Nibura abantu 27 bafite ubwenegihugu 18 butandukanye bamenyekanye ko bishwe mu gitero cy’Umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu (Islamic State) muri hotel ku murwa mukuru wa Burkina Faso. Iki gitero cyagabwe kuri Hotel ikomeye cyane i Ouagadougou, Splendid Hotel, mu kabari no ku yindi hatel byegeranye n’iyo. Abantu bane mu byihebe byagabye icyo gitero, bishwe […]Irambuye
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wafunguye amarushanwa, kuri Twitter ye, yatangaje ko “Yishimiye umukino w’Amavubi.” Yongereho ko “hari ibyo kunoza kandi ko bishoboka.” Ni nyuma y’umukino Amavubi yatsinzemo Inzovu za Cote d’Ivoire igitego kimwe ku busa kuwa gatandatu hafungurwa irushanwa CHAN. Amavubi muri rusange yakinnye umukino wo kwihagararaho, Cote d’Ivoire nayo nubwo yakinnye neza yabonye […]Irambuye
Kuri uyu wa kane mu Mujyi wa Kigali, mu gace katagerwamo imodoka, ahazwi nka ‘Car Free Zone’, habereye igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake, igikorwa kidasanzwe cyateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso, bamwe mu bacyitabiriye bavuga ko ubushake bwo gutanga amaraso buhari, abashinzwe kuyakira ntibabegera kenshi. Iki gikorwa cyizaba mu minsi ibiri ngo ikigo cy’igihugu […]Irambuye
Nyuma y’amezi arindwi bambara AMS yo muri Australia, Amavubi agiye gukina CHAN2016 yambaye imyenda ikorwa n’uruganda rwa Errea ikorerwa mu Butaliyani. Muri Kamena 2015, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryari ryasinye amasezerano y’amezi atandatu n’uruganda rukora imyenda rwo muri Australia ‘AMS Clothing company’, ngo bambike ikipe y’igihugu kugera mu mpera z’umwaka ushize wa 2015. […]Irambuye
*Uyu mugabo ngo yari amaze icyumweru yihisha nyiri inzu, kuko yari yarabuze ubwishyu bw’ubukode, *Kabiri Daniel wabonywe yapfuye, yari umusirikare wavuye ku rugerero, yari afite ubumuga bwo kugira akaguru kamwe, *Hari umuntu wamubonye saa saba z’ijoro ataha agendera ku mbago ze. Mu gitondo kuri uyu wa kane, kuri ruhurura yo kuri APADE hafi y’ishuri rikuru […]Irambuye
Abantu batandatu bo mu muryango umwe bose bahiriye mu nzu barapfa nyuma y’aho inzu yabo ifashwe n’inkongi y’umuriro, mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’igihugu cya Nigeria, mu mujyi wa Gombe. Umugabo witwa Tajuddeen Badamasi, umugore we wari utwite n’abana babo bane (4) muri batanu bari bafite bapfiriye mu nzu mu gace bari batuyemo kitwa Alkahira, nyuma y’aho […]Irambuye
*Icyo kimoteri ni cyo cyonyine gishyirwaho imyanda, yarenze ubushobozi bwayo haba hanuka, *Bamwe mu bacuruzi bakirambikaho ibicuruzwa nk’imyenda, *Mayor wa Rwamagana avuga ko hari umugambi wo gukemura icyo kibazo burundu, ariko nta gihe ntarengwa, *Isoko rya Nyagasambu ngo hari gahunda yo kuryagura ahubakiye hakaba hagari. Mu cyumweru gishize Umuseke wasuye isoko rya Nyagasambu, abaturage baricururizamo […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 11 Mutarama, Leon Mugesera ushinzwe ibyaha byo gushishikariza gukora Jenoside, yitabye urukiko rw’Ikirenga mu rubanza rw’ubujurire ku mutangabuhamya w’ubushinjacyaha utarumviswe n’urukiko, ariko iburanisha ry’uru rubanza ryimuriwe tariki ya 7 Werurwe 2016. Leon Mugesera akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahanini bishingiye ku ijambo ‘Amahembe ane […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere muri Tanzania hatangiye gahunda yo kwigira ubuntu mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu mashuri ya Leta. Iyi gahunda ngo bizasaba kuyigaho neza mu mashuri yigenga, iki ni kimwe mu bikorwa by’impinduka zizanywe na Perezida Joseph Pombe Magufuli. Ministiri w’Uburezi, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri iki gihugu Prof. Joyce Ndalichako yavuze ko amafaranga yagenewe iyi […]Irambuye
*Muri Demokarasi Perezida si we utegura uzamusimbura, keretse iyo ari ubwami *Sinzi impamvu abantu bibaza isano iri hagati y’Imana n’Ubuyobozi *Uwatwigishije nabi ni uwavuze ko ubuyobozi butajyana n’Imana Ni bimwe mu byavuzwe na Antoine Rutayisire, ku wa gatandatu ushize mu nama y’abayobozi bakiri bato yateguwe n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship uyoborwa na Reverend Pasteri Dr Rutayisire, […]Irambuye