Iran: Hassan Rouhani niwe Perezida mushya
Hassan Rouhani niwe watsise amatora y’umukuru wa Repubulika ya Kisilamu ya Iran nka Perezida ku kigereranyo cy’amajwi 50% y’abatoye nkuko bitangazwa na BBC.
Mohammad Baqer Qalibaf Umuyobozi wa Tehran murwa mukuru w’iki gihugu niwe waje ku mwanya wa kabiri.
Kuri miliyoni 50 z’abanya Iran bari bateganyijwe gutora miriyoni zirenga 36 nizo zatoye umusimbura wa Mahmoud Ahmadinejad utari wemerewe kwiyamamaza nanone.
Rouhani watowe, yatangaje ko agiye kwita cyane ku kibazo Iran ifitanye n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi.
Ayatollah Ali Khamenei, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran biteganyijwe ko kuwa 3 Kanama 2013 aribwo azemeza bidasubirwaho Perezida mushya, akaboneraho kurahora mu nteko ishinga amategeko.
Ubwongereza bwatangaje ko bwizeye ko Perezida mushya wa Iran azahindura imyitwarire y’iki gihugu mu itegurwa z’ibitwaro bya kirimbuzi.
Ubufaransa bwo bwatangaje ko bwiteguye gukorana neza na Perezida mushya wa Iran.
Uyu mugabo w’imyaka 64, niwe muyobozi w’idini wenyine wahatanaga mu bandi bakandida, yari ashyigikiwe n’abagabo babiri Mohammad Khatami, Akbar Hashemi Rafsanjani,nabo bigeze kuba ba Perezida ba Iran.
Kuva mu 1933, uyu ni perezida wa karindwi ugiye kuyobora Iran.
Hejuru ya Perezida haba hari umuyobozi w’ikirenga wa Iran, akaba ari nawe muyobozi mukuru w’Idini ya Islam mu gihugu.
Muri Iran bene aba habayeho babiri gusa, abo ni Ayatollah Ruhollah Khomeini (1979 – 1989) na Ayatollah Ali Khamenei (1989 kugeza ubu)
JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ariko buriya Ahmedinejad namukundaga!
dukukize kwishongora kwa ahamedjad
Congratulations;;;;;;;;;;;;;;;;;;;;;;;;
ariko ugomba guhindura ibintu nk uko wabivuze ushingiye ku cyubahiro cya Iran
ntabwo ugomba kwemera agasuzuguro ka AMERICA NA ISRAEL,FRANCE UK,GERMANY.OYA TUKURI NYUMA ABASILAM TWESE KI UKO IRAN NI WOWE TUREBA NTUKAMERE NKA SAUDI ARABIYA QUATAR,N IBINDI.KANDI RERO UGOMBA KWIBUKA ASAD MURI SYRIA AKENEYE UTUNDI DUKORESHO KUGIRANGO ARANGIZE AGASUZUGURO N AKAGAMBANE YAKOREWE.UBWO NGUTEZE AMASO AHONDI HANO IKIGALI MUMUJYI .NTUZANSEBYE UZAMENYE KO USIMBUYE UMUGABO UKAZE WANZE AGASUZUGURO.URIBUKA URUZINDUKO RWE MURI LIBAN?NTIWABONYE UBURYO BAMWAKIRIYE?NAWE RERO KOMEREZAHO WANGE AGASUZUGURO,KANDI WIBUKE GUKORA IBYAGIRIRA ISI AKAMARO.NDABIZINEZA KO ABASHIYA MURI ABAGABO MUTAJYA MUVANGURA NTABWO MUMEZE NKAZA NTAGONDWA Z INDI ZA ABASUNI N ABAWAHABI BARANGWA NO KWICA KUMENA AMARASO N IBINDI .
Ubu se koko uyu we ntagiye kujya mukwaha kwa ba mpatse ibihugu! Sinizeye 100% ko azarwanya igitugu cy’abanyamerika
Iran ubundi icyo ikora ni ugutogota gusa. Nta kintu irigera ikora nko gutera USA cg Israel ngo iyereke ko nayo ikomeye. Iran irutwa na Al qaeda. Aba Shiya bakorana na Mpatsibihugu. Niba mbeshya mumbwire umubare w’aba Shiya bari Guantanamo!
ARIKO RERO NKURIKIJE IJAMBO UYU MUGABO YAVUZE RYANYERETSE KO NAWE ATARI AGAFU KIVUGWA RIMWE KO AHUBWO ARI UMUGABO WAGACIRO JYE IGITUMA MBONA KO IYO UMUNTU YIHAYE AGACIRO NTAWUMUVOGERA REBA KO USA OR IBI BIHUGU BYO MUBURASIRAZUBA HARI IKIGEZE GISABA KO YAJYANWA MURI HOLLAND?KUKO BAZI KO BABASEKA BAKABAHA URWAMENYO BANAZANA IBIGAMBO BAKABASUBIZA NAHO AFRICA UMUYOBOZI AVAHO BAMUSHYIRA MUMUGOZI KUKLO BARABABONYE KO ARI INSINA NGUFI BACAHO IGIKOMA ESE KO U RWANDA RWATANZE NDAGANDA RUHEREYE KUKI KO NTAMASEZERANO RWARI RWARASINYANYE NURU RUKIKO?UMUNTU WESE UZI G– USESENGURA YABONYE KO NTABUSHISHOZI BWABAYEHO NUNDI BAZAMUJYANA KUKO NA USA NURUKIKO BARI BAFITE UBWOBA KO BAZABARUSHYA KUGIRANGO BAMUTANGE ARIKO BOROSORAGA UWABYUKAGA NTITUKABESHYE RERO NTAGACIRO TWIHA IYUBA TWAKIHAGA HAGOMBAGA KUBAHO NEGOCIATION BETWEEN RWANDANDA AND CONCERN?
Comments are closed.