muhire Theophile, 10 na Nsekamubari Daniel abaziza ko bamucuze ibiryo. Mutabazi yakoze yishe barumunabe akoresheje agafuni kuwa gatanu tariki 13 Mata nkuko tubikesha kigalitoday.com, uyu mwana akaba yarabanje gukubita agafuni mu mutwe Muhire agahita apfa, mu gihe […]Irambuye
Ku cyumweru nijoro tariki 15 Mata, muri Kaminuza ya Arkansas, Leta yavukiyemo, Bill Clinton yari yatumiwe gutanga ikiganiro ku bijyanye n’ubuhinzi buganisha ku bukungu ku Isi, mu gihe hafungurwaga amasomo ku ubuhinzi buteye imbere muri iriya Kaminuza. Bill Clinton wabaye President wa USA manda (Mandate) ebyiri, akaba guverineri wa Leta ya Arkansas inshuro eshanu, yavuze […]Irambuye
Kuri uyu wa 16 Mata, nibwo Ministeri y’Ingabo yasohoye Itangazo rivuga ku byemezo Ministeri y’Ingabo yafatiye ba Lt. Gen. Fred Ibingira, Brig. Gen. Richard Rutatina, Brig. Gen. Wilson Gumisiriza na Col Dan Munyuza. Amaperereza yakozwe ku byashinjwaga aba basirikare bakuru birimo imyitwarire mibi (Indiscipline) no gukekwaho gukorana ubucuruzi n’abasivili muri DR Congo, aba basirikare basanzweho […]Irambuye
Kacyiru – Kuri uyu wa mbere tariki 16 Mata ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda herekanywe abakobwa bane polisi yataye muri yombi mu cyumweru gishize, bafatiwe ku mupaka wa Gatuna berekeza muri Uganda aho ngo bari mu nzira berekeza mu Ubushinwa, bo bavuga ko n’ubwo bari bafite iyo gahunda, igihe cyo kugenda cyari kitaragera […]Irambuye
Mu murenge wa Rukumbeli uherereye mu karere ka Ngoma intara y’iburasirazuba bibutse ku nshuro ya 18 abatutsi bishwe muri Genoside yo muri Mata 1994. Uyu muhango wamaze iminsi 2 nkuko bisanzwe bikorwa mu kwibuka muri uyu murenge, watangiye kuwa 14/04 aho abanya Rukumbeli bahakomoka baba mu bindi bice bahuriye ku Kicukiro ahitwa Sonatube bahaguruka berekeze […]Irambuye
President Paul Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, yazamuye mu ntera zo hejuru bamwe mu basirikare b’ingabo z’u Rwanda, RDF. Aba basirikare bazamuwe ku nzego zikurikira: LIEUTENANT GENERAL Uwari Gen Major Karenzi Karake niwe wazamuwe kuri uru rwego. GENERAL MAJOR Abasirikare batandatu bari ku rwego rwa Brigadier General nibo bashyizwe kuri […]Irambuye
Imibiri y’abantu 49 niyo yashyinguwe mu cyubahiro mu murenge wa Bumbogo ku rwibutso rwa jenocide yakorewe abatutsi rwa Nkuzuzu mu murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo. Abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye uyu muhango Depite Ignacienne Nyirarukundo, bamwe mu bagize inama njyanama y’akarere ka Gasabo, ndetse n’abayobozi b’imirenge ikikije uwa Bumbogo. N’ikiniga cyinshi, imiryango yaje guherekeza abazize […]Irambuye