Digiqole ad

Homo Naledi: Igisabantu cyavumbuwe gisa cyane n’umuntu wa none

 Homo Naledi: Igisabantu cyavumbuwe gisa cyane n’umuntu wa none

Umuhanga wamaze amasaha 700 yiga kuri bisa n’abantu avuga ko abitwa Homo Naledi ari uku basaga

Abashakashatsi bo muri Africa y’epfo bemeza ko bavumbuye amagufa y’igisabantu bise Homo Naledi mu buvumo buri mu rutare, bakaba bemeza ko kigiye gutuma basubira mu byo bari basanzwe bemera ko umuntu akomokaho.

Umuhanga wamaze amasaha 700 yiga kuri bisa n'abantu avuga ko abitwa Homo Naledi ari uku basaga
Umuhanga wamaze amasaha 700 yiga kuri bisa n’abantu avuga ko abitwa Homo Naledi ari uku basaga

Amagufwa bavuga ko ari aya kiriya gisabantu( primate) bayavumbuye mu bilometero 50 uvuye muri Johannesburg. Yari muri metero 40 ujya ikuzimu.

Mu bashakashatsi bavumbuye ariya magufwa harimo abagore batandatu bari bambaye ibyuma bimurika munsi y’ubutaka bafite n’ibyuma bifata amashusho n’amajwi.

Aba bagore bavumbuye amagufwa 1 500 bemeza ko yari ay’ibisabantu 15.

Muri aya magufwa hagaragaramo amagufi, amaremare buhoro ndetse n’agaragara ko ari maremare cyane.

Muri buriya buvumo kandi basanzemo andi magufwa menshi arunze ahantu bihariye.

Nyuma yo kuyakoraho ubushakashatsi bwihariye aba bahanga bo muri National Geographic bemeje ko ariya magufwa ari ay’ubwoko bw’igisabantu gishya batari bazi.

Iki gisabantu bakise Homo Naledi( Homo-Umuntu, Naledi-Inyenyeri).

Nubwo bamwe mu bahanga bemeza ko iki ari igisabantu gishya, abandi bo bahakana ibi, bakavuga ko nta shingiro rya gihanga baheraho bemeza biriya.

Abahanga ubusanzwe bemeza ko igisabantu cya bugufi ku bantu ari Homo-Erectus bivugwa ko yigeze kuba muri Africa y’epfo mu gihe cy’imyaka miliyoni imwe na magana atanu.

Umuhanga Lee Berger yagize ati: “Ubu twavumbuye ikindi gisabantu gifitanye isano ya bugufi n’abantu.”

Uburebure bw’amagufwa ya kiriya gisabantu n’uko ateye byerekana ko ngo cyaba kiri bugufi y’umuntu kurusha Homo Erectus.

Abahanga bemeza ko ubwonko bw’iki gisabantu bungana n’ubw’ingagi y’ubu.

Amenyo yacyo ni mato, igihimba ni kinini ndetse n’ibiganza ni bito bigifasha gukoresha ibintu bigifasha kubaho.

Kubera ko ariya magufwa batayasanze mu rutare runaka byatumye batamenya imyaka runaka biriya bisabantu byabereyeho bakoresheje ubuhanga bita Carbone 14

Nta magufwa y’izindi nyamaswa yigeze avumburwa muri buriya buvumo.

Undi muhanga witwa John Hawks nawe yemeje ko Homo Naledi ari uwa hafi mu bisabantu dufitanye isano bityo akaba yarapfuye ubwo yahigaga mu gace k’africa y’epfo.

Abagore bakorana na Prof Lee Berger nibo bavumbuye bwa mbere Homo Naledi
Abagore bakorana na Prof Lee Berger nibo bavumbuye bwa mbere Homo Naledi
Bari kwiga imiterere ya kiriya gisabantu
Bari kwiga imiterere ya kiriya gisabantu bahereye ku magufa babonye muri 40Km mu butaka
Umutwe w'iki gisabantu cya bugufi gisa n'abantu bya bugufi
Umutwe w’iki gisabantu cya bugufi gisa n’abantu bya bugufi

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nonese icyemezako ibyo bavugako ari ukuri niki? Aba bashakashatsi harigihe bashobora kutwemeza ibyo biyumvira wenda ataribyo.

  • Batoke!

  • murakora cyane

Comments are closed.

en_USEnglish