Digiqole ad

CHAN 2016: Amavubi azaserukana imyenda mishya ya ERREA mu irushanwa

 CHAN 2016: Amavubi azaserukana imyenda mishya ya ERREA mu irushanwa

Imyenda ya Errea Amavubi azaba yambara mu rugo ni iyo y’ibara ry’umuhondo, iyo gusohokana ni iyo y’ubururu

Nyuma y’amezi arindwi bambara AMS yo muri Australia, Amavubi agiye gukina CHAN2016 yambaye imyenda ikorwa n’uruganda rwa Errea ikorerwa mu Butaliyani.

Amavubi y'u Rwanda
Amavubi y’u Rwanda

Muri Kamena 2015, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryari ryasinye amasezerano y’amezi atandatu n’uruganda rukora imyenda rwo muri Australia ‘AMS Clothing company’, ngo bambike ikipe y’igihugu kugera mu mpera z’umwaka ushize wa 2015.

AMS Clothing yambitse bwa mbere Amavubi Stars ku mukino ubanza w’amajonjora y’igikombe cya Afurika bakiniye muri Mozambique batsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Sugira Ernest i Maputo.

Amasezerano y’uru ruganda na FERWAFA yavugaga ko igihe impande zombi zitanyurwa zitakongera gukorana, bari basanzwe bakorana na Sierra Leone yatozwaga na Johnny McKinstry.

Nyuma yaho ayo masezerano asojwe ntiyongerwe, uruganda rwa Errea rwo mu Butaliyani rusanzwe rwambika andi makipe y’igihugu y’u Rwanda mu yindi mikino, nirwo ruzambika Amavubi muri uyu mwaka wa 2016.

Nzamwita Vincent Degaule, umuyobozi wa FERWAFA avuga ko mu 2013 Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’uruganda rwo mu Butaliyani rwa Errea yo kwambika amakipe y’igihugu binyuze muri Komite Olempike. Aya masezerano niyo yakurikijwe, bityo hemezwa ko Amavubi azaba yambikwa na Errea muri iyi CHAN 2016.

Yagize ati: “Amasezerano twari dufitanye na AMS yari ay’agateganyo yararangiye, muri CHAN Amavubi araza kuba yambaye Errea kandi imyenda yamaze kugera mu Rwanda.”

Amasezerano ya Errea avuga ko imyenda n’ibikoresho byaguzwe bigabanywaho 40%.

Imyambaro n’ibikoresha bya Errea byakoreshejwe bwa mbere n’amakipe y’u Rwanda yitabiriye imikino y’ibihugu bivuga Icyongereza “Commonwealth Games” yabereye Glasgow mu 2014.

Muri Afurika, Errea isanzwe yambika ibihugu nka Cap Vert, DR Congo, Liberia na Niger.

Imyenda ya Errea Amavubi azaba yambara mu rugo ni iyo y'ibara ry'umuhondo, iyo gusohokana ni iyo y'ubururu
Imyenda ya Errea Amavubi azaba yambara mu rugo ni iyo y’ibara ry’umuhondo, iyo gusohokana ni iyo y’ubururu

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Uwashaka kuyigurira ngo ajye gufana ayambaye yayikura he?

  • Imyenda ntacyo itwaye. gusa nibaza impamvu, imyenda KUKI yanditseho FERWAFA? Kuki itanditse ho RWANDA? Kuko ikipe n’iy’uRwanda not iya FERWAFA.

    • Imyenda y’amakipe y’igihugu yose agomba kugira ikirango cya federation ya ruhago uzarebe nbindi bihugu

Comments are closed.

en_USEnglish