Digiqole ad

Undi mupolisi yatoraguye 19700$ arayasubiza nyirayo

Ku kibuga cy’ indege cya Kanombe, undi mupolisi yatoraguye amafaranga angana n’ ibihumbi 19700 by’amadolali (19700$) ni asaga 11,820,000 maze arayasubiza.

Willy Bizimana, ku mugoroba w’ejo nibwo yatoraguye amafaranga 19700$ muri parking y’ ikibuga mpuzamahanga cy’ i Kanombe, akaba yari yatawe n’ umunyatanzaniya witwa Rajab Furaj Juma.

Willy Bizimana asubiza umutanzania Rajab Furaha amafaranga ye/ Photo TNT
Willy Bizimana asubiza umutanzania Rajab Furaha amafaranga ye/ Photo TNT

Iyi ni inshuro ya kabiri ku kibuga k’indege, umupolisi atoragura amafaranga menshi, agashyikirizwa bene yo.

Rajab Furaha Juma aratangazo ko yavuye  I Kanombe akajya mu rugo rw’ inshuti ye, ahageze asanga hari amafaranga adafite, ahitamo kugerageza amahirwe ye asubira i Kanombe, nkuko tubikesha the Newtimes

Rajab ati”mu by’ukuri numvaga ntashobora kubona aya mafaranga, ariko mbajije ushinze kwakira abantu aho ku kibuga cy’ indege,  yansubije aseka anyohereza k’ushinzwe polisi, nawe anayakira neza ankorera ibishoboka byose. Rwose hari ibintu byinshi byo kwigira ku Rwanda

Juma atangaza ko yari aje mu Rwanda kubera imirimo ye y’ ubucuruzi, akaba yashakaga gufungura konti muri banki, kugira ngo akazi ke kajye kagenda neza.

Bizimana yatangaje ko yari yibereye ku kazi ke ko gucunga umutekano ubwo yatoraguraga ayo madolari, yagize ati”maze gutoragura ako gapfunyika, nahise ngafungura, nsanze karimo ama dolari, nihutira kubimenyesha abankuriye mu kazi.”

Tubibutse ko nta kwezi kurashira undi mupolisi witwa Frank Bizimungu nawe atoraguye ibihumbi 40 by’amadolari, akayasubiza nyirayo wakomokaga mu gihugu cy’ Ubwongereza .

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

23 Comments

  • camera de surveillance pls/svp. musabe na ba panda gari ibyo bambura abacuruzi b’udutaro nabo bagire ubutwari. naho ubundi bo nta camera zibona ko panda gari ihohotera abaturage.

  • kami, niba wamugani atari ugutinda camera waba ari umuco mwiza muri RNP

  • CONGS WANGU TZARYA DUKE TWAHAWE N’IMANA TURYAME KARE,UBUNDI NIWO MUCO WARANZE ABANYARWANDA KUVA NA KERA SHITANI ITARASIGA ICYAHA CYA GENOCIDE.
    N’ABAJURA NIBUMVIREHO BASHAKE UTWABO BAREKE UTWABANDI,DORE IMFURA ZIRATORAGURA ZITIBYE ZIGASUBIZA NAHO UZIKO YIBA WE KWELI YAREKEYE AHO.

  • dukomeje gushimira cyane byimazeyo kusura nziza polic yigihugu cyacu ikomeje kugaragaza mu mahanga mukomereze oho kuko turashima ibikorwa bya polic oho biva bikagara IMANA ibarinde kandi ikomeze kubagirira neza

  • ARIKO UMUNTU AZAJYA AKORA IBYO ASHINZWE CG AGOMBA MUMUSHIMIRE.URUTSE GUTINYA ZIRIYA CAMERA UWAYATANGA NINDE,NONEHO UZUMVE HARI UMU POLICE WAYATORAGUYE KWA RUBANGURA CG AHANDI HATARI CAMERA AKAYASUBIZA

  • ariko ibi bintu byo ntibiba birimo imitego?kuki kuri airport hakunda gutakara amafaranga?ni ababa bashaka kugerageza abashinzwe umutekano si gusa

    • Ahubwo wasanga aba batipe bajyaga bayatoragura n’ubundi none bose bagahitamo kuyasubiza ngo wena babona akandi ka rank.!!!

  • Ariko ibi byo ni ibiki? cyangwa ni umukino mushya wadutse? Ahubwo se aba nibo bakora akazi bashinzwe neza bonyine ko mutatubwira n’uwakoze byiza kwa Muganga, muri Ministeri n’ahandi? Iyi ni politiki n’aya mafranga ntayaba yatakaye ni ikinamico. Abapolisi buri gihe…

    • DUTEGEREJE NAWE KO WATUGEZAHO ABAKORA IBYO BYIZA BO MUZINDI SERVICES. CYANGWA NAWE WEMERA UBONYE? ESE NAWE AMASO YAWE YABA ABA MUNTOKI? CYANGWA URI INGUMBA YO GUSOMA KUBURYO USOMA NTIWUMVE?

  • ibi bikorwa byose n’abapolisi ni ibisanzwe ahubwo ni uko bitajyaga bitangazwa,ikindi ni uko biba biri mu nshingano za mbere polisi ishinzwe arizo kurinda abaturage n’ibyabo.

  • sha ibi bintu jye mbona ari coup monté. Ibi bintu biri staged, byarateguwe. Ese wambwira ukuntu abapolisi baguma batoragura amafranga kuri Airport. U Rwanda ni ruvuge ko rurimo gukora campagne yo kwereka amahanga ko Polisi y’igihugu itamunzwe na ruswa naho ubundi bareke kutubeshya. Ntimuzatangare LONI yongeye gusaba u Rwanda ko rwakohereza Polisi yarwo mu mahanga kuko ibizashingirwaho ari amakuru y’ibihimbano nkaya. Cheers, kagame.

    • REKERA AHO NAWE, UYOBEWE SE KO NABAHIBIRA BAGENZI BABO NABO BAFATWA?

  • d’apres moi ndumva gushimira umuntu wakoze inshingano ze ari totologie.(mbese ni nko gusomeza umutobe umuneke)
    Niba mugira ngo ndabeshya murebe kuri website ya police http://www.police.gov.rw/ murasanga mu bintu bitatu bigize slaugant yabo harimo na INTERGRITY(service, protection and integrity)
    n wé thats what i think

  • None se ni nde ubundi nk’umuntu ubujijwe gukora neza?Kuki se turengaho tugakora nabi?Ni byiza rero gushimira uwakoze neza kko ni umuco.Wa mugore uherutse gufatwa se kuki we atari yayatanze.Ntimugapfobye ibyiza.Naho kwa Rubangura haba hagenda benshi,police yajya kuyabona mutayatwaye kareeeeee

  • KO NTARUMVA POLISI YAFASHE ABAMBUKANA INSINGA ZA EWASARECO RWASCO KUZIGURISHA UGANDA?mUJYE MUSAKA NABILIYA IKAMYO BITWARA IBYUMA BYIMYANDA NAMAAGWAL MUBISHYIREMO INTASI NYISHI ZAMBAYE SIVILI NOKUMUPAKA UBUNDI POLISI OYE

  • Sha iyi ni Imitwe!!!!!!!! twarabatahuye politique yanyu tuyifite mu mutwe!!!

    • IBYIZA MWANA MUPFA IKI? IBYAWE BYOSE NI POLITIKI? NIBA YARAKUNANIYE WAZAYIRETSE UGAKORA IZINDI BUSINESS.

  • Njye ndasanga ibi byose ari ibintu by’imipango nkuko tumaze kubimenyera muri kino gihugu. Ubundi umuntu agendana amafranga $40.000 cyangwa $20.000 mu mufuka aba agiye kuyagura iki? Ndibukako nko muri USA gusanga ufite amafranga arenga $10.000 bya cash bihanirwa cyane. Ubundi ayo mafranga yangombye kuba ari muri banki ubundi hagakorwa tranfer bancaire, none hano polisi yirirwa iyatoragura nkaho ari ibibabi by’inturusu. Ngenda Rwanda urakize kabisa…

  • mbere nambere ndabanza nshimire ubutwari bwa police yi gihugu kk sinajyaho ngo nihe kuvuga byamaranga mutima gs nanone ntibibura icyo binsigira mukwibaza , none ububutwari ko buriho bugaragara murino minsi, aho kuvacyera abantu ntibataga amafranga yabo bakabura cyibaza? kk bimaze kugaragara yuko hano hantu haragafaranga gatubutse kaba kazanywe nabantu bindangare, none nkibariza police mbereho ntamafranga yatakaraga nkubungubu? niba yaratakaraga yajyagahe?

  • Ariko se iyo mikino ntabwo baramenya ko ishaje? Ibi byose tuzi ko ari imipango. Abo batemberana ibihumbi bingana bityo nkaho bagiye kugura ibijumba hariya Nyabugogo, bakarenga bagata mo ako kayabo byose ni ibinyoma. Ese ko umutima aba ariho uri, bayata bate? Naho Nyamugore watawe mukagozi, bayataye muri ubwo buryo bw’imipango ayatora mbere y’uko undi wari wayatezwe ayabona. Turabazi di!!!

  • ntawa

  • EH, NIBAYATORE NABABWIRA IKI DA, GUSA NDUNVA BAKWIYE GUSHIMIRA ABAPOLICE BOSE BAKORERA KUBUBUGA BYINDEGE BYO MURWANDA
    CYANE CYANE ABAYOBOZI BABO
    NTI BAHEMBE UMWE UMWE
    KUKO URUNVA KO NIBO BAPOLICE ABANDI BARABESHYA WALLAH

  • yewe ushaka kukurya niyabura icyo akurisha niba katubeshye, gusa bakomereze aho kuko baraduha isura nziza hanze bizatuma twizerwa nitujyayo gushaka akazi. naho abindi n’imitwe. na YUDA bahaye imiya(ibiceri) yatanze umwana wimana ngo aranga akayabo kamafaranga nurusenda bahembwa? byaba atari ugukunda akazi.ahhhhhhhhha!!!

Comments are closed.

en_USEnglish