Digiqole ad

Amakoperative arifuza guhabwa Banki n’Urukiko rwihariye

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ibigo bifite mu nshingano zabyo amakoperative aribyo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) n’urugaga rw’amakoperative mu Rwanda (NCCR); kuri uyu wa 23 Mutarama bagaragaje byinshi bikwiye kuvugururwa no guhindurwa mu bigenga imikorere y’Amakoperative nko gushyirirwaho Urukiko rwihariye, kuvugurura amategeko agenga amakoperative no gushyirirwaho banki yihariye izakorana n’amakoperative.

Katabarwa Augustin uyoboye urugaga nyarwanda rw'amakoperative
Katabarwa Augustin uyoboye urugaga nyarwanda rw’amakoperative

Gukorera ku igenamigambi n’icyerekezo ni bimwe mu biranga ibigo bitandukanye hagamijwe kugera ku ntego z’imbaturabukungu EDPRS 2 n’icyerekezo 2020.

Urugaga rw’amakoperative NCCR rufatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative mu Rwanda RCA bagerageje gucukumbura byinshi mu biranga imikorere y’amakoperative ndetse hagaragazwa n’ibishobora kugira uruhare mu buvugizi bugamije gukemura ibibazo bigaragaramo.

Kuri uyu wa Gatanu ibyavuye muri ubu bucukumbuzi byashyizwe ahagaraga aho bagaragaje ko hari byinshi bikomeje kubangamira imikorere y’amakoperative nko kutagira ubumenyi buhagije mu bagize za koperative, kutabasha guhanahana amakuru, kutabasha gukemurirwa imanza mu buryo bwihuse; kutabasha kubona inguzanyo n’ibindi.

Nyuma yo kugaragaza ibi bibazo hagaragajwe n’ibyifuzwa gukorwa kugira ngo izi mbogamizi ziveho nko gushyirirwaho urukiko rwihariye rushinzwe gukurikirana imanza ziba zavutze mu makoperative.

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa amakoperative asaga 7000; akaba agizwe n’abantu bakabakaba miliyoni eshatu.

Katabarwa Augustin uyobora urugaga rw’amakoperative mu Rwanda NCCR yavuze ko kubera ubu bwinshi bw’amakoperative n’abayibumbiyemo iyo havutse ibibazo bisaba kujyanwa mu nkiko bitoroha kuko ibibazo by’amakoperative bikemurirwa mu rukiko rw’ubucuruzi kandi ngo izi nkiko ari nke mu Rwanda.

Yagize ati “Amakoperative mu Rwanda nk’uko bigaragara arahemukirwa, iyo ahemukiwe cyangwa se na yo ubwayo yatannye itegeko rigena ko hiyambazwa inkiko z’ubucuruzi, kandi uru rukiko akenshi ugasanga ari rumwe mu ntara, rutegereye amakoperative cyangwa se imanza zikanatinda kubera ubwinshi bwazo.”

Katabarwa yakomeje avuga ko iyo izi manza z’amakoperative zitinze gukemurwa bitera ibindi bibazo bikomeye kuko bituma abanyamuryango bacika intege zo gukorera hamwe bityo gusenyuka kwa kperative bikaba byabona icyuho.

Avuga ko umuti w’iki kibazo ari uko hashyirwaho urukiko rwihariye rushinzwe gukurikirana imanza zaba zatanzwe n’amakoperative cyangwa izo yaba yarezemo.

Nyiramahoro Theopiste uyobora urugaga rw'amakoperative y'abahinzi ba kawa yauze ko bimwe mu bibazo amakoperative ahura nabyo bishingiye ku micungire mibi y'imitungo n'abayobozi bayinyereza
Nyiramahoro Theopiste uyobora urugaga rw’amakoperative y’abahinzi ba kawa 

Agira ati “Icyifuzo ni uko hashyirwaho urukiko rwihariye rushinzwe gukurikirana imanza z’amakoperative, cyangwa se niyo rutaba urukiko hakaba hashyirwaho icyumba cyangwa urwego (chambre) gishinzwe gukemura izi manza.”

Ikibazo cyo kunyereza imitungo no kuyicunga nabi ni bimwe mu biza ku isonga mu gutuma amakoperative yisanga mu manza nk’uko Katabarwa yakomeje abitangaza.

Ibi kandi ntabinyuranyaho na Nyiramahoro Theopiste uyobora urugaga rw’amakoretive y’abahinzi ba kawa mu Rwanda aho yavuze ko ibibazo bikunze kugaragara mu makoperative bishingiye ku kuba bamwe mu bayobozi b’amakoperative barigisa imitungo yayo cyangwa bagakoresha nabi iyi mitungo.

Yagize ati “Mu makoperative y’abahinzi ba kawa ibibazo bikunze kugaragaramo bishingiye ku micungire mibi y’amwe mu makoperative cyangwa se abayobozi b’amakoperative bakaba banyereza iyi mitungo y’abanyamuryango”.

Icyifuzo cyo gushyirirwaho Banki nayo yihariye izaba ishinzwe gukorana n’amakoperative na byo ni kimwe mu byagaragajwe ko bizagira uruhare mu gufasha amakoperative kuva mu nzitizi yahuraga nazo.

Iyi banki yo ngo hari icyizere gihagije ko uyu mwaka uzarangira yarashyizweho nk’uko babyijejwe nyuma y’aho iki cyifuzo gitangiwe mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative, byabaye muri Nyakanga 2014, ibirori byari byitabirwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Icyi cyifuzo nanjye ndagishyigikiye. Ukurikije imimerere aya makoperative arimo cyanecyane ay’amakawa kuko ariyo akoresha amafranga menshi usanga biteye agahinda. Ahubwo Leta ikwiye gutabara. Ukuyeho raporo zo gutekinika ko koperative zirimo kugenda neza, ariko birakomeye. Zikijije abayobozi n’abakozi bazo gusa. Muzakore ubushakashatsi cyane muri izi zatangiranye n’inganda ngo z’amakawa, maze mumbwire aho abahinzi bazamuwe ngo n’uruganda rwa koperative.Niba hahari ntabwo ari henshi. Amategek y’imicungire ya koperative akwiye kwitabwaho, cyangwa se hakarebwa uburyo abantu bajya muri izi koperative ziba zirimo abantu benshi, kuko nizo ahanini zifite ikibazo.

Comments are closed.

en_USEnglish