Digiqole ad

Urubanza rw’ubujurire rwa Leon Mugesera rwimuriwe ku ya 7 Werurwe

 Urubanza rw’ubujurire rwa Leon Mugesera rwimuriwe ku ya 7 Werurwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 11 Mutarama, Leon Mugesera ushinzwe ibyaha byo gushishikariza gukora Jenoside, yitabye urukiko rw’Ikirenga mu rubanza rw’ubujurire ku mutangabuhamya w’ubushinjacyaha utarumviswe n’urukiko, ariko iburanisha ry’uru rubanza ryimuriwe tariki ya 7 Werurwe 2016.

Leon Mugesera n'umwunganizi we Me Rudakemwa bajuririye urw'Ikirenga
Leon Mugesera n’umwunganizi we Me Rudakemwa bajuririye urw’Ikirenga

Leon Mugesera akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahanini bishingiye ku ijambo ‘Amahembe ane ya Shitani’ ryavugiwe ku Kabaya mu 1992. Iryo jambo rifatwa nk’iryakanguriye Abahutu kwica Abatutsi muri Jenoside.

Me Rudakemwa Jean Felix wunganira Mugesera yabwiye Umuseke ko kuri uyu wa mbere bageze mu Rukiko rw’Ikirenga ariko urubanza ntirwaba.

Yagize ati “Hari icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru kera rwanze kumva umutangabuhamya wageze mu rukiko, twarabijuririye rero kugira ngo uwo mutangabuhamya yumvwe kuko tubifitemo inyungu.”

Rudakemwa avuga ko uwo mutangabuhamya yitwa Rwatende Emmanuel ari uw’Ubushinjacyaha.

Uyu mutangabuhamya, ari mu bo amazina yabo atarindiwe umutekano, ngo yagombaga gushinja Mugesera bityo urukiko n’uregwa bakamuhata ibibazo mu nyungu z’uregwa.

Rudakemwa yavuze ko hari ibindi byemezo by’urukiko byinshi Mugesera yajuririye byakirwa n’Urukiko Rukuru, ariko ngo uyu munsi hari hagezweho ubujurire bwo mu Rukiko rw’Ikirenga kuri uyu mutangabuhamya.

Urubanza rw’ubu bujurire rwimuriwe tariki ya 7 Werurwe 2016.

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Imanza mpuzamahanga n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, rwashyize isomwa ry’urubanza rwa Leon Mugesera ku itariki ya 15 Mata 2016.

Mugesera yoherejwe na Canada kuburanira mu Rwanda ku byaha bishingiye kuri ririrya Jambo yavuze mu 1992, yagejejwe mu Rwanda tariki 25 Mutarama 2012, ubu amaze imyaka hafi ine aburana mu rubanza rwatinze cyane muri izi za Jenoside kurusha izindi mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • kuki bakuyeho igihano cyurupfu koko.

    • nicole we, kuba baravanyeho igihano cy’urupfu ni byiza kuko ntigituma umuntu amenyako yakosheje kuko ubuzima bwe buba burangijwe adahuye n’igihano, ese uziko gufungwa imyaka 30 cyangwa burundu birutwa no gupfa? ikindi kandi buriya nta muntu waremewe kwicwa kabone naho yaba ari umwicanyi! Ni na byiza kukivanaho kuko ubu uri kukifuriza Mugesera ariko ejo nawe cyangwa umuvandimwe wawe byari gushobokako mwagihabwa kuko ntawujya amenya uko yaguye mu makosa, buriya na Mugesera iyo aza kumenya ko bizamugendekera gutya aba yarafunze umunwa we akavuga ibyo yabanje gutekerezaho.

  • Nicole, kugira ngo bakiguhe se?

  • Nicole wowe ushobora kupfa uyu atarapfa uzabaze amateka yuwitwa Kamegeri hirya yo mu Ruhango gato icyo umwami yakoreye kamegeri avuze ngo umuntu apfe bamutwitse nawe uzapfa mbere ya Mugesera

  • Nicole wowe ushobora kupfa uyu atarapfa uzabaze amateka yuwitwa Kamegeri hirya yo mu Ruhango gato icyo umwami yakoreye kamegeri avuze ngo umuntu apfe bamutwitse nawe uzapfa mbere ya Mugesera urucira mu kaso rugatwara nyoko urupfu umwifuriza ushobora gukatirwa mbere ye ndakurahiye

  • Mu Rwanda haracyari ba Kamegeri, na Nicolas uyu niwe. uzabaze uwabwiye umwami ati ruriye abandi rutakiwbagiwe.

Comments are closed.

en_USEnglish