RDC: USA izafasha urukiko rwihariye ku baha by’intambara muri congo
Guverinoma ya Leta zunze ubumwe za America igiye gufasha urukiko rwa Gisirikre rwa Congo ruhana ibyaha by’intambara n’ibindi byaha byibasioye inyoko muntu byakozwe n’udutsiko tw’abasirikare.
Ibi bikaba byaratangajwe na Stephan Rapp Ambassadeur wa America ushinzwe ushinzwe ibyaha bijyanye n’iby’intambara kuri uyu wa kabiri tariki y 16 kamena 2011 mu nama n’abanyamakuru yabereye I Kinshasa.
Ambassadeur Stephan Rapp akaba yaratangaje ko Leta zunze ubumwe za America ubu zirimo gufasha imishinga y’amategeko yizweho muri za senat mu ishingwa n’igenzura ry’imikorere y’inkiko zihariye.
Aba Diplomate ba let zunze ubumwe za Amerika bakaba batangaza ko uru rukiko rugomba kugirwa n’abanyamategeko ba Congo ndetse n’abanyamahanga “Bikaba bizafasha mu kongera ubushobozi bw’abanyamategeko b’abanye Congo mu kubasha gukurikirana abakoze ibyaha bijyanye n’ibyaha bikorerwa abaturage”
Minisitiri w’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu , Luzolo Bambi Lesa akaba yarerekanye kuri uyu wa mbere tariki ya13 kanma 2011 mu nteko ishinga amategeko umushinga w’itegeko rishyiraho ibyumba byihariye ku byicaro by’inkiko z’ubucamanza za Congo.
Uwo mushinga w’amategeko ukaba ufite inshingano zo guhana ibyaha bikomeye by’ihohotera ry’ikiremwa muntu byabereye kubutka bwa Congo, nkuko tubikesha Radio Okapi.
Stephan Rapp yashimangiye ko Leta ya America igiye kubatera inkunga zirimo Mudasobwa ndetse n’ibikoresho bindi by’itumanaho bizajya byifashishwa n’izo nkiko , by’umwiharikoariko bakaba bazafasha mu guhugura abanyamategeko bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
UM– USEKE.COM