Perezida Salva Kiir yirukanye abaministre bavugwa mu kurya ibya Leta
Kuri uyu wa 19 Kamena 2013 Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir yirukanye abaministre babiri bavugwa mu inyerezwa ryaza miliyoni z’amadolari y’imisoro.
Abo ni Ministre w’imari Kosti Manibe na Ministre ushinzwe imirimo ya guverinoma Deng Alor.
Bombi bahise banakurwaho ubudahangarwa bahabwaga n’umurimo bakora kugirango iperereza kuribo rikorwa nta mbogamizi z’uko ari ba nyakubahwa.
Iki gihugu cyavutse nyuma y’ibindi ku Isi ubu, kuva mu 2011 cyakwigenga gihangayikishijwe na ruswa iri gufata intera ndende nkuko inzobere mu bukungu zibitangaza.
Mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize, inteko ishinga amategeko yaho yatoreye guhagarika abayobozi 75 bo mu nzego zo hejuru bashinjwa ibyaha bya ruswa.
Ku rubuga rwa Leta ya Juba handitseho ko “Madibe na Alor bahagritswe ku mirimo yabo bakimenyeshwa iri tangazo”
Aba bagabo bararegwa kurya amadorari agera kuri miliyoni umunani mu isoko ryo kugura ibikoresho birinda umuriro ibiro by’inzu za Leta.
Ako kayabo ngo katanzwe kuri Daffy Investments Group Limited ariko ngo ntabwo ibikoresho byigeze bigera aho bigomba kugera.
Sudan y’Epfo ni igihugu gikze cyane kuri peteroli ariko kikaba ari igihugu gishya kikiyubaka dore ko akarere ka Sudan y’Epfo kari karahejejwe inyuma na Sudan (itaravanwaho Sudan y’Epfo) nkuko ubuyobozi bwa Salva Kiir bubivuga.
Sudan y’Epfo yabonye ubwigenge ibukuye kuri Sudan ya ruguru muri Nyakanga 2011 nyuma y’imyaka irenga 15 mu ntambara zo kwigenga z’abitwa ba John Galang baziyoboye.
JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW
0 Comment
akomereze aho?
Comments are closed.