Digiqole ad

CAR: Abasirikare babiri bo muri Tchad bishwe na Anti-Balaka

Mu mirwano ikomeye yabaye kuri iki Cyumweru, mu Mujyi wa Bangui hagati y’umutwe w’ingabo z’Afurika MISCA hamwe na Anti Balaka yahitanye abasirikare babiri baturutse mu gihugu cya Tchad.

Ingabo za Tchad muri Repubulika ya Centrafrique
Ingabo za Tchad muri Repubulika ya Centrafrique

Iyi mirwano kandi yakomerekeje abandi babiri bakomoka muri iki gihugu. Umutwe wa Anti-Balaka wakoresheje amagerenade n’izindi ntwaro bituma abasirikare babiri ba Tchad bicwa ndetse abandi barakomereka.

Iyi mirwano yabereye ahitwa Quartier Combattant hafi y’ikibuga cy’indege.

Nk’uko bitangazwa na  Generali Martin Tumenta ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri MISCA, aba basirirkare ba Tchad barimo bitemberera baza guterwa n’aba Anti Balaka.

Yongeraho ariko ko aba basirikare nta burengenzira bwo kugendagenda muri kariya gace bari bafite.

Abarwanyi ba Anti Balaka bashinja igihugu cya Tchad gushyigikira umutwe wa Seleka bavuga ko ugizwe n’Abisilamu.

Jeune Afrique

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Pole sana

  • yeah! ngo ntaburenganzira bari bafite bwokugendaganda hariya mbega umuyobozi ibi birimo akagambane tu nigute waba ushinzwe amahoro ukavuga bagenzi bawe bacucumwe ngo ntaburenganzira bafite sha????????????

Comments are closed.

en_USEnglish