Muhanga- Abana 3 000 babana n’ubumuga basubijwe mu ishuri
Umuyobozi w’umushinga ukorera ku mahame n’ibipimo by’uburezi budaheza muri Handicap International, yabitangarije mu nama yamuhuje n’abayobozi b’uburezi mu turere twa Muhanga na Kamonyi.
Murenzi Vincent umuyobozi w’umushinga yavuze ko iyi nama igamije kurebera hamwe ibyakozwe mu gihe cy’imyaka ine ishize, kuva gahunda itangiye mu turere twa Muhanga na Kamonyi.
Inama yari igamije kurebera hamwe ibyiza bya gahunda y’uburezi budaheza, n’imbogamizi abashinzwe uburezi bahuye na yo mu kuyishyira mu bikorwa.
Murenzi yavuze ko mu myaka 4 ishize habayeho ubukangurambaga bukomeye bujyanye no guhindura imyumvire ya bamwe mu baturage n’abarezi batumvaga neza icyo uburezi budaheza bivuga.
Murenzi yavuze ko bari bagamije kureba muri rusange abana bahejwe mu burezi, badashingiye gusa ku bafite ubumuga, ahubwo n’abandi banabafite ibibazo bitandukanye byo kuba imfubyi, ubukene n’ibindi.
Murenzi yavuze ko abana 3000 bafite ubumuga bamaze gusubizwa mu mashuri mu turere twa Muhanga na Kamonyi.
Yagize ati “Twabanje kubaka ubushobozi bw’abarimu, dutanga ibikoresho by’abana bafite ubumuga by’umwihariko n’abandi bafite ibibazo binyuranye batigaga, icyo twishimira ni uko uburezi budaheza bwateye imbere.”
Murenzi yavuze ko icyifuzo bafite ari uko nta mwana n’umwe wareka kwiga. Yavuze ko ku bufatanyeje n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’uburezi izi mbogamizi zizavaho.
Hakizimana Valérien, umuyobozi mu karere ka Muhanga ushinzwe uburezi, yavuze ko mu mwaka ushize wa 2012, abana bari barataye ishuri barenga 900, muri bo 800 basubijwe mu ishuri.
Mu karere ka Muhanga abana bataye ishuri mu mwaka ushize bari ku ijanisha rya 0, 1% mu gihe mu karere ka Kamonyi abana bataye ishuri muri rusange bangana na 0, 2%.
MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW
0 Comment
ntra mwana w’umunyarwanda ugomba gusigazwa inyuma hagendewe ku kintu iki n’iki, ibi rero akaba aribyo bizatuma abana b’abanyarwanda bagira agaciro kandi bagahora biyumva m’urwababyaye
amen amen urwanda ni igihugu gikomeye kandi kigendera ku muategeko kandi gikunda abanyagihugu oye kagameeee
Comments are closed.