Digiqole ad

Hongrie – Ku myaka 98 ari kuryozwa Jenoside

Mu gihe ab’ikigero cye nka Nelson Mandela Isi yose iri kubasabira ngo boroherwe mu zabukuru, umukambwe Laszlo Csatary w’imyaka 98 wo muri Hongiriya we inkiko zimuri bubi zimubaza ibyaha by’intambara n’ubwicanyi ku bayahudi.

Laszlo Csatary arabazwa ibyo yaba yarakoze mu myaka myinshi ishize/photo Reuters
Laszlo Csatary arabazwa ibyo yaba yarakoze mu myaka myinshi ishize/photo Reuters

Uyu mugabo ubu ari mu maboko ya Police aho ashinjwa kureberera ubwicanyi bw’abayahudi 15 700 mu ntambara ya kabiri y’Isi. uyu musaza ariko arahaka ibyo aregwa.

Uyu mugabo, mu 1944 ngo yari umupolisi mu ba Nazi mu gihugu cya Kosice ubu ni Slovakia.

Uyu musaza arashinjwa kuba yari umuyobozi w’ahantu bakusanyirizaga abayahudi ngo bicwe, ndetse we ubwe ngo yaba n’amaboko ye hari abo yagiriye nabi.

Umushinjacyaha avuga ko amateka abereka ko uyu musaza abishaka yafashije ndetse akanayobora ibikorwa by’iyica rubozo ku bayahudi bari barashyizwe muri “camp de concentration” mu gihugu cya Kosice.

Csatary we yiregura avuga ko yari umuhuza hagati y’abasorikare b’abanyahongiriya n’abadage ko atigeze aba ahakorerwaga bwicanyi cyangwa ngo abukore nkuko bitangazwa na BBC.

Aho Kosice niho hantu ha mbere muri Hongiriya hashyizwe “camp de concentration” yo gutsemba abanayahudi nyuma y’uko iki gihugu gifashwe n’abadage mu 1944.

Mu 1948, urukiko rwari rwarakatiye uyu musaza uri mu nkiko ubu, igihano cyo gupfa ariko akaba yari yaraburiwe irengero yibereye mu bwihisho.

Nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, yahungiye muri Canada. Yaje kuvumburwa mu 1997 ko ariho ari, ariko ahita yongera arazimira ndetse Canada imwambura ubwenegihugu yari yarahawe.

Mu ntangiriro za 2012 yashyizwe ku rutonde rw’abantu ubutabera ku Isi bwaburiye irengero ariko bashakishwa cyane.

Mu mpeshyi ya 2012 ariko yaje gufatirwa i Budapest muri Hongiriya n’abanyamakuru b’ikinyamakuru The Sun cyo mu bwongereza bari bariyemeje kumuhiga.

Kubera iza bukuru yarimo ntiyajyanywe mu nzu y’imbohe ahubwo yafungishijwe ijisho.

Amaraso ngo ntahera rero kandi hari ibyaha bidasaza kuko ubu ari kubazwa ayo yaba yarakoze mu myaka hafi 70 ishize.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • sha jye namugira inama yo kwatura ibyahaubundi tukamubabarira akajya i kuzimu umutima we uruhutse na ho ibyaha byo yarabikoze kandi ntaho akibigaruriye, Imana imubabarire, kandi ndamusengeye, Mana muhe umutima wo kwihana abone ubugingo mu minsi ye ya nyuma muri iyi si.

  • Aba Abagenocidaires bakuru nk’uyu barangwa no kutemera icyaha ngo basabe imbabazi.
    Uzarebe azakomeza ahakane mpaka.

  • Sha politique ni hatari,uribazasekoko yari yaburiwe irengero cg baramuretse ngo iminsi yigireyo,uko byagenda kose ari murugo iwe nubwo byitwako afungishije ijisho,ariko arya icyo ashatse il peut commander son repas qd il veut qd il a envie,aho gufungirwa aho hepfo wafungirwa iburayi,wabonye imfungwa ireba télévision yakenera umugore cg umugabo bakamuhamagaza akaza muri prison ubwo wambwirako uwo muntu afunzekoko?sauf kwitwako atari iwe.bantu mujye mureba kure aba politicien ni hatari;

  • sha ari saziye ni ba mureke nakundi satani mubi

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish