Digiqole ad

“King James agira ubumuntu”- Ntamukunzi ucuranga inanga

 “King James agira ubumuntu”- Ntamukunzi ucuranga inanga

Ntamukunzi uherutse gusubiranamo inanga ye na King James

Ntamukunzi Théogène umuhanzi wo hambere waririmbye indirimbo yitwa ‘Abanyarwanda twariyunze’ yakunzwe cyane ahana muri 2002, ngo yashimishijwe cyane no kuba yarasubiranyemo iyo ndirimbo na King James mu gihe yumvaga ko ari ibintu bitapfa gushoboka bitewe n’uko yumvaga izina King James nk’umuhanzi w’iki gihe.

Ntamukunzi uherutse gusubiranamo inanga ye na King James
Ntamukunzi uherutse gusubiranamo inanga ye na King James

Mu ijwi rye rituje Ntamukunzi avuga ko nta muhanzi wagakwiye kumva ko yishoboye ku buryo nta muntu n’umwe yakeneraho ubifasha.

Mu kiganiro Ten to Night gitambuka kuri Radio10, Ntamukunzi yasobanuye byinshi ku ndirimbo ye arimo gusubiranamo na King James.

Yagize ati “Nari maze igihe numva izina King James, ariko nkumva ni umuntu ukomeye utapfa kwemera ko dukorana indirimbo. Gusa icyanshimishije ni uburyo yakiriye ikifuzo cyanjye nta yandi mananiza abayeho.

Nkimara kumugezaho umushinga wanjye, bambwiye umubare w’amafaranga asabwa kugirango iyo ndirimbo ibe yakorwa numva ndikanze. Ariko byaje kujya mu buryo”.

Ku ruhande rwa King James, yabwiye Umuseke ko kuba ageze aho yibukwa n’abahanzi bo mu myaka ya kera baza kumusaba ko basubiranamo indirimbo zabo ari intera ishimishije kuri we.

Ati “Nashimishijwe cyane no kubona Ntamukunzi anshakisha ngo dusubiranemo indirimbo ye. Kuko ni umuhanzi twese twakuze twumva kandi dukunze ibihangano bye.

Kuba rero yarafashe igihe cye akaza kundeba, ni ibintu byanshimishije kandi binanyereka ko hari ibikorwa nshobora ndimo gukora bigera ku bantu benshi mu gihugu”.

Abajijwe ku bijyanye n’amafaranga yaba yari yasabwe Ntamukunzi ngo babe bakorana indirimbo, King James yavuze ko ibirebana n’indirimbo byose yemeye kubikora yaba amajwi (Audio) cyangwa amashusho (Video) ku buryo nta kintu Théogène azirirwa atanga.

Iyi niyo ndirimbo Ntamukunzi yasubiranyemo na King James.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=bBXiUxluNLE” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Yego rata King James!
    Biragaragara ko ugira ikinyabupfura.
    Komerezaho!!

  • komerezaho

Comments are closed.

en_USEnglish