Gasabo: 49 bashyinguwe mu cyubahiro ku rwibutso rwa Nkuzuzu
Imibiri y’abantu 49 niyo yashyinguwe mu cyubahiro mu murenge wa Bumbogo ku rwibutso rwa jenocide yakorewe abatutsi rwa Nkuzuzu mu murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.
Abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye uyu muhango Depite Ignacienne Nyirarukundo, bamwe mu bagize inama njyanama y’akarere ka Gasabo, ndetse n’abayobozi b’imirenge ikikije uwa Bumbogo. N’ikiniga cyinshi, imiryango yaje guherekeza abazize jenoside ndetse banunamira abashyinguye muri uru rwibutso rwa Nkuzuzu.
Mu ijambo rwe Umuyobozi w’umurenge wa Bumbogo Bwana Ntaganzwa JMV, yabwiye abari aho ko umurenge ayobora urimo inzibutso ebyiri, rumwe rwa Gishaka rushyinguwemo abagera ku 5,953 naho urwa Nkuzuzo rushyinguwemo 660, hakiyongeraho n’abandi 49 bashyinguwe uyu munsi.
Yakomeje avugako urwibutso rwa Gishaka ubu rwuzuye hakaba hakenewe ko rwagurwa kuko kugera nubu hakiri abantu batarashyingurwa.
Umuyobozi mukuru muri uyu muhango yari Depite Nyirarukundo Ignaciene, mu ijambo rye yashimiye ubutwari abacitse ku icumu bagize kuba bagifite icyizere ndetse badahwema kwiyubaka, anashimira ndetse abahutu bahishe abatutsi. Yakomeje anagaya abiyitaga ko bamenye Imana nyamara bagatandukira bakamena amaraso. Yarangije ashimira ingabo zahoze ari iza APR zabohoye igihugu.
Umubyeyi warokoye muri akagace yatanze ubuhamwa bwari byuje agahinda agaragaza ubugome bwaranze interahamwe, arangiza agaragaza icyizere afite cy’ubuzima.
Uhagarariye Ibuka muri uyu murenge, yagaragaje ko hakiri abapfakazi barokotse jenoside bakivirwa nyuma y’imyaka 18 batarubakirwa amazu ndetse abayahawe, akaba ubu yarangiritse kubera ko yagiye yubakwa huti huti hakoreshejwe ibikoresho bitaramba.
Tubibutse ko Umurenge wa Bumbogo uherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali mu gice cy’icyaro, ukaba ukikijwe n’iimirenge ya Kimironko, Nduba, Ndera ndetse na Rutunga.
UM– USEKE.COM
0 Comment
Inzirakarengane zishyinguwe mu rwibutso rwa NKUZUZU kimwe n’ahandi mu gihugu no hanze yacyo IMANAizihe iruhuko nridashira kandi ziruhukire mu mahoro.
Birababaje cyane,Imana ibahe iruhuko ridashira.Hasigaye abiciwe ahitwa MACOGOTE na CYARUHARA no muri centre y,i Rutunga.
Comments are closed.