Kuri uyu wa gatatu mu Misiri harabera tombola y’amarushanwa ya CAF ahuza ama-clubs. Imikino u Rwanda ruzahagararirwamo na APR FC na Rayon sports yahinduriwe ishusho kandi abazitwara neza bazatsindira ibihembo byiyongereye hejuru ya 30%. Tariki 9 Ugushyingo 2016 nibwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa CAF ryasohoye itangozo ryemeza ko igiye kongera ibihembo mu marushanwa yose […]Irambuye
Mu gitondo hafi saa kumi n’ebyiri kuri uyu wa gatatu umusore wari utwaye imodoka ya Nissan Hardbody yarenze umuhanda agonga urukuta rw’akabari ku muhanda umanuka ku Kimisagara ugana Nyabugogo urenze kuri dos d’ane zo hafi y’ahitwa kuri green corner. Ababonye uyu musore wari kumwe n’inkumi (bikekwa ko batashakanye) bavuga ko yari yasinze kandi yasaga n’ukiva mu kabari […]Irambuye
Ababyeyi bibumbiye mu matsinda yo kwizigama azwi ku izina “INTAMBWE” bavuga ko byabafashije cyane mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyane cyane hagati y’umugabo n’umugore, bavuga ko abagore benshi bahohoterwa kuko usanga ntacyo binjiza mu rugo bityo ntibahabwe agaciro n’ihohoterwa rikaboneraho. Abagabo bacye, n’abagore b’ahanyuranye mu bice by’icaro mu karere ka Nyanza bari mu matsinda […]Irambuye
Nyuma y’uko bamwe mu bahinzi bo muri aka karere bavumbuwe ko bajya kugurisha ifumbire bahawe hakurya muri Congo ubu hafashwe ingamba nshya. Ndetse n’ababeshyaga ubuso badafite kugira ngo bahabwe ifumbire nyinshi nabo ngo bahagurukiwe. Gahunda nshya abashinzwe ubuhinzi bazanye ni iy’uko buri muhinzi azaya yuzuza ifishi y’ifumbire akeneye n’ubuso afite bikagenzurwa mbere bityo bakarwanya abasahuraga […]Irambuye
Kwibumbira muri Koperative bise TWITEZIMBERE Kiyonza abayigize bavuga ka byabagiriye akamaro kuko bivanye mu bukene cyane cyane bwo mu mutwe bakabona ubumenyi bigatuma banabona umusaruro ufatika mu bikorwa byabo cyane cyane by’ubuhinzi. TWITEZIMBERE Kiyonza ikora ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Ngoma mu karere ka Nyaruguru abayigize bamaranye imyaka 10 bari kumwe ari abanyamuryango 238, […]Irambuye
* Ruswa ngo igomba kujya mu byaha bidasaza Mu bukangurambaga bugamije kurwanya akarengane na ruswa Urwego rw’Umuvunyi kuri uyu wa kabiri rwari mu karere ka Nyamagabe aho rwakiriye bimwe mu bibazo by’abaturage, Umuvunyi wungurije akanatanga ubutumwa ko iyo umuntu mukuru atanga ruswa aba yigisha abana ko ari buryo bwo kubaho. Ubu bukangurambaga bumaze kugera […]Irambuye
Ubuyobozi bwa Mukura VS bwahagaritse umukinnyi wayo wo hagati Ally Niyonzima bamushinja imyitwarire mibi no guta akazi. Azamara ukwezi adakora imyitozo atanakina muri Mukura VS. Tariki 5 Ugushyingo 2016 nibwo umukinnyi wo hagati wa Mukura Victory Sport et Loisir Ally Niyonzima yavunitse mu mukino bakinnye na Kiyovu sports ku munsi wa kane wa shampiyona. Nyuma […]Irambuye
Kwandikisha umwana byavuye ku kubikora mu minsi 15 avutse, ubu ni mu minsi 30. Gutinda kwandikisha umwana hariho ibihano birimo n’urubanza, ubu ni amande nayo ataravugwa ingano yayo. Byasaga n’ibigoye kandi kwandikisha umwana se cyangwa nyina atazwi neza, ubu byarorohejwe. Byose bigamije kwandikisha abana b’igihugu kubera inyungu rusange ku muryango nyarwanda n’igenamigambi ry’igihugu. Naomie Umuhoza […]Irambuye
Mme Patricia Muhongerwa niwe umaze gutorerwa kuba umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu matora arangiye kuri aka gasusuruko mu cyumba cy’inama cy’ibiro by’Umujyi wa Kigali. Atsinze kuri uyu mwanya Dr Mfurankunda Pravda nawe wari wiyamamaje. Amatora yakozwe n’Abajyanama bose b’Umujyi wa Kigali urimo imirenge yose hamwe 35. Uwagombaga kwiyamamaza yagombaga kuba […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri Muhire Kevin wa Rayon sports na Onesme Twizeriamana wa APR FC barajya kwivuriza muri Maroc. Bagombaga kujyana na Senyange Yvan wa Rayon Sports ariko we yabuze ibyangombwa by’inzira byatumye atagenda. Myugariro w’ibumoso w’ikipe y’igihugu Amavubi Senyange Yvan afite ikibazo cy’imvune yo mu ivi yatumye atarakinira Rayon sports aherutse gusinyira umukino n’umwe […]Irambuye