Ishami rishinzwe umutekano mu muhanda rya Police y’igihugu riratangaza ko muri week end ya Noheli nta mpanuka idasanzwe yayibayemo yahitanye ubuzima bw’abantu. Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi umuvugizi wa Police y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yabwiye Umuseke ko muri rusange mu gihugu iyi week end yari ituje ku bigendanye n’umutekano wo mu muhanda. […]Irambuye
-Uyu munsi wa Noheli wishimirwa cyane n’abemera Yesu Kristu -Ese mu Rwanda Ubukirisitu buhagaze bute? Nk’uko bigaragara mu ibarura rusange ry’Abaturarwanda rikorwa buri myaka 10, imibare igaragaza ko Ubukristu bugenda bushinga imizi mu Rwanda dore ko bwavuye kuri 93% mu 2002, bagera kuri 96.5% by’abaturage bose muri 2012; Gusa imibare y’abakirisitu ba Kiliziya Gatolika biganje […]Irambuye
Mu myaka ya vuba, abanyarwanda bagiye babona umubare w’Abayapani baza mu Rwanda wiyongera, bafungura za restaurants i Kigali, bagaragara mu bice by’icyaro bigisha isuku n’uburyo bunyuranye bwo guhinga, ndetse Abanyarwanda benshi bumvise iby’ikiraro kigezweho n’umupaka umwe wubatswe ku nkunga y’Ubuyapani hagati ya Tanzania n’u Rwanda. Ikigo cy’Ubuyapani gishinzwe ubutwererane mpuzampahanga kimaze imyaka 10 gikorera mu […]Irambuye
Izi ni zimwe mu nkuru zagarutsweho cyane muri uyu mwaka turi gusoza wa 2015. Amakuru *Abaturage benshi cyane basabye ko ingingo ya 101 ihindurwa mu Itegeko Nshinga birakorwa bisozwa na Referendum batoye Yego kuri 98,3%. *Mu mezi abiri -kugeza muri Mutarama 2015 ba Mayors barindwi bareguye * Ambasaderi Protais Mitali wari muri Ethiopia yarahunze. *Tanzania […]Irambuye
Kuri uyu wa kane nibwo Police y’u Rwanda yashyikirije iya Uganda 2 700US$, imodoka ebyiri zirimo imwe itwara ibimodoka binini, hamwe n’amashilingi miliyoni 3,1 byafatanywe abajura babyibye muri Uganda bakabizana mu Rwanda. Eng. January Bamanzi ukorera kompanyi yitwa Climat works Ltd i Kampala yavuze ko uwabibye yabibye yose hamwe angana na miliyoni 36 z’amashilingi ya […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira ku wa gatatu tariki 23 Ukuboza 2015 igitero cy’abantu b’impunzi bataramenyekana imyirondoro cyateye mu rugo rw’umwe mu mpunzi mugenzi wabo na we wahunze ava muri Congo Kinshasa uba aha mu nkambi ya Kiziba batemagura abo bahasanze, abagore babiri n’umugabo umwe barakomereka bikomeye cyane. Impamvu iri kuvugwa ishingiye ku makimbirane […]Irambuye
*Busingye ntiyumva uko amafaranga ya Leta ahomba abantu bicecekeye, *Ubushakashatsi mu bigo bya Leta 58 byabashije gusubiza ibibazo, bwagaragaje ko Leta ihomba amafaranga menshi mu manza, *Hari amafaranga menshi Leta yatsindiye ariko ntiyayasubizwa kubera kwitana ba mwana hagati y’ibigo na Minisiteri y’Ubutabera, *Bamwe mu banyamategeko bahembwa na Leta ntibitabira imanza Leta iba iburana ngo batange […]Irambuye
Mu karere ka Karongi mu murenge wa Mubuga Abaturage 300 baratabaza nyuma yo kudahembwa amafaranga ya nyuma bakoreye muri gahunda ya VUP, ubu barategereje amaso yaheze mu kirere, umunsi babahereyeho ko bazishyurwa uragera bakababwira undi. Bavuga ko bakoze imihanda kuva muri Werurwe 2015, bajyaga bahembwa nyuma y’iminsi 15 (quinzaine). Nyuma yo guhembwa mu byiciro bitandatu, […]Irambuye
*Kagame yavuze ko ari mu ishyamba atarwaniraga kuba Perezida, *Hari byinshi nakoze ndi mu Biro hari n’ibindi byinshi nzakora ndi hanze yabyo, *Sindavuga ‘Hoya’ (ku kuziyamamaza mu 2017), na yo ni Cadeau ya Bonane, Umukuru w’igihugu yavuze ko kuba amahanga akomeje kugira byinshi anenga ku matora ya Referandumu aherutse gukorwa mu Rwanda ari uburenganzira bwabo […]Irambuye
Inama ya 13 y’Umushyikirano ishoje imirimo yayo, Perezida Kagame yakoranye ikiganiro ngarukakwezi ajya agirana n’abanyamakuru, ibibazo byinshi yabajijwe byagarutse ku bibazo biri i Burundi. Perezida Kagame yavuze ko abashinja u Rwanda kugira akaboko mu bibazo by’u Burundi bibeshya cyane kuko nta bimenyetso babigaragariza usibye kuvuga gusa, ndetse ngo u Rwanda ntabwo rwakohereza ingabo zarwo mu […]Irambuye