Digiqole ad

Imfungwa N.Alexis yazize indwara ntiyazize inkoni – Gen. Rwarakabije

Umuyobozi mukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, arahakana amakuru avuga ko hari umufungwa wiciwe muri gereza ya Mpanga.

Komiseri mukuru w'urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS)  Gen.Paul Rwarakabije
Komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) Gen.Paul Rwarakabije

Gen Rwarakabije Paul yasubizaga amakuru yatanzwe n’abayobozi ba PS-imberakuri igice cya Ntaganda Bernard, nawe ufungiye muri iyo gereza.

Umukuru w’amagereza mu Rwanda ntahakana ko Alexis Nshimiyimana yitabye Imana. Yemeza ko Nshimiyimana yapfuye ariko agashimangira ko atishwe n’uwari ushinzwe kumuvura.

Uwitwa Bakunzibake Alexis (wa PS-Imberakuri, igice cya Ntaganda kitaremerwa mu Rwanda), yashyize hanze itangazo avuga ko urupfu rwa Nshimiyimana rwatewe n’abafungwa batorotse gereza, ubuyobozi bwa gereza buvuga ko batorokeshejwe n’abandi bafungwa.

Yagize ati, “Byose byatangiye kuwa 24, Mutarama, 2014 ubwo umwe mu bari bafungiwe muri iyi gereza yatorotse. Ibyo byatumye abacungagereza badukira abari bafungiwe hamwe barabakubita bikabije, babaziza ko ngo aribo bamutorokesheje. Ni muri uwo mwuka mubi rero nyakwigendera Alexis NSHIMIYIMANA yagize ingorane maze umuganga wa muvuraga aramwadukira nawe arakubita kugeza ubwo anogotse.”

Gen. Rwarakabije Paul yasubije aya magambo agira ati “Umugororwa bavuga ko yapfuye yari arwaye, bivugwa ko atitaweho [n’abaganga mu buryo] bikwiye, abaganga baramurangaranye ariko ntabwo yakubiswe kandi nabyo turacyabikurikirana.”

Umuyobozi wa Gereza ya Mpanga Mbabazi Innocent, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko Nshimiyimana yishwe na kanseri.

Ntaganda Bernard ngo yateguye imyigaragambyo muri gereza

Hari amakuru avuga ko muri Gereza ya Mpanga hari abafungwa bitekera ndetse ibyo bateka bakaba babikura hanze, mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mu minsi ishize ubuyobozi bwa gereza bwagerageje kubihagarika ari naho ngo havuye amakimbirane.

Umuyobozi wa Gereza ya Mpanga Mbabazi Innocent, aravuga ko ubu gereza irimo umutekano kandi akavuyo kari katangijwe na Ntaganda Bernard karangiye.

Ntaganda ngo yari yateje akavuyo ubwo “yashyiraga” umwuka mubi mu bandi bafungwa, avuga ko Alexis NSHIMIYIMANA yishwe n’ubuyobozi bwa gereza.

Agace [Bloc] kabereyemo akavuyo ngo ni agafungiwemo bamwe mubatavugarumwe na Leta barimo Ntaganda Bernard, Niyitegeka Theoneste ndetse na Deo Mushayidi.

Izuba Rirashe

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • erega birumvikana , kwisobanura ntacyo bimaze.

  • Wasanga batangiye gutekinika uko ibihano byakwiyongera maze imyaka ikikuba gatatu kuri aba bagabo!!

  • yes Afandi ibisobanuro byawe birumvikana neza gusa mugerageze mumenye impamvu uwo muganga atamwitayeho

  • Nimurebe uko mwabongerera imyaka ya gereza, biraboneka ko umuzozo wabo bakiwukomeyeho.

Comments are closed.

en_USEnglish