Digiqole ad

G.Umutare yibaza impamvu muzika nyarwanda itamenyekana mu Karere

 G.Umutare yibaza impamvu muzika nyarwanda itamenyekana mu Karere

Umutare Gaby umwe mu bahanzi barimo kugenda barushaho gukundwa cyane mu njyana ya Afrobeat na R&B mu Rwanda, ngo ntazi impamvu muzika nyarwanda idafata mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba kandi hari abahanzi benshi bashoboye.

Umutare Gaby ni umwe mu bahanzi barimo kuzamukana umuvuduko mwinshi
Umutare Gaby ni umwe mu bahanzi barimo kuzamukana umuvuduko mwinshi

Avuga ko mu Rwanda hari abahanzi benshi bakora injyana zitandukanye kandi b’abahanga. Ariko hibazwa ikibura ngo bamenyekane mu bindi bihugu nkuko abahanzi bo hanze bakundwa mu Rwanda.

Imwe mu mpamvu akomeza avuga ko yaba ibitera, ngo byaba ari uko yaba Uganda, Tanzania na Kenya bakunda kumenyekanisha abahanzi babo cyane kurusha abanyamahanga.

Mu kiganiro na Umuseke, Gaby yatangaje ko umunsi u Rwanda rwagize abahanzi barumenyekanisha mu Karere nta kindi gihugu kizongera kumvikana.

Yagize ati “Usanga henshi mu bihugu duturanye ushobora no kumubaza umuhanzi w’umunyarwanda akakubwira ko nta n’umwe azi. Ariko nyamara twe mu Rwanda umuhanzi w’umunyamahanga tumumenya umunsi wa mbere yashyize hanze indirimbo.

Umuntu ashobora kwibaza niba mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda zose ari mbi nta n’imwe ishobora gukinwa ku ma radio yo hanze cyangwa ama television mpuzamahanga.

Gusa umunsi hagize ugira amahirwe akamenyekana, niyo nziza ya mbere izatuma abahanzi nyarwanda batangira gufata amafaranga y’ibitaramo byo hanze”.

Gaby akomeza avuga ko abahanzi nka Alpha Rwirangira na Meddy aribo bashobora kuzagura umupaka wa muzika nyarwanda. Bitewe nuko ahanini aribo bahanzi basa n’abafite abafana benshi.

Kuri ubu Umutare Gaby yatangiye kugenda akora ibitaramo hirya no hino mu bigo by’amashuri. Ari naho hantu hagiye hazamura abahanzi bamwe na bamwe b’abanyarwanda.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=x6GJoXDpV04″ width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Gaby urimo kwibaza ubusa !!!

    Meddy na Alpha uvuga bo bararyamye baragonnye neza nezaaaa
    Shakira mu bandiiii !!!

    Impamvu mutamenyekana collegue wanyu wa TZ aherutse hano abivuze mwari mumutigase naya mbobo POLLY yaramwubahutse…, nta kindi muzira MUKORA UMUZI MU BURYO BUTARI BUSINESS !!

    Ubu muri mwe ninde twakwegereza Cameleone , Ali kiba, DIAMOND weee ni mwarimu wanyu nuko muri inka baaaaaa zabira mutumva obyo ababwira.

  • ewanta murashishura niyo mpamvu urugero meddy niwe mwemera uzumve indirimbo afitany na kitoko wumva na personally ya p-square uzambwire nkaho ibyo gutera iimbere biri kure mugihe mutaretse gushishura

  • ni munve mu kuririmba mu ririmi rumwe uboshye ihene narwo rutazwi kandi mubanze muririmbe bya kinyamwuga cad, avec un msg bien determine mureke indonke nibwo muzabasha kumenyekana

Comments are closed.

en_USEnglish