Muri SFB abantu baho ni cool – Kamishi
Ku mugoroba wo kuwa 19 Mata ubwo mu ishuri ry’amabanki n’icungamutungo rya SFB bashyiragaho abayobozi b’abanyeshuri, bari batumiye umuhanzi Kamishi ngo aze kubasusurutsa.
Uyu muhanzi w’injyana ya Afro Beat akaba nyuma yo kubaririmbira yaravuze ko yashimishijwe cyane n’abanyeshuri n’abayobozi bo muri iri shuri rikuru kubera uburyo bakunda muzika ye.
Kamishi avuga ko abanyeshuri bo muri iri shuri bamugaragarije ko bakunda muzika ye mu nshuro ebyiri yagiye kuri ‘Scene’ kuri uriya munsi, ndetse n’izindi nshuro yaje muri SFB dore ko atari ubwa mbere yari aje kuririmbira muri SFB.
Bwa mbere ajya kuri ‘scene’ akaba yarasekeje abari aho, ubwo yibwiraga uwari ayoboye ibirori (MC) wavugaga mu cyongereza ati:” I speak English too” maze bose baraseka.
Kamishi muri SFB yabaririmbiye indirimbo ze nka; “Imitoma” na “Warambeshye” ziri kuri album ye yise UMUGABIRWA. Yongeye kugaruka kuri scene aririmba “Iifirimbi ya nyuma” izasohoka kuri album ye ya kabiri MUDAKUMIRWA n’iyakunzwe cyane “Aho ruzingiye”.
Kamichi akaba yaratangarije UM– USEKE.COM ko yishimiye kubona ariwe watumiwe muri icyo gikorwa yise concert ati “nishimiye kuba natumiwe muri iyi concert yo ku wa gatatu, mperuka hano batora Natacha (miss SFB), kandi nabwo hari hahiye, igihe cyose natumirwa muri SFB nagaruka kuko abantu bahano bari cool”.
Kamishi uyu mwaka akaba aherutse gutangaza ko yifuza gutwara igihembo cya Salax Best album of the year 2012 na alum ye MUDAKUMIRWA ateganya gushyira hanzemu mpera z’umwaka, ni nyuma y’uko yegukanye ibihembo bibiri bya Salax best Afro beat na best video (warambeshye).
Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM
0 Comment
Kamichi’s niyo byaba aribibi abeshya ko aribyiza nagabanye kubeshya naho kamichi ntaribirye imana imukijije kubeshyabeshya akaba nka Diplomat byaba ari 0ko.ndamwemera y’ari niyonseng@,kamichi uzabireke
yakubeshye iki gilbert we?bihuriye he na muzika?…performance ye iranyemeza buri gihe.
we loooooooove you kamichi,aho numvise ko uri buririmbire ndahaza na cherie wanjye.
kamichi mukundira ko ibintu aba yabyoroheje iteka ntiyemera kandi ari umustari kurusha n’abigize ashwi.big up man
komera kamichi we ucuranga neza pwe.congratulation
kamichi ndamwemera abimenye
Comments are closed.