Digiqole ad

Ibyemezo bishya ku basirikari bakuru bari bafungiye mu rugo by’agateganyo

Kuri uyu wa 16 Mata, nibwo Ministeri y’Ingabo yasohoye Itangazo rivuga ku byemezo Ministeri y’Ingabo yafatiye ba Lt. Gen. Fred Ibingira,  Brig. Gen. Richard Rutatina, Brig. Gen. Wilson Gumisiriza na Col Dan Munyuza.

Abari bahagaritswe (Uhereya ibumoso hejuru) Gen. Fred Ibingira, Wilson Gumisiriza, Richard Rutatina na Col. Dan Munyuza
Abari bahagaritswe (Uhereya ibumoso hejuru) Lt .Gen. Fred Ibingira, Brig Gen Wilson Gumisiriza, Brig Gen Richard Rutatina na Col. Dan Munyuza

Amaperereza yakozwe ku byashinjwaga aba basirikare bakuru birimo imyitwarire mibi (Indiscipline) no gukekwaho gukorana ubucuruzi n’abasivili muri DR Congo, aba basirikare basanzweho imyitwarire mibi no kutubahiriza neza inshingano z’imirimo ya gisirikare, nabo bakaba barabyemeye bakabisabira imbabazi nkuko iri tangazo ribyemeza.

Imyanzuro yafashwe ni uko, Lt Gen Fred Ibingira asubira mu mirimo ye nk’umukuru w’inkeragutabara nkuko bisanzwe, naho Brig. Gen. Richard Rutatina, Brig. Gen.Wilson Gumisiriza na Col Dan Munyuza bo bafatiwe iyi myanzuro :

–          Brig. Gen Richard Rutatina na Col Dan Munyuza bazaba baretse gusubira mu mirimo yabo mugihe iperereza rikomeje.

–          Brig General Wilson Gumisiriza we akazakurikiranwa n’inkiko za gisirikare kubera ibindi birego bishya byabonetse mu gihe cy’iperereza.

Kuva tariki 17 Mutarama 2012, aba basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bari bavanywe mu mirimo yabo, ndetse bafungirwa mu ngo zabo.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ibi babyita guca umuco wo kudahana. Bizatuma ntawigira kagarara ngo ni umuntu ukomeye! Ibyo wakora byose ugomba kumenya ko, ntawe ujya hejuru y’amatageko!

  • Njewe ndumva baragaye imishaharayabo.nyakubahwa w’u RDA abinononsore yenda izongabo har’iwozahohoteye zimukangisha icyo baricyo.nyuma abemera icyaha bahabwe imbabazi cg bagabanyirizwe ibihano murakoze nitwa nionsenga meyback

  • ariko murasekeje Kagame afunga Ibingira amukunda bibi

  • Rekambabwire banu mwese mwiha kuvuga cyangwa kwandika ibyo mutazi , Ngewe Nakoranye numugabo bita Fred Ibingira , uyumugabo, Rekambabwire ibye Ibingira niwamuntu ujya kurugamba aka Briefing abasirikare kuburyo twajyaga kurasa Haduyi , twunva namasasu abaho cyangwa isasu nacyo ryagutwara, atanga Morale kandi numurwanyi wo murwego rwohejuru,kandi agakunda abasirikare cyane, numuntu wabantu murimake niko navuga, abatamuzi muzamubaze President Kagame aramuzi bihagije kubarusha mwese

    • Njye nzajya kubaza abari barahungiye KIBEHO.

  • Thanks lot to release this man

  • ibyo twavuga byose ntacyo byagabanya kumyanzuro yafashwe gusa abo basirikare nubwo baba barakosheje njye imbere yanjye mbafata nki ntwari kuko aho badukuye ntawe uhibagiwe,uko biri kose ntaw`udakosa nuwo utanga ibihano nawe arakosa kd igihe kizagera bazamuhana ,baravuga:’inkoni ikubise mu keba urayirenze urugo”kuko nawe byagushikira.ntwari zacu turabakunda kd turabubaha.big up

    • guca umuco wo kudahana ni ngomba cyane
      disi we uzambazee

  • ikosa ryose ryakozwe umuntu abizi agomba kurihanirwa atitwaje icyo aricyo

    abatoya uzi ukuntu babakubita iyo batabanyitse.
    abakr nabo bakwiye guhanwa bijyanye namategeko.

  • imana ishimwe

  • Bariya bagabo ni intwali kandi twibuke ko kuba abasirikare bitabakuraho kuba abantu.so buri muntu arakosa utarakosa azigaragaze.Abavuga ngo bace umuco wo kudahana nibyo ariko tugomba no ku balancing kandi twibuke ko n’interas zamaze abantu zasabye imbabazi zikagabanyirizwa ibihano.Naho uvuga ngo azajya kubaza abo i kibeho azabanze asobanure aho we na bene bawo bashyize Abatutsi.Bariya iyo batahaba muba mwarashiriye muri Congo n’ahandi ndahamya ko n’ibyo uvuga uba utabivuga sha.

  • UMUCO WO KUDAHANA NI SAWA KBSA BT ABO BANDI BITONDE BAREBE NEZA UBUTABERA.

  • Sha twe twarokokeye i KABGAYI nitwe tuzi ubutwari bwe. Iyo atahaba ntanumwe warikuhava we ningabo barikumwe. OYE KAGAME PAUL !!!!!!!!!!!!!!!!!! OYE RWANDA !!!!! OYE BANYARWANDA !!!!!!
    INKOTANYI OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

  • MWANA NI MWIHANGANE ICYONZICYO N’UKO URETSE NABABAKURU, MURI IKI GIHUGU UMUSIRIKARE UWO ARIWE WESE, IYO AKOZE AKANTUGATO, YEWE N’UBWO YAHOHOTERWA NIWE UFATWA NKUMUNYACYAHA. IMANA IZABATABARE DISI.

  • Nimureke na njye mbabwire icyo ntekereza

    1. Afande Frederic IBINGIRA.

    Kuri we si rwa rugamba rwa kera gusa, na n’ubu abenshi mubo ayobora baramuramya. Ndetse bibaye no gupfa abenshi bakwemera bakamupfira….

    2. INKERAGUTABARA.

    Mu by’ukuri mu bantu bakunda INGABO Z’IGIHUGU na njye mbarirwamwo. Mu bakunda “INKERAGUTABARA” mbarirwamwo kw’isonga. Kandi muramenye ntabwo ari amarangamutima ngenderaho. Ngendera ku bikorwa byabo, ibikorwa bifatika.

    Naragenze nagenze amahanga, ariko ntaho ndabona INGABO zifatanya n’abaturage gucukura imiringoti irwanya isuri, kubaka ibiraro, gusanasana imihanda n’ibindi n’ibindi. Aha umuntu aramutse akoze iperereza yasanga u Rwanda turi imbere, imbere y’Ubushinwa, imbere ya Vietnam, imbere ya USA na Europa.

    NGICYO RERO ICYO MBAKUNDIRA: MBAKUNDIRA KO BATARYA IMITSI YA RUBANDA, BIRIRWA BIGA KURASA GUSA!!!

    MU NTAMBARA YO KWIBOHORA UBUJIJI N’UBUKENE, INGABO ZACU ZIZA KW’ISONGA.

    BARAGAHORANA UBUGINGO. BARAGAHORANA AMAHIRWE. BARAGAHORANA IMMANA.

    2. Afande GUMISIRIZA, RUTATINA, MUNYUZA.

    Uraho Murengerampfubyi Afande Paulus KAGAME. Ndakuramutsa, Ingabire mwene Mulinda na Nyirarukundo: Uraho Ngaboyisonga, wowe watabaye ukiri muto cyane ugatabaruka uri igikwerere, mama weeee….

    Ndakuramutsa wowe wanze urwangano, wowe wanze amacakubiri, wowe wanze kwihorera mama weeeee….

    Ndakuramutsa wowe Ruticumugambi, wowe Ngoto ya Yuhi. Ndakuramutsa wowe Ntore-Nkuru itugenda imbere, ugaserukira umuryango-nyarwanda imbere n’inyuma y’Igihugu….

    Ndakuramutsa Umukuru w’Igihugu, wowe twitoreye twese k’umugaragaro.

    “Wambaye ikamba ry’Amahoro, ikamba ry’Ubutabera, ikamba ry’Iterambere i Rwanda. Lirakubereye mama weeeee. Ubu n’ejo hazaza”.

    MAZE RERO, IBYO ARI BYO BYOSE. CA INKONI ZAMBA. HAVE SIGAHO. WIKWIKORA MU NDA: KIRAZIRA!!!

    Mu by’ukuri, ndemeza ndashidikanya ko bariya bagabo badatinya gupfa cyangwa kwicwa. Ni biba ngombwa, bazemera bapfe kandi bazagenda bemye!!!

    Naho amakosa bavugwaho jyewe nta gaciro nyaha na mba. Birazwi ko urugamba rugiye kera ruhinyuza INTWARI. Keretse inkorabusa niyo idacumura…..

    INGABO ZACU, AHO ZIRI HOSE KURI IYI ISI. IMMANA IBARINDE. IBAHOZEHO AMASO, UMUNSI N’IJORO, MAMA WEEEEEE….

    Murakoze muragahorana AMAHORO n’UMUTEKANO.

    AMAHORO N’UMUTEKANO DUKESHA INGABO Z’IGIHUGU.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • ibyo muvuga ntimubizi. Nzaba mbyumva mu nyuma.

  • Baca umugani mu kinyarwanda ngo mubyihorere utabura uko abigenza azakwereka uko abigenza we udakora nk’abantu.

  • IBINGIRA Fred uri indwanyi kabisa,warwanije umucengezi mu rugezi rwa BASEBYA ba NYIRANTWARI winjiramo utarebye ku ipeti wari ufite,ufatanije na Maj.MURENGERANTWARI;hari mumwaka w’1998,twarabashimye cyane

  • IBingira turagukunda njye yangiriye neza atanzi ntamuzi ariko amasengesho yanjye rwose nizerako Imana iyakira kuko ndamusabira cyane iyo ntwari koko!!ndamukunda

  • nukuri bariya bagabo barwaniye igihugu kandi nubu baragikunda,none haricyo nisabiraga Muzehe wacu dukunda(Kagame Paul)guca inkoni izamba akababarira rwose,erega turi abantu kandi nta muntu udakosa,erega n’abana bacu barakoza cyane kandi ntago tubajugunya,mubahe impanuro ubundi nibongera muzabanire urubakwiye,ubwo azaba ari ingeso bifitiye.murakoze.

  • mwagiye mwitonda mbaza ngusubize nari kibeho ibyahabaye imana imubabarire

  • ndifashe. nubwo bigora!!

  • DAD,babarira abana.

  • Murangira ni wowe nsubiza we .ibyabaye i kibeho ni ibiki? Hanyumase ibyabaye, i shangi, mibirizi , rutonde, zaza , mwurire, mukarange muri za kiriziya zose no mubihuru nahandi ko utabivuga? Ubwo ni ubuterahamwe bukikurimo sha.

    • ebana umusubije neza.ngo ikurira umwana ikakurusha uburakari.iyo kibeho ntihwanya nurufunzo,imbeho,amarira,imiborogo kuva kuruhinja rwonka kugeza kurwa mezi abiri munda.ikindi iyo kibeho ntibari bashizwe.banze kujya mungo zabo.iyo baba ari abere baba barasubiye mungo zabo.ibibyinzika tubireke.kuko ntizubaka

      • ariko rero namwe ntimukajye mutukana!!

        sinzi amashuri mwize arangahe, ariko ndi mwarimu nkakubaza ibyo bingira yakoze cyangwa umwe murabo bari kwifoto ukansubiza ibyinerahamwe zakoze naguha zoro kuko waba ushubije ibiribyo ariko bitajyanye nikibazo nabajije! none urajyirango abvuge ibyinterahamwe zakoze, hari i foto yinterahamwe ureba aho ngaho??

        nsubiza!!

  • discipline ni ngombwa cyane.sinon,umusaza abaretse bamera nkaba mobutu.umusaza wacu numuhanga,inyangamugayo,afite qualite zo kuyobora zose.iyaba yakomezaga kutubera umuyobozi nkimyaka yindi 3 nyuma ya 2017.
    mbese kugera 2020.twaba tumeze fresh,mumyumvire twarahindutse ndetse niterambere.

  • twishimiye kugaruka mu kazi ka afande fred ibingira.

  • Kayihura we,

    humura, humura, humura turi kumwe kabisa….

    IMBABAZI. Ndasabira bariya bagabo GUMISIRIZA, RUTATINA NA MUNYUZA imbabazi mbikuye hasi k’umutima. Ntabwo ari ubwibone cyangwa kuryoshya akarimi. Ndabizi neza ko iwacu i Rwanda twese tugendera kuri discipline, mbese ni AKARUSHO turusha amahanga.

    Rero mu Gisirikare cyacu ho ni DISCIPLINE hagakurikiraho DISCIPLINE hagasozwa na DISCIPLINE!!!

    HUMILITY. Bariya BAVANDIMWE bemeye ibyaha baregwa, ndetse babisabira imbabazi. Rwose nta muntu urusha RUTATINA kwiha AGACIRO N’ISHEMA. Kuri jyewe kubona yemera ibirego akabisabira imbabazi birahagije. Ndemeza ndashidikanya ko hariya yahakuye isomo lirenze, isomo ryo kwicisha bugufi.

    Koko ibyo wowe KAYIHURA uvuga ni impamo. H.E. KAGAME yifitiye impano, impano ihebuje yivukaniye, impano yo kuyobora abantu.

    Cyane cyane m’ubuyobozi bw’abaturage ba giseseka ndabibona neza neza. Biranshimisha cyane kubona ukuntu amashanyarazi amuvaho agahita akagera ku bantu, abantu bakayakira, hanyuma bakayamusubiza!!!

    Let me put it in plain old English. It is almost divine. The man is a perfect communicator. And like great leaders, like Mandela, like Deng Xiao Ping, like Adenauer, like Kennedy and so on, he loves and trusts his people. With absolute integrity and reliability. For sure, for us as Rwandans, he is pure BENEDICTION….

    UMWANZURO. Kubera izo mpamvu n’izindi nyinshi ntavuze, ni ngombwa kandi birakwiye ko Nyakubahwa Paul Kagama agira impuhwe, akamenya kurenzaho, akagilira IMBABAZI bariya Bayobozi.

    IMMANA ISHIMWE KANDI ISHIMWE. UBU N’ITEKA RYOSE.

    Murakoze mugire amahoro.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

Comments are closed.

en_USEnglish