Rwamagana: Kuba Leta yaraciye akanyafu ku bana ngo byongereye ubuzererezi
Ababyeyi bo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Karenge baravuga ko Leta ifite uruhare runini mu kudacika kw’inzererezi mu gihugu bitewe n’uko nta mwana ushobora kunyuzwaho akanyafu bitewe n’itegeko rya Leta.
Ubwo Polisi y’u Rwanda yasuraga abaturage bo muri aka gace mu cyumweru gishize ababyeyi bayigaragarije agahinda batewe no kuba batakibasha guhana abana babo babanyujijeho akanyafu ari na byo bitera ubwigomeke bw’abana nk’uko babivuga.
Aba babyeyi n’agahinda kenshi babwiye CSP Celestin Twahirwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ko batishimiye iyi gahunda ya Leta yo kudacishaho abana akanyafu igihe bakosheje.
Umwe mu babyeyi yagize ati “Muri aka gace inzererezi zimaze kuba nyinshi ku buryo umwana abyuka agenda yaza umubyeyi yamubaza aho yari yagiye akamwihorera yagira ngo amunyujijeho akanyafu Ubuyobozi buti guhana si ugukubita.”
Aba babyeyi bakomeje kugaragariza CSP Celestin Twahirwa ko abana bo mu murenge wa Karenge bakomeje guteza umutekano muke kuko usanga umwana w’imyaka 12 ajya mu murima w’umuturage agatema igitoki kugira ngo ajye kugura telefone cyangwa kuryamo kamushikaki (brouchette).
Ababyeyi babajije CSP Twahirwa bati “Ese ko nawe uri umubyeyi wumva umwana akwiye gutunga telephone afite imyaka ingahe?”
CSP Twahirwa yasubije aba babyeyi ko gutunga telephone ku mwana ukiri muto biterwa n’amahitamo y’ababyeyi ko nta myaka ihari igenwa n’itegeko, anabasaba kumva ko kuba Leta isaba ababyeyi kudakubita abana ari uko wasangaga hari ababyeyi barengera.
CSP Twahirwa yagize ati “Icyambere twagakwiye kumenye nk’ababyeyi ni uko inkoni atari yo ihana gusa ko ushobora no guhana umwana umupfukamishije cyangwa no mu bundi buryo kandi akumva ikosa yakoze akarireka.”
Mu kiganiro n’Umuseke Diogene Muneza umwe mu bana bari baje gushungera yavuze ko atari bose babikora kandi ko kuba baje gushungera ari ukugira ngo na bo bamenye gahunda z’igihugu cyabo, yongeraho ko n’ababikora na bo baba bafite impamvu babikora.
Muneza ati “Ubundi se uretse n’iyo nyama yokeje imuhira turya inyama ryari? Iyo umubyeyi adashoboye kuzigura natwe tugerageza kuzishakira mu nzira dushoboye haba mu gukorera abandi abatabishoboye na bo bakiba nk’ukomwagiye mubibwirwa.”
Umwe muri aba babyeyi bahangayitse yavuze ko kuba ahangayitse atari uko yananiwe n’abo yabyaye ndetse ko nta nzererezi irimo kuko umwana we muto afite imyaka 31, ariko ngo nk’umubyeyi akomeje guhangayikishwa n’abo abona yibaza uko u Rwanda rwagera ku iterambere rirambye.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
2 Comments
Uwo muco jyewe nkubonaho mubazungu Umwana arakunanira ukabura uko ubugenza abana hano barangiritse cyane abazungu rero niyo mico bazanye iyo iwacu kugirango abana bate umuco
Mwibaze Aho Umwana Wenda wumukobwa azana mucuti We wumuhungu bakararana munzu imwe nababyeyi umubyeyi ntashobora kuvuga Aho Niho bishyira uzajya unamubwira ajye kuvoma amazi akubwire ngo nawe jya kuyazana reta ntifate imico y abana bazaburayi n’a merica muramenye ndabivuga ndabizi ntamuco urimo nuko murabo bayobozi abenshi bafite abana inaha barabizi baranahabaye mutabare Abo babyeyi twe twarihanaguye nkumubyeyi Ntabwo nakwifuriza bagenzi bajye urwo twanfyushije mubasubize kukanyafu pe byihutirwa cyera nundi mubyeyi iyo yakubonaga utagiye Kwiga uagucishagaho akanyafu Kandi byatugiriye akamaro babyeyi dufatanye dusabe reta ibidufashemo kuko ntanubwo ubwo bajya biga mubisabe reta pe
Uko mbizi njyewe nta tegeko numva ko rihari mu Rwanda ryatowe n’inteko ishinga amategeko ribuza umubyeyi guhana umwana we. Umuryango udahana se murumva waba ari umuryango nyabaki waba se uganisha hehe urubyaro rwacu n’igihugu cyacu.
Icyo nzi ahubwo ni uko mu mashuri hari amabwiriza abuza abarimu gukubita abanyeshuri, ariko ntabwo ababuza guhana abanyeshuri. Twumvikane neza, guhana no gukubita biratandukanye. Ariko kandi mu guhana ntabwo bibujijwe ko wanyuzaho umwana akanyafu. Ikibi ni ukumukubita inkoni ishobora kumukomeretsa, kumuvuna igufa cyangwa ikamutera ubundi ubusembwa ku mubiri. Ufashe akanyafu gatoya ugapyatura ku kabuno k’umwana yambaye imyenda ye ntacyo bitwaye rwose, ibyo njye ndumva byemewe mu bijyanye n’uburere bw’umwana. Ikibi ni uko wamukubita “avec aggressivité” (ushizemo umujinya).
No mu bazungu, mbona nabo ubu batangiye kugaruka ku cyifuzo cyo guhana abana babo, ariko bigakorwa ku buryo bwa kibyeyi, ku buryo bwa kimuntu. Hari abazungu bemera ko akanyafu ku mwana kemewe kuko kamucyamura. (Ubushskashatsi buherutse gukorwa mu bihugu bimwe ababyeyi benshi b’abazungu bahuriza kuri iyo ngingo). Naho ubundi udahannye umwana mu rugo cyangwa mu muryango, ntaho waba uganisha uwo muryango.
Ku bijyanye na Polisi yaba ivuga ko guhana abana banyuzwaho umunyafu bitemewe, byantangaza niba hari umupolisi wabivuze. Ndizera ko nta mupolisi watinyuka kuvuga ibyo kuko nawe niba ari umubyeyi azi ko rimwe na rimwe biba ngombwa ko umubyeyi acyamura umwana wakoze ikosa.
Ahubwo njye byanantangaza hari umupolisi umbwiye ko kunyuza akanyafu ku mwana bitemewe, kandi ahubwo usanga Polisi ariyo ikubita abantu. Polisi iyo bafashe igisambo cyangwa inzererezi mu muhanda, hari ubwo usanga bahondagura umuntu, bakamuteragura imigeri mbese ugasanga barakubita nk’ukubita iki! sinakubwira. Ahubwo uwo muco wa Polisi wo guhondagura umuntu bafashe niwo wari ukwiye gucika, mu gihe bafashe umuntu utabarwanyije ntabwo bari bakwiye kumuhondagura, ahubwo bakagombye kumujyana kuri station ya police ahabigenewe, bakamufunga cyangwa se agahabwa ikindi gihano giteganyijwe n’amategeko.
Mugire amahoro y’Imana.
Comments are closed.