Paccy yinjiye mu bahanzikazi bafite imodoka zabo

Uzamberumwana Oda Pacifique umuraperikazi wamenyekanye muri muzika nka Paccy, yinjiye mu mubare w’abahanzi bafite amamodoka yabo nyuma yo kugaragara ku rutonde rw’abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5. Paccy abaye umuhanzikazi wa gatatu uguze imodoka nyuma ya Butera Knwoless ndetse Abayizera Grace umuraperikazi uzwi nka Young Grace nawe uherutse kuyigura ubwo yitabiraga […]Irambuye

“King James agira ubumuntu”- Ntamukunzi ucuranga inanga

Ntamukunzi Théogène umuhanzi wo hambere waririmbye indirimbo yitwa ‘Abanyarwanda twariyunze’ yakunzwe cyane ahana muri 2002, ngo yashimishijwe cyane no kuba yarasubiranyemo iyo ndirimbo na King James mu gihe yumvaga ko ari ibintu bitapfa gushoboka bitewe n’uko yumvaga izina King James nk’umuhanzi w’iki gihe. Mu ijwi rye rituje Ntamukunzi avuga ko nta muhanzi wagakwiye kumva ko […]Irambuye

Teta yishimiye kugira umufana nka Paccy

Teta Diana ni umuhanzikazi w’imyaka 22, atuye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, ubu azwi cyane mu itsinda Gakondo Group, nyuma yo kugaragaraho isaro akunze kwambara mu gahanga, ngo yishimiye kubera ikitegererezo abandi bahanzikazi batangiye kumwigana cyane cyane Paccy. Nyuma y’igihe gito Teta yari amaze yinjiye muri muzika mu Rwanda, yabonye amahirwe yo kwamamara cyane […]Irambuye

“Kutajya muri PGGSS mbifata nko gutera penalite hanze”- Social

Nyuma y’aho atabashije gutambuka mu bahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5, Social Mula ngo nta kwijujuta yigeze agira muri we, ahubwo ni amahirwe make yagize agereranya nko gutera penalite hanze y’izamu kandi arebana n’umuzamu. Mugwaneza Lambert niyo mazina ye, ni umwe mu bahanzi bamaze kugaragaza imbaraga n’ubuhanga mu njyana ya Afrobeat, […]Irambuye

“Kuboneka muri PGGSS5 ni amahirwe kuri njye no kuri Tuff

Kuwa 07 werurwe 2015 nibwo umuraperi Bulldogg yinjiye mu mubare w’abahanzi 10 bagomba gukora ibitaramo bizenguruka Intara zose z’u Rwanda mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5. Ni nyuma y’aho atari yagaragaye ku rutonde rw’abahanzi bitabiriye iryo rushanwa ubwo ryabaga ku nshuro ya kane ndetse rikaza kwegukanwa na mugenzi we Jay Polly banabarizwa mu […]Irambuye

Ibisa n’amarenga y’urukundo hagati ya Piano na Miss Joanna

Sheja Olivier ufite izina rya Producer Piano muri muzika nyarwanda, ni umwe mu ba producers bamaze kugaragaza imbaraga ndetse n’umusaruro ku bahanzi bamaze kugenda bakorana imwe mu mishanga ijyanye na muzika. Ngo yaba asa n’uca amarenga y’urukundo kuri Miss Joannah. Bagwire Keza Joannah ni umwe mu bakobwa 15 bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015. […]Irambuye

“Inshuro 5 twitabira PGGSS ni uko tudashoboye?” – Dream Boys

Kuva mu mwaka wa 2011 ubwo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryatangiraga mu Rwanda, Nta na rimwe itsinda rya Dream Boys ryari ryabura mu bahanzi 10 bitabira iryo rushanwa. Kugeza ubu baribaza niba impamvu batari begukana iryo rushanwa ari uko badashoboye. Nemeye Platini na Mujyanama Claude uzwi cyane muri muzika nka TMC, nibo […]Irambuye

en_USEnglish