U Rwanda rwakiriye inguzanyo ya miliyoni 60$

Mu gitondo cyo kuri uyu wa tariki ya 6 Werurwe, ku cyicaro cya Minisiteri y’imari n’igenamigambi habereye igikorwa cyo gusinya amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 60 z’amadorari hagati ya Banki y’Isi na Leta y’u Rwanda. Uyu muhango wari uhagarariwe ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Ambassador Gatete Claver na Madamu Carolyn Turk uhagarariye Bank […]Irambuye

Umujyi wa Kigali wahagurukiye gufasha abashomeri

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 5 Werurwe, Umujyi wa kigali wagiranye inama n‘abahagarariye ibigo bya leta n’ibigo byigenga mu nama yaguye yo gushyiraho ikigo kizajya gifasha abantu gushaka akazi (Kigali Employment Service Centre). Iki kigo kije nyuma yaho Umujyi wa Kigali nk’ikigo cya leta kibonye ko abantu batagira […]Irambuye

Umwana w’imyaka ibiri yakize virus itera SIDA

Umwana w’umukobwa wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wavukanye ubwandu bw’agakoko ka virus itera SIDA, arasa n’uwakize iyo virus kubera guhabwa imiti igabanya ubukana bwayo hakiri kare cyane nk’uko abanganga babivuga. Kugeza ubu uyu mwana wo muri Leta ya Mississipi afite imyaka ibiri n’amezi atandatu ndetse ngo amaze hafi umwaka nta miti igabanya ubwandu bw’agakoko […]Irambuye

Descentralisation ibangamiwe n’inshingano nyinshi z’abakozi b’akarere

Mu nama yahuje abayobozi bakuru b’igihugu n’ab’inzego z’ibanze barimo ba Guverneri b’intara, abayobozi b’uturere n’ababungirije kuri uyu wa kabiri tariki 05 Werurwe, Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yabibukije ko akarere ari ko shingiro ry’ibikorwa bya Leta byose, naho inzego zigakuriye zikaberaho gushyiraho za politiki no gukurikirana ko zubahirizwa. Muri iyi nama Guverinoma n’inzego z’ibanze […]Irambuye

Nyuma y’imyaka 19 yihisha yatawe muri yombi akatirwa imyaka 25

Kuri uyu wa mbere tariki 04 Werurwe2013, Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rukorera i Kibagabaga, mu Karere ka Gasabo, rwakatiye igihano cy’imyaka 25, umugabo witwa Ndagijimana Theophile wari warahinduye amazi akiyita Rwampogazi Theophile. Urukiko rwakatiye Ndagijimana Theophile gufungwa iyo myaka kubera uruhare yagize muri Genoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Yahoze atuye ku Kacyiru ndetse ngo yari […]Irambuye

Burundi: Umunyamakuru Hassan Ruvakuki agiye kurekurwa

Hassan Ruvakuki umunyamakuru wa Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa mu ishami ry’igiswahili yaba agiye kurekurwa. Kuri uyu wa 4 Werurwe 2013 nibwo hasohotse itangazo rigenewe abanyamakuru ribasaba guhagarika imyigaragambyo kubera ko Ruvakuki agiye kurekurwa. Inkuru dukesha Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa iravugako Hassan Ruvakuki wari warakatiwe n’urukiko gufungwa ubuzima bwe bwose, nyuma akaza kujurira agakatirwa imyaka 3, agiye kurekurwa […]Irambuye

Inkomoko y’umugani “Si we Kamara”

Uyu mugani, bawuca iyo babonye umuntu wanze gukora icyo abandi bazashobora; ni bwo bagira, bati “Si we kamara, nimumwihorere abandi bazarukemura”. Wakomotse ku mugaragu wa Muvunyi wa Karema witwaga Kamara; mu ipfa ry’Ibisumizi bya Ruganzu; ahasaga umwaka w’i 1500. Kamara uwo yabayeho ku ngoma ya Ruganzu Ndoli, ari umugaragu wa Muvunyi wa Karema (akaremajwe n’ibyuma […]Irambuye

Sudani y’Amajyepfo mu kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda

Nkuko byatangajwe n’itsinda ry’abayobozi baturutse muri Sudani y’Amajyepfo bakora mu buyobozi bushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage, ngo baje kwiga uburyo u Rwanda rwegereje ubuyobozi abaturage bityo nabo bajye kubikoresha iwabo. Aba bayobozi bari rugendoshuri rw’iminsi irindwi, bavuga ko nyuma yo kwibonanira na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), bagasobanurirwa amateka y’igihe u Rwanda rwatangiye kwegereza ubuyobozi abaturage na […]Irambuye

Yaryamanye n'abagore 68 mbere yo gukizwa

Pasiteri Andriamasoa Hary wo mu Itorero Universal Church of Kingdom of God riherereye i Nyamirambo, ahamya ko Yesu wamuhaye agakiza yamukuye kure mu isayo ry’ibyaha, dore ko ngo yaryamanye n’abagore bagera kuri 68 mbere yo gukizwa, bityo akaba yumva ubu buhamya bwahindura benshi babwumva kuko nawe yabikize. Pasiteri Hary avuga ko yavutse se yaratandukanye na […]Irambuye

Kenya: Kenyatta aracyari imbere ya Odinga

Update 8.00/ 6 Werurwe: Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, byatangajwe ko nyuma y’amajwi yabazwe yo mu biro by’itora 13,802 ahatandukanye mu gihugu, yatumye Uhuru Kenyatta agira ubu amajwi 2,804,269 naho Odinga akagira 2,210,505. Kugeza ubu ubakurikiye ni Mudavadi Musalia ufite gusa amajwi 335, 416 angana na 3%. Ubu Kenyatta abarirwaga amajwi 53% naho […]Irambuye

en_USEnglish