Nk’uko abari bahari babyiboneye igisope cyo kuri La Palisse kimaze kwitabirwa na benshi kandi abahanzi bagize music band bazi gushimisha ababa baje kubyitabira. Nk’uko gahunda iba ari iya buri mpera z’icyumweru, ababyeyi baba basohokanye abana ndetse n’umuryango muri rusange bakaza kuruhuka no gusangira kugira ngo bongere umubano. Si abafitanye isano gusa, ahubwo n’abakundana ndetse n’inshuti […]Irambuye
Perezida Yoweli K. Museveni wa Uganda yabwiye RFI ko ubwo Al Shabab yagabaga igitero ku birindiro ingabo za UPDF(Uganda People’s Defense Forces) ziri mu ngabo z’Umuryango w’Africa yunze ubumwe ziri muri Somalia kugarura amahoro hari abasirikare b’igihugu cye batandatu bashobora kuba barafashwe bunyago kuko kugeza ubu baburiwe irengero. Ibi abishingira ku mpamvu z’uko hari bamwe mu […]Irambuye
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye FARG cyatangaje ko cyakoze urutonde rw’abantu bahawe inkunga yo kwiga, kuvuzwa no kubakirwa kandi batayikwiriye. Ubu amahuriro y’abanyeshuri n’abarangije kwiga barokotse Jenoside AERG-GAERG barasaba inzego za Leta bireba gushyira ku mugaragaro urutonde rw’abo bantu bahawe inkunga badakwiye. Kugeza ubu haracyagaragara hamwe na […]Irambuye
Abahanga mu buzima(medicine) no mu binyabuzima(biologie) bo muri USA bamaze igihe kirekire bibaza impamvu abanywi b’itabi bamwe baticwa naryo abandi rikabica kandi bose banywa iringana. Icyatangaje aba bahanga ni ukubona hari bamwe mu banywi b’itabi ba cyane bageze mu zabukuru bakirinywa ariko bakaba bagifite ingufu kandi cancer y’ibihaha, amaraso n’imitsi bafite. Ikintu baje gusanga ari […]Irambuye
Abigeze gukoreshereza ubukwe mu busitani bwa Hotel La Palisse babihamya! Ubusitani bwabo na nubu baracyabwibuka hamwe n’amazi aba atemba hafi aho mu ijwi rituje n’inyoni ziririmbira mu biti. Guhera mu cyumweru gitaha abafite gahunda zo gukoresha ubukwe bahawe karibu muri La Palisse iri Nyandungu mu murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo. Igiciro ni cya kindi […]Irambuye
Abashakashatsi bo muri Africa y’epfo bemeza ko bavumbuye amagufa y’igisabantu bise Homo Naledi mu buvumo buri mu rutare, bakaba bemeza ko kigiye gutuma basubira mu byo bari basanzwe bemera ko umuntu akomokaho. Amagufwa bavuga ko ari aya kiriya gisabantu( primate) bayavumbuye mu bilometero 50 uvuye muri Johannesburg. Yari muri metero 40 ujya ikuzimu. Mu bashakashatsi […]Irambuye
Mu murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa gatatu abafite ubumuga batishoboye bahawe ku buntu inyunganirangingo ziciriritse zizabafasha gukomeza kubaho bafite ibyo bikemurira mu buzima bwabo bwa buri munsi Iyi nkunga yari igizwe n’amagare yo kugenderamo 13 n’imbago 26 zo kunganira cyangwa gusimbura ingingo zabo. Aloys Munyensanga utuye muri uyu murenge wa […]Irambuye
Dr Donald Kaberuka wari umaze imyaka 10 ayoboye Banki Nyafurika itsura amajyambere, ubu agiye kwigisha muri kaminuza ya Havard iherereye Cambridge muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Leta ya Massachusetts. Kaberuka yahawe n’ibitangazamakuru akabyiniriro ka “Mr Infrastructures” cyangwa se witiriwe ibikorwaremezo kubera uburyo yabiteje imbere muri Afurika ubwo yari Perezida wa Banki nyafrica itsura amajyambere, […]Irambuye
USA yongeye gufungura ibikorwa by’ubutwererane na Somalia nyuma y’imyaka isaga 25 ibikorwa bya politike byahuzaga Leta zunze ubumwe z’Amerika na Somalia bihagaritwe kubera intambara yari muri Somalia. Ambasade ya USA muri Samalia izaba iri muri Kenya ariko Ambasaderi we ntaramenyekana. USA irateganya kuzafungura ibiro byayo muri Somalia umutekano numara kugaruka mu buryo busesuye. Nubwo ibindi […]Irambuye
Kuva Abarundi batangira guhunga amakimbirane ashingiye kuri politiki yabaye mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, u Rwanda rwakiriye benshi muribo bamwe bajya gucumbikirwa mu nkambi yubatswe mu karere ka Kirehe, ahitwa Mahama. Airtel Rwanda mu bushobozi bwabo yagize umutima wa kimuntu, ibashyira ibikoresho birimo n’ibiribwa byo kubafasha kubaho neza mu buzima bwa gihunzi. Mu nkambi […]Irambuye