Kenya: Kenyatta aracyari imbere ya Odinga
Update 8.00/ 6 Werurwe: Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, byatangajwe ko nyuma y’amajwi yabazwe yo mu biro by’itora 13,802 ahatandukanye mu gihugu, yatumye Uhuru Kenyatta agira ubu amajwi 2,804,269 naho Odinga akagira 2,210,505.
Kugeza ubu ubakurikiye ni Mudavadi Musalia ufite gusa amajwi 335, 416 angana na 3%.
Ubu Kenyatta abarirwaga amajwi 53% naho Odinga 42%. Amajwi azabarwa ku munsi wejo ngo niyo azemeza uzayobora iki gihugu.
08:25pm: Nk’uko twababwiye ko dukomeza kubagezaho uko amatora arimo kugenda mu gihugu cya Kenya, twababwira ko bigeze muri uyu mugoroba wo ku itariki ya 5 Werurwe, Uhuru Kenyatta akiri imbere y’abandi bose n’amajwi 2,753,414.
Arimo gukurikirwa na Raila Odinga ufite 2,165,394, hakaza Musalia Mudavadi ufite 146,149, Peter Kenneth ufite 30,560, hakakurikiraho umutegarugori Martha Karua ufite amajwi 18,912. Prof James ole Kiyiapi we afite amajwi 17,358, arakurikirwa na Abduba Dida ufite 15,881 naho urimo kuza ku mwanya wa nyuma muri aba bose ni Paul Muite watowe n’abantu 5,435.
2:50pm: Nk’uko Kimisiyo y’amatora ikomeje kugenda ibitangaza, kugeza ubu Uhuru Kenyatta aracyari imbere ya mugenzi we Raila Odinga. Kenyatta amaze gutorwa n’abantu basaga 2,630,000 (53%) naho Odinga amaze gutorwa n’abantu 2,032,226 (41%).
Kugeza ubu kandi 40% by’ibiro by’amatora nibyo bimaze kohereza abatoye. Muri aya matora kandi amajwi agera ku 307,288 niyo amaze kuba imfabusa.
09:55am: Mu matora yabaye kuri uyu wa 4 Werurwe aho abakandida batandukanye barimo guhatanira kwegukana umwanya wo kuyobora igihugu cya Kenya, umukandida Uhuru Kenyatta akomeje kuza imbere ya Raila Odinga.
Nk’uko byagaragajwe na Komisiyo y’amatora muri Kenya kugeza ubu, Uhuru Kenyatta afite amajwi asaga miliyoni ebyiri (2,262,818) mu gihe Raila Odinga afite arenga gato miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu (1,694,473).
Nk’uko tubikesha Daily Nation yo muri Kenya aya majwi y’aba bakandida bombi ni aya amaze kubarurwa mu biro by’itora 11,142 ku biro by’itora 31,981 biri hirya no hino mu gihugu.
Komisiyo y’amatora kandi yatangaje ko kugeza ubu ababaruwe ko bamaze gutora basaga miliyoni enye muri miliyoni 14,3 z’abagomba gutora.
Nubwo abakandida bahatana ari umunani barimo n’umugore umwe, aba babiri bibo bakomeje kuza imbere, ubagwa mu ntege akaba ari Musalia Mudavadi.
Ubwo mu mwaka w’2007 habaga amatora muri Kenya habaye imvuru zatumye abasaga 1200 bapfa naho abasaga 600,000 bava mu byabo.
Kuva mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira iryo ku wa mbere amatora ari bube hagaragaye imvururu zitari nyinshi, ariko abagera kuri 18 bamaze kwitaba Imana.
Mu gitondo cy’uyu munsi nabwo, Umuyobozi wa Polisi ya Kenya IGP David Kimaiyo yavuze ko hari umukozi wa Komisiyo y’amatora ukorerera muri Kagema warashwe n’abantu bataramenyekana ariko ngo iperereza rirakomeje.
Uhuru Kenyatta, ukomeje kuza imbere ni umuhungu wa Jomo Kenyatta wabaye Perezida wa mbere wa Kenya, uyu mugabo kandi ni umwe mu bakire bakomeye cyane muri Kenya akaba yari asanzwe ari na Vice Ministre w’Intebe.
Raila Odinga urimo kuza ku mwanya wa kabiri we yari asanzwe ari Ministre w’Intebe; uyu yaraniyamamaje muri 2007 ariko atsindwa na Mwai Kibaki.
Uretse Musalia Mudavadi urimo kuza ku mwanya wa gatatu abandi bakandida: Mohammed Abduba Dida, Martha Karua, Peter Kenneth, James Ole Kiyiapi, Paul Muite biragaragara ko amajwi yabo akiri makeya cyane.
Turakomeza kubagezaho uko amatora akomeza kugenda
UBWANDITSI
UM– USEKE.COM
0 Comment
ntibicane gusa.
batore neza kabisa
ariko ubwo muribuka ya Vurus yitwaga Raila Odinga ukuntu yatwangirije ama ordinateurs mumatoro ashije
Nubwo ntari indorerezi muri aya matora,ikigaragara nuko uri butsinde amatora agomba guhindura ibintu muri kiriya gihugu:Guca akarengane na Ruswa,kurwanya ubushomeri buvuza ubuhuha,kubaka umutekano.Hari umuyakenya twaganiraga ambwira ko U Rwanda rumeze nka paradizo naho Kenya ikaba imeze nka Gihenomu.Muzaba impamvu arambwira ati”Iwacu muri Kenya umuntu abona akazi uyu munsi,ejo akaba aguze etage n’ibindi byinshi ntarondora”.Ati “ariko mu Rwanda amahoro atembera hose ntawaguhohotera ni uwabigerageza yatabwa muri yombi”.Namubwiye rero ko ibyo tubikesha ubuyubozi bwiza buriho kandi ko bitewe n’icyerekezo dufite cyaho dushaka kugera,ibidasobanutse twarabirenze,ikituraje ishinge n’iterambere rirambye.Yambwiye ko abanyakenya benshi bifuza gusura u Rwanda no kwihera ijisho aho tugeze mu iterambere. Imbogamizi ku mpinduka muri Kenya: Yaba Odinga cyangwa Uhuru bose bamaze igihe kinini muri politiki ya kiriya gihugu bisobanuye ko impinduka batakoze mu gihe bamaze biragoye cyane kuzikora kuko bamenyereye za systems zitari effective.Mbona rero hari hakwiye kurebana ubushishozi kuko ntibyumvikana ukuntu uhuru afite 1/2 cy’ubukungu bw’igihugu harimo ibikingi n’ibindi kandi abaturage benshi batagira aho baba.Bakagombye gukora isaranganya ry’ubutaka.Ikindi ikibazo cy’inzuri zaho giteza amakimbirane kigomba kubonerwa umuti bitabaye ibyo uzasanga havutsemo umutwe urwanya kiriya gihugu.Hari umuhanga wavuze ngo:”Behind a visible government,there is an invisible government(inyuma y’ubuyobozi bugaragara,haba hari ubuyobozi butagaragara)”. Kenya rero yirinde invisible government nyuma y’aya matora.Murakoze cyane mukomeze mutugezeho amakuru y’aya matora.Kandi abantu bihutire kwitabira gahunda ya Hanga Umurimo kuko icyiciri cya Kabiri kiri in process.Ndabakunda cyane,ndi intore cyane Indangamirwa ku murimo.Dukorane umurava dutere imbere!!!
Ese birashoboka ko twajya twirinda “biased analysis” nk’izi? Ngo u Rwanda rufite iterambere riruta irya Kenya? Ntasoni!!!
Washakaga kwerekana ko uri Intore imirabunguri “propaganda”ni uburenganzira bwawe ariko irinde kwinjira mubibazo by’ikindi gihugu kitari icyawe bigaragara ko utanazi ibihakorerwa uretse kwirirwa utaka u Rwanda kandi bizwi hose muri EAC ko Kenya ariyo iri imbere muri byose: Uzakurikire debats zabo muri parliament ugereranye n’iz’u Rwanda.
Njye mpisemo gutegereza ikizava mumatora ariko ntawe nziha guha amasomo kuko nziko n’iwacu atari shyashya.
kubwange ndutora Raila odinga sinamutora nkurikije ukuntu Virusi yari yamwitiriwe yangiriye Mashini! BIRIYA BIGARAGAZA UBUGOME BAMUBONYEHO NIBA BITARI KUM– USEBYA.
KINYATTA UHURU GUSA.
Uhuru tukuri inyuma kabisa wowe uri umugabo ubu nta amagambo dukeneye ni ibikorwa
Uhuru natorwa akiha ibindi bikingi se abanyakenya ntibagowe?? azagabanye imitungo yigihugu afite ayisaranganye abakene batagira naho bakinga umusaya ubwo nibwo azaba abaye muyobozi mwiza. Naho ubundi abanyakenya mbona barajyaga gutora amaraso mashya yahindura system muri kenya abantu bakabona ubuyobozi bushya.
Comments are closed.