Laurent Gbagbo n’umugore we bashyizwe mu munyururu noneho

Uwahoze ari prezida wa Ivory Coast Laurent Gbagbo ari hamwe n’umufasha we Simone barashinjywa ubujura bwitwaje intwaro, gusahura no kwambura abaturage ibyabo kungufu . ibi byatangajwe n’umushinjacyaha mukuru wa cote d’ivoire . Umushinjacyaha witwa Simplice Kouadio Koffi yatangajeko kubera ibi byaha Gbagbo n’umufasha we bavanywe aho bari bafungishijwe ijisho bakajyanwa mu munyuru kugirango bagezwe imbere […]Irambuye

Nanone umutingito wazahaje Ubuyapani, Tsunami ngo yakurikira

TOKYO (Reuters) – umutingito ukaze uri ku kigero cya 6.8 (magnitude de 6,8) kuri uyu wa gatanu wibasiye amajyaruguru y’uburasirazuba bw’ubuyapani mu ntara ya Fukushima. Ndetse hakaba hatanzwe impuruza ko hashobora kuza kubaho Tsunami ifite sentimetero 50 nk’inkurikizi z’uyu mutingito mu ntara ya Miyagi n’iya Fukushima. Ibi ni ibyatangajwe n’ikigo gishinzwe iteganyagihe mu gihugu cy’ubuyapani, […]Irambuye

Frank Habineza uyobora ishyaka rya Green Party yegukanye igihembo

Uyu muyobozi w’ishyaka rya Green Party, ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, akaba kandi umuyobozi w’ihuriro ryamashyaka ya “green” muri Africa (African Greens Federation) niwe wegukanye igihembo cya “African leader in Innovation & Sustainability Award” gitangwa na Global Pilot International. Yashimiwe ubwitange bwe mu gutangiza ku mugaragaro ikitwa “African Greens Federation” abereye umuyobozi, mu nama yabaye mu […]Irambuye

« Uko imyaka ishira, abatuye isi bari kugabanuka ! »

Miliyoni 7 z’abaturage zizaba miliyoni 10 mu myaka 100 aho kuba 10 mu myaka 15 kubera igabanuka ry’abaturage rigaragara ku isi. Abaturage batuye isi, biteganijwe ko bazaba buzuye miliyari 7 no kurenza mu mpera z’uyu mwaka w’2011. Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane, n’ikigo cy’ubwiyongere bw’abaturage, cyo mu Bufaransa (Ined), kivuga ko ubu bwiyongere […]Irambuye

RDC: USA izafasha urukiko rwihariye ku baha by’intambara muri congo

Guverinoma ya Leta zunze ubumwe za America igiye gufasha urukiko rwa Gisirikre rwa Congo ruhana ibyaha by’intambara n’ibindi byaha byibasioye inyoko muntu byakozwe n’udutsiko tw’abasirikare. Ibi bikaba byaratangajwe na Stephan Rapp Ambassadeur wa America ushinzwe ushinzwe ibyaha bijyanye n’iby’intambara kuri uyu wa kabiri tariki y 16 kamena 2011 mu nama n’abanyamakuru yabereye I Kinshasa. Ambassadeur  […]Irambuye

Ubushinwa n’u Rwanda basinye ubufatanye bushya mu iterambere

Kuri uyu wa kane munzu y’inama ya MINAFFET, Ubushinwa n’u Rwanda byumvikanye ku masezerano agamije iterambere ku mpande zombi. U Rwanda ruhagariwe na Ministre w’ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, Ubushinwa nabwo buhagarariwe na Hon.GAO HUCHENG, bumvikanye kuri aya masezerano ku iterambere mu buhinzi, Ubuzima, Ibikorwa remezo, n’ibindi. Ba Minisitiri ba MININFRA, MINISANTE na MINAGRI nabo bari […]Irambuye

Undi mupolisi yatoraguye 19700$ arayasubiza nyirayo

Ku kibuga cy’ indege cya Kanombe, undi mupolisi yatoraguye amafaranga angana n’ ibihumbi 19700 by’amadolali (19700$) ni asaga 11,820,000 maze arayasubiza. Willy Bizimana, ku mugoroba w’ejo nibwo yatoraguye amafaranga 19700$ muri parking y’ ikibuga mpuzamahanga cy’ i Kanombe, akaba yari yatawe n’ umunyatanzaniya witwa Rajab Furaj Juma. Iyi ni inshuro ya kabiri ku kibuga k’indege, […]Irambuye

Urukiko rwanze ubujurire bw’abarega Runyinya Barabwiriza

Kuri uyu wa gatatu Urukiko Rukuru rwa Republika i Nyanza rwanze kwakira ikifuzo cy’ubushinjacyaha aho bwasabagako Runyinya Barabwiriza wahoze ari umujyanama w’uwahoze ari Prezida Juvénal Habyarimana akomeza gufungwa. Ibi bikaba bibaye nyuma yaho Urukiko rwisumbuye rwa Huye ku wa kane tariki ya 11 Kanama uyu mwaka rwari rwagize umwere Runyinya Barabwiriza, nyamara ubuhinjacyaha ntibunyurwe nicyo […]Irambuye

Senateri n’abadepite bashya barahiriye imirimo mishya

Kuri uyu wa gatatu, mu nteko ishinga amategeko, nibwo abaherutse gushyirwa mu myanya mu nteko ishinga amategeko imitwe yombi barahiriye imirimo mishya. Abo ni Senateri Hon. Teddy Gacinya, Hon. Depute Kankera M. Josée, Hon. Depute Zeno Mutimura, na Hon. Depute Semanondo Ngabo. Mu ijambo rye President Kagame wari witabiriye uyu muhango, yasabye  izi ntumwa za […]Irambuye

Inama ya RNC mu Budage yitabiriwe n’abacongomani

Amakuru atugeraho aturutse mu Budage, aratubwira ko mu ntangiriro z’iki cyumweru ishyaka rya RNC ryakoze inama mu gihugu cy’Ubudage yitabirwa n’abantu 30. Uwaduhaye aya makuru utashatse ko amazina ye atangazwa, yadutangarije ko iyi nama yitabiriwe n’abacongomani 5, n’abarundi 15 mu bantu 30 bari muri iyi nama. Muri iyi nama ngo basabwe ko byibura buri wese […]Irambuye

en_USEnglish