Digiqole ad

Umujyi wa Kigali wahagurukiye gufasha abashomeri

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 5 Werurwe, Umujyi wa kigali wagiranye inama n‘abahagarariye ibigo bya leta n’ibigo byigenga mu nama yaguye yo gushyiraho ikigo kizajya gifasha abantu gushaka akazi (Kigali Employment Service Centre).

Bibaye byiza umuntu wese yagira icyo akora. Photo: Kigalitoday
Bibaye byiza umuntu wese yagira icyo akora. Photo: Kigalitoday

Iki kigo kije nyuma yaho Umujyi wa Kigali nk’ikigo cya leta kibonye ko abantu batagira akazi bagenda biyongera, dore ko buri mwaka abanyeshuri bagera ku 125,000 barangiza za kaminuza.

Afungura iyi nama Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho Myiza y’Abaturage, Tumukunde Hope , yabwiye abitabiriye inama ko “Kigali Employment Service Centre”, ari ikigo kizajya gitanga amakuru y’akazi ku bakifuza, kubategura gushaka akazi no kubahuza n’ibigo bishaka abakozi, kizafasha kandi amashuri makuru na za kaminuza kugira ibiro bifasha urubyiruko ruri hafi kurangiza amashuri kumenya kwitegura kujya ku isoko ry’akazi.

Yagira ati “Iki kigo ntikizatanga akazi, ahubwo kizajya gitanga amakuru y’akazi ku bufatanye n’ibigo bitandukanye ndetse kizajya gitanga amahugurwa ku bashaka akazi”.

Iki kigo kandi kizaba gifite za mudasobwa zizajya zifasha abashaka kazi kwandika neza inyandiko zo gusabisha akazi batabanje kubitangira amafaranga nko mu zindi internet café.

Abitabiriye inama bagaragaje ko ikigo “Kigali Employement Service Centre” kije gikenewe kuko bamwe barangizaga amashuri badafite ubumenyi ku isoko ry’akazi n’uburyo bwo kwinjira mu ruhando rw’amarushanwa y’akazi.

Ibarura ryakozwe mu myaka ishize ryagaragaje ko 13% by’agejeje igihe cyo gukora batuye mu mujyi wa Kigali 13 % ari abushomeri.

Amakuru dukesha Bruno Rangira
Ushinzwe Itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali

UM– USEKE.COM

17 Comments

  • Iki kigo nicyiza iyo ki yobowe neza kandi ki gaha igaciro umuntu naho uzasanga abantu birirwa batonze umurongo buri munsi ngo baje kureba ahar’ akazi .

  • Kubahuza nibigo bitanga kazi,kubamenyesha aho akazi kari etc ibyo ntibahagije ahubwo nibashireho ikigo specific gitanga mahugurwa kukwihangira umulimo, kuburyo mpiza mahanga.

    • Nanjye numva hakongrwaho n’ikigo gishinzwe kongera imirimo, cg bakigisha abantu guhanga imirimo ndetse hakabaho n’inkunga ituma imirimo bahanze itangizwa!

      gusa ntibyashoboka ko ubushomeri bwashira burundu! no mu bindi bihugu biteye imbere babayo tuvugishe ukuri!

  • Ashomeri barahari ariko hari abanga akazi kandiaribyo bize. None se uziga kubaka wange kujya kuri terrain ngo wubake cg urebe uko bubaka ubwo uzavuga ngo wabuze akazi kandi akazi kawe kari gukorwa nabatarakize kubera ko wowe ukanga cg ugahenda. Kuko muzarebe iyo ubwiye umuntu uti nkorera iki yarize ahita ashyiraho igiciro cyo hejuru bigatuma wishakira wawundi wo muri tara inyota kandi nawe yamenya amayeri aba yemeye yayandi noneho wabona

  • “Iki kigo kije nyuma yaho Umujyi wa Kigali nk’ikigo cya leta kibonye ko abantu batagira akazi bagenda biyongera, dore ko buri mwaka abanyeshuri bagera ku 125,000 barangiza za kaminuza”
    Nagira ngo mushake imibare iriyo kuko mu Rwanda ntibishoboka ko mu mwaka harangiza abanyeshuri bangana gutya mu mwaka, dufite kaminuza zingahe mu gihugu? usibye no kurangiza ugiye kureba abari kuntebe y’ishuri muri kaminuza zose ziri mu rwanda ntabo wabona, ndacyeka mwarimugiye kwandika 12500. MURAKOZE

    • Baptiste se wabonye bakubwiye ko ari abarangije kaminuza? Erega n`abarangiza secondaire hari abadakomeza kaminuza kubera impamvu zinyuranye. Nabo rero bari mu baba bakeneye akazi.

  • Iki kigo ntacyo kizamara ndabarahiye!!ahubwo iyo bashyiraho ikigo kizarwanya kikanahashya ikimenyane na”waturutsehe”mu gutanga akazi!!ubundi kigakura abafite diplome z’impimbano mu myanya barimo bagasimbuzwa abujuje ibisabwa kandi bashoboye.

  • Igikenewe cyane si ikigo kiranga akazi kuko gahari twashakisha information,ahubwo ikigo kiga uburyo hagabanywa umubare w’abashomeri hahangwa imirimo mishya nicyo gikenewe,naho ubundi ibi ntibizakuraho ko usanga umwanya umwe upiganirwa n’abantu amagana.

  • Ndashimira uwatekereje gushyiraho kino kigo, ariko urebye usanga atari uburyo bwo gushakira abashomeri akazi ahubwo nuguha bene wabo akazi bazagikoramo ,amayeri yo nimenshi mukurya igihugu, namwe mwumve ngo ikigo kiranga akazi! TOHOZA,UMURIMO, IMVAHO, NEWTIMES,… Bikamara iki? mbega!NIMUSHAKIRE BENE WANYU AKAZI IBINDI MUBIREKE!

  • Iki kigo kije gikenewe ndashima leta yurwanda ireba impande zose.arko aba s.6 certificate nabo bazashakirwa akazi.

  • Nimushake umuti wikibazo cyaza RUSWA zikabije mwitangwa ry’akazi cyane cyane imibonano mpuzabitsina ikoreshwa abakobwa n’abagore kugirango bahabwe akazi .Birababaje cyane kuko bisenya societe nyarwanda .

  • Je pense qu’il faudrait plutot creer une commission ad.hoc, chargee de conduire une investigation sur le probleme de manque d’emplois, et de proposer des strategies à adopter par le Gouvernement en vue de la creation de nouveaux emplois pouvant absorber les chomeurs et ainsi reduire le chomage au Rwanda.

  • Barakoze abatekereje gushiraho iki kigo ariko politique yo gutanga akazi ikanozwa naho iyi centre yo nsanga ntacyo ije guhindura cyane ko harimbuga nyishyi ziranga akazi ahubwo nibashakire abantu akazi pe naho ubundi biragoye.

  • none se ? mutatubeshye iki kigo kije gucyemura ikibazo gihari ikibazo nimyanya micye none se barayongera kuyiranga byo dusanzwe tumenya oho iri murakoze

  • Umuntu asigaye atinya kudep0sa kuko nta muntu wo gusunika dossier akazi nti kaboneka.Ahubwo mushyireho nigikurikirana selectio uko ikorwa

  • Nibareke kutubeshya ngo ni ugushkira abantu akazi ahubwo nibashake cmmission y,inyangamugayo zihagararira itangwa n’ikosora ry’ibizami niba zaboneka niba nta zo abantu baracyarengana.Jye di umukandida muzakmpe .

  • mwiriwe?iki kigo gikorera hehe

Comments are closed.

en_USEnglish