“Kuboneka muri PGGSS5 ni amahirwe kuri njye no kuri Tuff Gangz “- Bulldogg
Kuwa 07 werurwe 2015 nibwo umuraperi Bulldogg yinjiye mu mubare w’abahanzi 10 bagomba gukora ibitaramo bizenguruka Intara zose z’u Rwanda mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5.
Ni nyuma y’aho atari yagaragaye ku rutonde rw’abahanzi bitabiriye iryo rushanwa ubwo ryabaga ku nshuro ya kane ndetse rikaza kwegukanwa na mugenzi we Jay Polly banabarizwa mu itsinda rimwe rya Tuff Gangz.
BullDogg yagarutse ku kibazo cyari kimaze iminsi kivugwa ku isenyuka ry’itsinda rya Tuff Gangz, ndetse anemeza ko kuba yaragize amahirwe yo gukomeza muri Primus Guma Guma Super Star5 bifitiye akamaro iryo tsinda.
Abibwira Umuseke Bulldogg yagize ati “Umushinga wo gukora album nka Tuff Gangz waje guhagarara kubera ko tutabonekeraga rimwe bamwe muri twe wasangaga bataboneka bitewe n’ibikorwa barimo byo kurangiza amasezerano baba bafite ahantu hatandukanye.
Gusa muri ino minsi turi kwiga uburyo twakongera kuyibyutsa ,impande zombi ziri kubiganiraho. Aha ndavuga Tuff Gangz na studio ya Top5 S. Gusa iyo nteye imbere nk’umwe mubagize itsinda, itsinda ryose ribyungukiramo”.
Abajijwe niba hari ubufasha budasanzwe azaha Fireman na Green-P nk’abahanzi bahuriye mu itsinda, yavuze ko abo bahanzi nabo bagomba gukoresha imbaraga zose ku buryo umwaka utaha bose bahurira mu irushanwa.
Yakomeje agira ati “Fireman na Green buri wese afite aho abarizwa, ndavuga label, kandi si ukuvuga ko arinjye ugomba kubabwira icyo gukora kuko nabo ni abantu bakuru. Gusa kongera gukora nka Tuff Gangz ya kera biragoye ariko umusaruro w’ibizava mu bikorwa dufitanye na Top5 ndumva uzashimisha abakunzi ba Tuff Gangz”.
Iras Jalas
UM– USEKE.RW
2 Comments
Hhhhhh..nukuri da burya kutica umutumirano..hhhh….Jy.Polly yabereste munsi yicyirenge gsa ndabona aho kubabera ipfura yarabasigiye umuco wu mururumba no kwikubira..nibyo koko ubu niwowe BullDogg nkuko ejo hashize yari Polly gsa jyerageza umurushe ubu pfura usangire nabajyinzi bawe kurutwo ducye kko harubwo Allah yabishyiramo imigisha cg baraka..mbifurije kujyambere basaza.
bulldogg ni umuraperi ushoboye pe ,umuseke musigaye mwarazamutse mu kuduha amakuru menshi y’imyidagaduro kandi nkunda imyandikire yanyu ko yubaka apana byabindi umunyamakuru yandika agafata angle imwe
joel nuwo musore jalas muri gukorana na plaisir nabandi ntazi mutuma tubona amakuru nkaya mukomereza aho .ariko mudushakire amakuru ya fireman twaramubuze neza neza cg koko yabaye umusirikare?
Comments are closed.