Digiqole ad

Teta yishimiye kugira umufana nka Paccy

Teta Diana ni umuhanzikazi w’imyaka 22, atuye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, ubu azwi cyane mu itsinda Gakondo Group, nyuma yo kugaragaraho isaro akunze kwambara mu gahanga, ngo yishimiye kubera ikitegererezo abandi bahanzikazi batangiye kumwigana cyane cyane Paccy.

Ubusanzwe aka gasaro Teta yambaye ngo kitwa 'Isimbi'.
Ubusanzwe aka gasaro Teta yambaye ngo kitwa ‘Isimbi’.

Nyuma y’igihe gito Teta yari amaze yinjiye muri muzika mu Rwanda, yabonye amahirwe yo kwamamara cyane kurushaho ubwo yinjiraga mu irushanwa rya PGGSS IV.

Benshi mu bamaze kumva imiririmbire ye bemeza ko ari impano nshya mu muziki w’abari n’abategarugori mu Rwanda mu gihe cyose yaba akomeje gukora muzika.

Hashize igihe havugwa byinshi ku isaro uyu muhanzikazi akunze kwambara mu gahanga, bamwe bakavuga ko ari imwe mu migenzo y’abantu bajya mu bapfumu.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Teta Diana yatangaje ko yishimiye cyane kuba atangiye kuba ikitegererezo ku bandi bahanzikazi.

Ati “Nabanje kuvugwaho byinshi kubera akantu nambara ku musatsi w’imbere mu gahanga. Ese ibyo byose byamvuzweho na Paccy usigaye ukambara yaba yaragiye mu bapfumu?

Nishimira cyane kuba ndi umuhanzikazi nyarwanda, kandi mparanira ko naba ikitegererezo mu bandi. Kuva rero nsigaye nambara style nkabona hari abandi banyiganye biranyereka ko hari akazi maze gukora kandi nkikomeza gukora.

Kuba Paccy asigaye akambara nawe rero, navuga nti ‘Ndamwishimiye cyane kuba abona ko namubera ikitegererezo”.

Ku ruhande rwa Paccy avuga ko yambaye ako gasaro ubusanzwe kitwa ‘Isimbi’, ubwo yarimo gufata amashusho y’indirimbo ye kandi yari ikoze mu njyana ya kinyafurika.

Bityo akaba yarashakaga ko iyo ndirimbo irushaho kugaragaramo ibintu byinshi bitandukanye bya kinyafurika birimo n’ako gasaro.

Iri niryo saro ryagiye rivugwaho kuri Teta ko ryaba ririmo indi migenzo
Iri niryo saro ryagiye rivugwaho kuri Teta ko ryaba ririmo indi migenzo

Yagize ati “(Banseka) niyo ndirimbo nakoze mu njyana ya kinyafrica, bituma nkoresha kariya gasaro naho si ukuvuga ko niganye Teta cyangwa mufana.

Ubusanzwe nta n’ubwo ari inshuti yanjye cyane ku buryo nanamureberaho umwambaro cyangwa ngo tube tugira ibiganiro byimbitse. Gusa turahura tugasuhuzanya.

Ntekerezako atari nawe ugafite mu Rwanda gusa hari n’abandi benshi bakambara mu Rwanda batari we gusa”.

Kugeza ubu, Teta avuga ko yamaze no gushakira iryo saro izina nk’umuhanzikazi umwe rukumbi watangiye kuryambara mbere y’abandi. Iryo zina ni “Agateta”.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ahaaaaa !!!! ni dange daa !!!

  • ndumva teta yarishyize hejuru kbsa ni iki cyerekana c ko ari we wakazanye??

  • Bibaye ibyo yaba ariwe wanagakoze kdi birasanzwe mu muco nyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish