“Gutera imbere muri muzika nta bufasha biragoye”- Social Mula
Mugwaneza Lambert umwe mu bahanzi bazamutse mu gihe gito agahita amenyekana mu njyana ya Afrobeat ku izina rya Social Mula, avuga ko gutera imbere muri muzika nta bufasha ufite ari ikibazo kitoroshye.
Ugereranyije n’abandi bahanzi bakora injyana ya Afrobeat mu Rwanda barimo Senderi International Hit na Mico The Best, uyu muhanzi niwe ukiri muto kuri abo bose.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Social Mula avuga ko nubwo gutera imbere bigoye muri muzika ariko ikibazo gikomeye ni ukumenya uburyo witwara iyo umaze kumenyekana.
Yagize ati “Aho muzika nyarwanda igeze, ntabwo byoroshye kuba waza ngo uhite umenyekana gutyo!!kuko bigusaba imbaraga nyinshi ndetse no kwihanganira imbogamizi ugenda uhura nazo.
Ibi byose rero byerekana ko mu minsi iza hari impano zizajya ziguma hasi ntizimenyekane kubera kutabona aho zitoborera ngo ziyerekane.
Nibaza ko amwe mu mazu afasha abahanzi bamwe na bamwe mu bikorwa byabo bya muzika (labels), bakagiye bafata n’abahanzi bakiri hasi ariko bafite impano kuba bamenyekana.
Atari ibyo rero hazakomeza kuvugwa cyangwa kumenyekanisha babandi n’ubundi basanzwe bazwi bafite ubushobozi bwo kwikorera imenyekanisha bikorwa (promotion)”.
Mu minsi mike nibwo Social Mula yatandukanye na Dicent Entertainement bari bafitanye amasezerano y’imikoranire. Kuri ubu rero yatangiye gukora ibikorwa ku giti cye.
Uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo yise “On ma way” bamwe bavuga ko ari mu ndirimbo nziza zisohotse mu mwaka wa 2015.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Kuramo ubucocero.
Wambare umwenda ukugira high class urara ubonye ubufasha.
Comments are closed.