Digiqole ad

Nanone umutingito wazahaje Ubuyapani, Tsunami ngo yakurikira

TOKYO (Reuters) – umutingito ukaze uri ku kigero cya 6.8 (magnitude de 6,8) kuri uyu wa gatanu wibasiye amajyaruguru y’uburasirazuba bw’ubuyapani mu ntara ya Fukushima.

Ingaruka z'umutingito mu Buyapani/ Photo Internet
Ingaruka z'umutingito mu Buyapani/ Photo Internet

Ndetse hakaba hatanzwe impuruza ko hashobora kuza kubaho Tsunami ifite sentimetero 50 nk’inkurikizi z’uyu mutingito mu ntara ya Miyagi n’iya Fukushima.

Ibi ni ibyatangajwe n’ikigo gishinzwe iteganyagihe mu gihugu cy’ubuyapani, gisaba abaturage n’inganda kuba maso.

Iyi Tsunami ngo ishobora kwibasira uduce twari twibasiwe mu kwezi kwa gatatu muri uyu mwaka.

Gusa reuters ikomeza ivuga ko nta kibazo cyagaragaye ku kigo gitunganya iby’ubutare bwa Kirimbuzi (nucléaire) cya Fukushima nk’uko  Tokyo Electric Power Co yabitangaje.

Emmanuel Nshimiyimana
UM– USEKE.COM

1 Comment

  • aha hantu Imana ihagirire impuhwe kk wapi kabisa ntacyizere cyubuzima cyiharangwa.

Comments are closed.

en_USEnglish