Digiqole ad

Rubavu: Abaturage barashinja akarere kubambura ubutaka nta ngurane

Abaturage, imiryango 170, batujwe mu murenge wa Mudende nyuma yo guhunguka bava mu cyahoze ari Zaire, aho bari barahungiye mu mwaka wa 1959 baravuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bushaka kubirukana mu masambu bahawe mu mwaka wa 1995, Akarere ko kavuga ko nyuma y’aho habonekeye nyiri isambu ubutaka bugomba gusaranywa, we agatwara Ha 20 abandi baturage bagasaranganya izindi Ha 30 kuri 50Ha zose zigize isambu.

i Rubavu
i Rubavu

Abo baturage batahutse bava mu cyahoze ari Zaire (Congo Kinshasa), bagaruka mu Rwanda nyuma yo guhunga mu mwaka wa 1959.

Muri 1995 bageze mu Rwanda, baruhukiye mu mashuri ya College Inyemeramihigo bayabamo nk’inkambi, ariko nyuma baza gutuzwa mu kagari ka Mirindi umudugudu wa Tamira mu isambu nini ya Ha 50 y’uwitwa Matayo Ngirira witabye Imana, icyo gihe ubuyobozi bwavugaga ko ubwo butaka ari ubwa Leta.

Aba baturage bari batuye banyanyagiye, mu gihe cy’intambara y’abacengezi Leta ibakura aho bari batuye, batuzwa mu midugudu nk’uko gahunda ya Leta yavugaga ariko basigarana imirima bari barahawe.

Ubu aba baturage ntabwo bavuga rumwe n’Akarere ka Rubavu kabasaba kureka gukoresha ubutaka bahawe mu 1995 bakigera mu Rwanda, kakaba kavuga ko habonetse umuvandimwe wa Matayo wari nyirubutaka, uwo muvandimwe witwa Michel Hategekimana akaba yaraburanye ubwo butaka aratsinda yumvikana n’Akarere mu buryo bwo kubugabana.

Muri ubwo bwumvikane hagati ya Hategekimana n’Akarere ka Rubavu, bumvikanye ko muri Ha 50, zigize isambu yose, Hategekimana azatwara Ha 20 izindi zisigaye zigasaranganywa aba baturage, kandi ngo byatangiye gukorwa n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan.

Nubwo umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yemeza ko habayeho kumvikana yabo n’Akaerere, abaturage bo bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere butigeze bubabwira ko buzabaha Ha 30 ahubwo ngo mu nama bababwiye ko nta butaka bagomba kubona ko babohoje nk’abandi bose mu gihe bahungukaga bava mu cyahoze ari Zaire.

Ntaganda J Damascene, umwe mu baturage bakoresha ubwo bataka yagize ati “Ubwo twavaga muri Zaire (Congo Kinshasa) duhungutse batujyanye kudutuza ahahoze komini Mutura, na Minisitiri wo gucyura impunzi icyo gihe Jacque Bihozagara yari ahari, batubwira ko dutujwe mu butaka bwa Leta twahabaye dutekanye.

Mu mwaka wa 2004 nibwo habonetse uvuga ko ari nyirubutaka hafatwa umwanzuro ko hazaba isaranganwa uwo nyirubutaka agatwara Ha 20.”

Ntaganda akomeza avuga ko kuva icyo gihe byacecetse, kuko hagiye hagera n’abayobozi batandukanye.

Abaturage ngo batunguwe no kubona tariki ya 15 Mutarama 2015, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu na Visi Mayor ushinzwe Ubukungu, Buntu Ezeckiel bababwira ko bagomba kuva muri ubwo butaka bugasubizwa nyirabwo.

Ntaganda avuga ko batangiye gusaranganya, agasaba ko inzego z’ubuyobozi zigomba kureba uburyo na bo babazirikana kuko ngo imiryango igera ku 170 ibaye itazabona ubutaka bwo guhinga ngo byaba ari ikibazo.

Iyi miryango yose ikaba yarahungutse iva mu cyahoze ari Zaire iza gutuzwa mu kagari ka Mirindi mu murenge wa Mudende akarere ka Rubavu bakaba bavuga ko ntaho bakwerekeza mu gihe bab bakuwe muri ubwo butaka.

Maisha Patrick
UM– USEKE.RW

en_USEnglish