Nyuma y’imyaka 19 yihisha yatawe muri yombi akatirwa imyaka 25
Kuri uyu wa mbere tariki 04 Werurwe2013, Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rukorera i Kibagabaga, mu Karere ka Gasabo, rwakatiye igihano cy’imyaka 25, umugabo witwa Ndagijimana Theophile wari warahinduye amazi akiyita Rwampogazi Theophile.
Urukiko rwakatiye Ndagijimana Theophile gufungwa iyo myaka kubera uruhare yagize muri Genoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Yahoze atuye ku Kacyiru ndetse ngo yari perezida w’ishyaka rya CDR mbere, no mu gihe cya Genoside muri ako gace.
Uyu mugabo kandi ngo yashishikarije Abahutu bo muri ako gace kwica Abatutsi; ndetse akurikiranyweho urupfu rw’umusaza witwa Gasirabo.
Agamije kwihisha inzego z’ubutabera, uyu mugabo yahinduye amazina ndetse kuva icyo gihe ngo ntiyasubiye gutura ku Kacyiru.
Nk’uko abatangabuhamya babivuga, umuryango we ngo wahise uza ugurisha amazu ye, bimukira i Kanombe gusa ngo naho baje kuhava bimukira mu Murenge wa Ndera ari naho batuye kugeza ubu.
Nyuma yo gukatirwa n’Urukiko Gacaca rwa Kacyiru adahari (ubwo izi nkiko zakoraga imirimo yazo), Ndagijimana Theophile yakomeje kwihisha ariko anakora imirimo inyuranye, gusa ngo nta muntu washoboraga kuba yamumenya kuko yari yarahinduye amazina.
Ndagijimana Theophile waje gutabwa muri yombi ndetse akaba yakatiwe gufungwa imyaka 25, mu myaka ishize Company ye niyo yatsindiye kubaka Isoko rya Kabuga, uyu mugabo kandi ngo yanakoreye ORINFOR ubwo bubaka kuri Kalisimbi ndetse ngo yanakoranye na EWSA nyuma ya Jenoside kuri ayo mazina yiyise nk’uko abatangabuhamya babivuga.
Gusa ariko abacitse ku icumu bo ku Kacyiru aho bivugwa ko yakoreye jenoside ntibishimiye igihano yahawe cy’imyaka 25 kuko ngo yakoze ibyaha bikomeye, byongeye kandi ngo ubwo habaga Imanza z’inkiko Gacaca uyu mugabo yari yarashyizwe mu rwego rwa ba ruharwa bakaba batumva impamvu yakatiwe imyaka 25.
UBWANDITSI
UM– USEKE.COM
0 Comment
Amaraso y’inzirakarengane, abayakoze amateka azayabaryoza!! merci umuseke.com
Ahaa!!!!!1 Harya iminsi y’igisambo ko ari 40, iy’umwicanyi yo ni ingahe ?
Umwaka ushize najyanye n’umuntu warugiye gufata uyumugabo yaratumaze avuga ngo turabateka mutwe.Yafashe uwotwaritwajanye kuko nari namusiganye nawe nsubiye Remera amujyana kuli police ya Kabuga abifashijwemo n’abaturanyi be n’abakozi be.None amaraso yinzira karengane aramugarutse nahanwe byintangarugero.
inkuru idasobanutse….yahinduye amazina ariko akomeza gukora imirimo inyuranye mu gihugu?nta bantu bari bamuzi se? cg se batekinitse dosiye ye kubera impamvu?
yaje gufatwa ate?ndumva atarabagaho nkumuntu wihishahisha keretse iyo aza kuba yaragiye hanze byibuza.mudusobanurire neza.
Uyu ubu ntazize isoko rya Kabuga yari yaratsindiye? Kuki uwataye amakuru atabajije abo uruhande rw’uregwa icyo batekereza? Ese nta foto agira? Police yo se ivuga iki? Ese itangazamakuru nk’iri rirajijura cg rirayobya uburari? Uyu si umusanzu wo kubaka igihugu!
@ndumiwe na Karenzi, amakuru avuga ibyabaye ariko mu makuru siho bashakira ibisubizo kuki utegera urukiko niba ushaka kumenya amakuru yose, mwigira abahanga cyane ngo azize amasoko, batekenitse, ngo yahinduye amazina abura numwe umuzi, igihe cyo kumenyekana ngo afatwa cyarageze arafatwa kandi ukora icyaha wese igihe kiragera agasobanura ibyo yakoze, ubuse mu maze kumva bangahe bisobanura nyuma yigihe kinini bihishe? mujijuke, cyagwa namwe mufite ibyo mwikeka.
uyu mugabo ndamuzi turaturanye ikanombe ibye simbizi cyane ariko sinakekaga ko ashakishwa kuko atsindira n’amasoko yo kubaka menshi ahantu hose arigendera kuburyo numva ibi bintu bidasobanutse pe
Ndumiwe pe uyu mugabo ni umuturanyi wanjye nubwo ntabyinshi muziho ariko asanzwe agenda ntacyo yikanga cyane ko astindira n’amasoko menshi yo kubaka muntara hafi ya zose yewe yigeze aba na chairman wa RPF mu kagali ka kamashashi sinzi rero ukuntu yaba yariyoberanyije iyi myaka yose hakabura n’umuntu numwe umumenya oya ibi bintu babigenzure neza
none mwagiye mu banza gusoma ibyo mwandika. ngo yahinduye amazi cyangwa yahinduye amazina
Niba yarahinduye amazina nako izina rimwe, yahinduye n’isura ko numva atigeze ava mu gihugu? Biratangaje!!!!!!!!!!!!!!
Umuhindi kera bamubwiye ko bazamwirukana mu Rwanda ati nzahungira iRwamagana!! none se uyu ni umuhinde? rwose ubu wava kacyiru ugahungira i Kanombe, ugatorerwa kuyobora RPF,ugatsindira amasoko kuva iriya myaka yose?!! mbega tekinike???!!!!!! muzaba muraba.
bage.bihisha imana nayo irabareba izajya ibatanga.naho ibyamasokobyo ntacyobivuze.
nakatirwe urumukwiye.ibindi namagambo nabo yishe nabagabo.ahubwo nagirinama nabndi kwiyerekana hakiri kare bagasaba nimbabazi ivihano kikagabanuka.
Comments are closed.