Kuva ICC yashingwa hashingiwe ku masezerano ya Roma, rwagombaga guhana ibyaha byibasiye inyokomuntu. Kuva rwatangira gukora tariki ya 1 Nyakanga 2002 benshi barakibaza kuri uru rukiko mpuzamahanga cyane barushinja rwibasira Abanyafurika. Gusa hari n’abandi ibaza niba koko aba Banyafurika baba batakoze ibyaha, abandi bibaza niba ku yindi migabane ntabanyabyaha bahari. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Jeunafrique na […]Irambuye
Muri leta ya Kano mu gihugu cya Nigeria ni ho habereye ayo mahano ubwo abantu bitwaje intwaro bakekwaho kuba inyeshyamba zo mu mutwe wa Kisilamu wa Boko Haram bateye ikigo cy’ishuri ryisumbuye bakica abantu bagera kuri 43. Inkuru y’iki gitero yatangiye kuvugwa mu masaha ya saa 8h00 a.m mu gihugu cya Nigeria, ikinyamakuru Jeunafrique cyanditse […]Irambuye
Minisiteri y’abakozi ba leta mu gihugu cya Uganda yatangaje ko nyuma y’ukwezi kwa Mata abakozi ba leta bazajya babona imishahara ya bo ku gihe. Savia Mugwanya, komiseri usinzwe iby’imishahara avuga ko Minisiteri igiye kubanza kurangiza ibirarane byose maze guhera nyuma y’ukwa kane bagatangira guhemba ku gihe. Iki gikorwa kizatangirira ku barimu, abakozi bo kwa muganga, […]Irambuye
Mu kiganiro kirekire Matrin Cobler ukuriye ibikorwa by’ingabo za UN (MONUSCO) zishakisha amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiranye n’umunyamakuru Dirke Köpp yavuze ko M23 itakiri ikibazo ku mutekano wa DRC kandi ko kurwanya FDLR bigikomeje. Umunyamakuru yabajije Kobler ku kuba nk’uko aheruka kuvuga ko M23 yongeye kwisuganya –(aho yashinjaga u Rwanda) […]Irambuye
Mu mirwano ikomeye yabaye kuri iki Cyumweru, mu Mujyi wa Bangui hagati y’umutwe w’ingabo z’Afurika MISCA hamwe na Anti Balaka yahitanye abasirikare babiri baturutse mu gihugu cya Tchad. Iyi mirwano kandi yakomerekeje abandi babiri bakomoka muri iki gihugu. Umutwe wa Anti-Balaka wakoresheje amagerenade n’izindi ntwaro bituma abasirikare babiri ba Tchad bicwa ndetse abandi barakomereka. Iyi […]Irambuye
Perezida Yoweri Kaguta Museveni, kuri uyu wa mbere tariki 24 Gashyantare yashyize umukono ku itegeko rihana ubutinganyi mu gihugu cya Uganda. Ni itegeko ryavuzweho byinshi mbere y’uko risinywa rinatera amahari hagati ya Uganda n’ibihugu by’ibihangange. Ahagana saa saba z’amanywa (i Kigali) nibwo Perezida Museveni yasinye kuri iri tegeko. Ni nyuma y’uko ibitangazamakuru byo mu bihugu […]Irambuye
Tamale Mirundi, umuvugizi wa Perezida Museveni yabwiye Reuters ko umukuru w’igihugu cya Uganda agiye gusaba Leta zunze ubumwe z’Amerika kungurana ibitekerezo n’abanyabwenge b’Abagande kugira ngo berebe niba ubutinganyi ari indwara cyangwa ari ikintu kivukanwa. Gusa Perezida Museveni yihanangirije Perezida Obama kwinjira mu buzima bwite bwa Uganda. Mu Cyumweru gishize Museveni yavuze ko agiye gusinya itegeko […]Irambuye
Abdelaziz Bouteflika w’imyaka 76 umaze igihe kinini yibasiwe n’uburwayi byatangajwe ko aziyamamariza kuyobora Algeria ku nshuro ya kane. Ministre w’intebe Abdelmalek Sellal niwe watangaje ko uyu mukambwe aziyamamariza manda ya kane mu matora yo mu kwezi kwa kane uyu mwaka nk’uko bitangazwa na BBC. “Nubwo umubiri we utarakira neza, ariko ndabizeza ko agikomeye mu mutwe […]Irambuye
Ahagaze imbere y’akanama gashinzwe umutekano ku Isi Ban Kimoon, Umunyabanga mukuru w’Umuryamgo w’Abibumbye yasabye ko mu gihugu cya Repbulika ya Centreafrique hakoherezwa izindi ngabo 3000 kugira ngo zijye gutanga umusanzu mu kurinda abasivile. Bani Kimoon avuga ko iki gihugu gikeneye umubare munini w’abasirikare kugira ngo abaturage b’abasivile babashe gucungirwa umutekano. Agira ati:”Hakeneye ubutabazi bwihuse nibura […]Irambuye
Indege ya gisirikare ya Libya yari itwaye abaganga n’abarwayi yakoreye impanuka muri Tunisia irasandara maze amantu 11 bari bayirimo bahasiga ubuzima nk’uko byatangajwe none kuwa 21 Gashyantare. Iyi ndege yo mu bwoko bwa Antonov yahanutse mu kirere yitura hasi ahitwa Gromblia mu birometero 40 mu majyepfo y’umurwa mukuru Tunis wa Tunisia. Yari itwaye abaganga batatu, […]Irambuye